Gicumbi: Akarere karashinjwa kwambura abo kakoresheje mu materasi

  • admin
  • 24/09/2018
  • Hashize 6 years
Image

Abaturage bo mu murenge wa Nyamiyaga bahawe akazi ko gukora amaterasi y’indinganire n’akarere ka Gicumbi, bamaze imyaka isaga 8 batarishyurwa igice cy’insimbura mubyizi basigariwemo.

Akarere ka gicumbi gashinjwa kwambura abo kakoresheje ariko kagaragaza imirimo yo kubaka inyubako nshya kazimukiramo vuba aha,nk’umushinga kashyize imbere uryamira aba baturage.

Amafaranga abaturage bataka kwamburwa, bayakoreye mu myaka isaga 8 ishize. Aba basobanura ko habayeho kubafata ku maso babaha udufaranga tw’iminsi mike. Ariko ngo igice kinini n’icyo batishyuye. Ntibemera ko abakagombye kubishyura bagize imbogamizi zakwisobanura, ahubwo ngo n’ukubarangarana kuko igihe gishize ari kinini.

Umwe yagize ati“Turabaza buri munsi buri munsi.Umuyobozi ugiye kugusubiza aragusubiza ngo tubirimo.

Undi nawe ati”Turababaye kuko baratubeshye baduha n’igihe cya bugufi ntibayaduha. Twari twiteguye tujya no mu madeni none twarahebye”.

Bakomeza bavuga ko bararaga n’amajoro bajya kwishyuza ariko biba iby’ubusa ndetse ngo rimwe na rimwe bakababeshya ngo barabahemba igice ngo ayandi bazayazana nabyo bikananirana.

Uku gutinda kwishyurwa ngo byabagizeho ingaruka batari biteze ku ikubitiro, kuko kwita ku myigire y’abana babo byadindiye ndetse bikurikirwa no kubura imbuto yo guhinga kuko bari buyigure mu mafaranga bakoreye.

Umuyobozi w’akarere ka Gicumbi Felix Ndayambaye ntarenza ingohe iki kibazo kuko ashimangira ko bakoresheje aba baturage kandi ko hari ikiguzi mu mafaranga bakibabereyemo.

Icyakora ngo imirimo yo kubaka akarere kahise kajyamo, yatumye gahunda zimwe na zimwe zo kwishyura zibangamirwa kubera akajagari kabaye mu mpampuro zabafasha kurangiza ibi bazo nk’ibi .

Ndayambaye yagize ati“Abo muri finance batugaragarije ko, kubera kwimura ibiro hari ibintu byagiye bibikwa ahantu,none bakaba bategereje ko inyubako zuzura noneho ibintu bigasubira mu myanya yabyo bakazishakisha(impapuro zo guhemberwaho)”.

Yungamo ati“Ni niyo mbogamizi yabonetsemo kugira ngo abantu bahuze iby’abaturage bavuga n’imibira iri ku mpapuro za mbere bahembeweho(invoices) noneho babashe kuvuga ngo iki cyarishyuwe n’iki cyarishyuwe” .

Kuba iki kibazo cy’aba baturage kimaze imyaka umunani kitarakemuka kandi ubuyobozi bubizi ,Ni ibishyira igitutu k’ubuyobozi bushya buriho kuko abakunze kumva iki kibazo bavuga ko ubuyobozi bw’akarere bwabigizemo intege nke.

Abaturage bataka kwamburwa bashimangira ko mu gihe Ubuyobozi bw’akarere butakemura iki kibazo vuba, byaba biteye impungenge cyane ko aribwo bufite mu nshingano kubarenganura mu gihe bahuye n’akarengane mu buzima bwabo bwaburi munsi.

Honore Muhabura.rw

  • admin
  • 24/09/2018
  • Hashize 6 years