Gicumbi: Abikorere baterwa ipfunwe n’amazu ashaje aba mu Mujyi wa Byumba
- 05/11/2016
- Hashize 8 years
Abikorera ndetse n’abo twakiwta abavuga rikijyana bo mu karere ka Gicumbi baravuga ko baterwa isoni ndetse bakababazwa n’isura itari nziza inzu zishaje ziri mu mujyi wa Byumba zitanga kubahakorera n’abahagenda muri rusange.
Bamwe mu bikorera baganiriye na MUHABURA.rw batugaragarije ko biba bibabaje kubona akarere kabo kakiri inyuma mu iterambere rijyanye n’imyubakire igezweho
Bati “Usanga bigayitse cyane iyo winjiye mu mujyi wa Byumba ukaba n’uw’akarere kacu ka Gicumbi ukabona inyubako zirimo zirashaje n’izidashaje ukabona ni ntoya mbese ntube wabonamo imiturirwa n;amagorofa nk’uko indi mijyi yo mu Rwanda bimeze”
Icyakora ngo hari icyo biteguye gukora kugirango amazu yose ashaje avugururwe ndetse hanazamurwe andi ajyanye n’igihe. Ibi bikaba byemezwa na bamwe mu bikorera bo muri aka karere aho bavuga ko bagiye gukora ibishoboka byose ngo hagire igikorwa kugirango isura y’uyu mujyi wabo ihinduke nziza.
Iyo winjiye mu karere ka Gicumbi by’umwihariko mu mujyi wa Byumba uhabona inzu zishaje,ibi akaba aribyo bigaragara nk’icyasha mu isuku ndetse niterambere ry’imyubakire ku mujyi nk’uyu unacumbikiye ibiro by’akarere kaje ku mwanya wa kabiri mu kwesa imihigo y’umwaka ushize wa 2015-2016.’
Ibi icyakora ngo binafatwa nk’ipfunwe kubikorera nubwo ngo hari ingamba batangiye gufata zirimo kuganiriza ba nyir’amazu kuko abenshi batakibarizwa muri aka karere bityo bigatiza umurindi idindira nk’uko Nkorongo Francois uhagarariye urugaga rw’abikorera we n’abagenzi babivuga.
Nkorongo Francois agira ati “Ahanini usanga aya mazu ubona muri uyu mujyi ba nyirayo batakibarizwa ino rero nk’ingamba twafashe ni ukubashaka tukaganira nabo baba bashobora gukora amavugurura cyangwa hari ikindi bakora nko gusenya bakubaka bundi bushya inyubako zigezweho urumva ibyo byose ni ibyo turi guteganya”
Nkorongo Francois kandi akomeza agira ati “Ni ikibazo kiduhangayikishije nk’abikorerea hano muri aka karere kuko natwe ntago dushimishwa no gukorera mu mujyi udasa neza nk’abandi. niyo mpamvu ubona tugiye gukaza ingamba zo kuvugurura uyu mujyi wacu wa Byumba nawo ukaza mu mijyi isa neza hano mu Rwanda”
Iki kibazo n’umuyobozi w’akarere ka Gicumbi Mudaheranwa Juvenal nawe asanga gikwiye kuva munzira, hakurwaho inzitizi izo arizo zose zishobora kubangamira iterambere ry’uyu mujyi wabo.
Meya Juvenal ati “Ibyo natwe nk’ubuyobozi twarabibonye ko uyu mujyi dukwiye kuwitaho ariko muby’ukuri ntago twicaye ndetse dushaka gufatanya n’urugaga rw’abikorera hano muri aka karere mu gushaka umuti w’ikibazo cy’uyu mujyi ukigaragaramo zimwe munyubako ubona zitajyanye n’igihe”
“Ugereranije akarere gaherutse kuba aka kabiri mi mihigo ntago wagakwiye kuba ukibonamo inzu zimeze gutya ariko nziko turi gushaka uburyo bwose bwo gukuraho inzitizi zose harimo kuganira na ba nyir’amazu ndetse no kurebera hamwe uburyo twashyiraho igishushanyo mbonera kigenga imyubakire yo muri uyu mujyi wacu wa Byumba kuko ni umujyi munini”.
Kugirango ibi bizagerweho ariko birasaba kutitana ba mwana hagati y’abikorera n’abanyiri amazu kuko aribo ahanini bafite inshingano zo kuvugurura umujyi ,bityo bagakorera ahantu hajyanye nigihe ndetse bikajyana no kurushaho kunoza no kugendana n’igishushanyo mbonera gitanga isura yiterambere nisuku ku karere ka Gicumbi muri rusange .
Yanditswe na Ruhumuriza Richard/MUHABURA.rw