Gicumbi: Ababyeyi batabarije abasore babo kugirango babashe kurongora

  • admin
  • 14/11/2018
  • Hashize 5 years
Image

Bamwe mu batuye akarere ka Gicumbi basabye ko abasore bavugirwa kugira ngo babone ubushobozi bwo kubaka amazu, bityo babashe kurongora abakobwa baheze ku ishyiga.

Nk’uko byagenze mu gihugu hose kuri uyu wa kabiri tariki 13 Ugushyingo 2018, abaturage bateraniye mu midugudu batuyemo kugira ngo batange ibyifuzo bizajya mu igenamigambi ry’umwaka wa 2019/2020.

Ministiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu, Prof Shyaka Anastase ari kumwe n’Umunyamabanga wa Leta muri Ministeri y’Imari n’Igenamigambi, Dr Uwera Claudine bumvise ibyifuzo by’abatuye umurenge wa Bukure mu karere ka Gicumbi.

Hari abaturage bifuje kwemererwa kubaka mu rwego rwo kwirinda kurarana n’amatungo, ndetse ko abasore n’inkumi badashobora gushinga ingo kubera guhera iwabo.

Hategekimana Frodward agira ati “Nta gishushanyombonera cy’imyubakire kiri hano, turagira ngo niba ari abashoramari baze bubake ariko abasore bacu nabo babone aho bukaba kugira ngo barongore, ariko twe kugusha abana ku ziko“.

Undi mubyeyi utuye ahitwa mu Kivumu agira ati “Turarana n’amatungo kubera kutemererwa kubaka, uyu mwanda niwo udutera amavunja“.

Mu bindi abanya Bukure bifuje harimo amavuriro, imihanda, amashuri, guhindurirwa ibyiciro by’ubudehe ku batabyishimiye, gutunganya inkengero z’ikiyaga cya Muhazi kugira basurwe na ba mukerarugendo.

Hari n’abasabye kwegerezwa abashoramari kugira ngo iterambere rigere mu cyaro “aho kuguma muri Kigali gusa”.

Umunyamabanga wa Leta muri Ministeri y’Imari n’Igenamigambi, Dr Uwera Claudine avuga ko ibyifuzo by’aba baturage birimo ibizashyirwa mu bikorwa nibikomeza kujonjorwa kugera ku rwego rw’Igihugu.

Ku kijyanye no kubemera kubaka, Dr Uwera agira ati “Babaye bahagaritswe kubaka kugira ngo hanozwe uburyo bakwiriye gutura ahagenewe guturwa. Iby’igishushanyombonera turimo kubyihutisha cyane“.

Ministiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu, Prof Shyaka amenyesha abaturage ko n’ubwo batanze ibyifuzo bizajya mu igenamigambi, Leta ngo itazabishyira mu bikorwa yonyine.

Agira ati “Niba ari ishuri musaba ko ryubakwa, turagira ngo namwe mutange umuganda waba uwo gusiza ibibanza, guhereza n’ibindi, ntabwo twabasaba amabati n’inzugi mutabifite”.

Ashimira abaturage uruhare bagize mu myubakire y’ibyumba by’amashuri yagenewe uburezi bw’ibanze bw’imyaka icyenda na 12, ngo rwageze ku rugero rwa 62%.

JPEG - 203.6 kb
Mu gutegura igenamigambi ry’umwaka wa 2019/2020, Ministiri Prof Shyaka na Dr Uwera Claudine basuye Umurenge wa Bukure mu karere ka Gicumbi

Chief editor /Muhabura.rw

  • admin
  • 14/11/2018
  • Hashize 5 years