Ghana:Abagore banga ko abagabo babo batera akabariro polisi yabahagurukiye

  • admin
  • 24/07/2019
  • Hashize 5 years

Polisi yo mu gihugu cya Ghana yihanije abagore bangira abagabo babo gutera akabariro,ivuga ko umugore uzajya afatwa yakoze iki cyaha ndetse kikamuhama azajya afungwa cyangwa agacibwa amande cyangwa agakora ibihano byose.

Ibi byavugiwe mu gikorwa cy’ubukangurambaga ku iterabwoba ndetse n’umutekano muri rusange cyahuriwemo n’abayobozi b’amadini na Leta mu murwa wa Cape Coast rwagati mu majyepfo ya Ghana.

Iyi nkuru ya Faceofmalawi ivuga ko umuhuzabikorwa ushinzwe ibibazo birebana n’ihohoterwa ryo mu ngo no gufasha abahohotewe (DOVVSU), George Appiah-Sakyi wanatangaje ibi, yasabye abagabo kujya barega abagore babo kuri polisi kugirango iki kibazo gikurikiranwe mu rwego rw’amategeko.

Nk’uko yakomeje abivuga,ngo itegeko rikoreshwa no kubagabo mu gihe baba banze gutera akabariro n’abagore babo anashishikariza abagore bahura n’iryo hohoterwa rishingiye ku byishimo ko nabo bajya babigeza kuri polisi.

Umuyobozi wa polisi yashimangiye ko icyaha cy’ihohotera gifite itegeko rigihana ndetse ko n’ihohoterwa rishingiye ku byishimo rihanwa n’ingingo ya 732 yo mu 2007.

Ati “Niba umugabo wawe yanze kurya ibiryo watetse ntabwo wakishima bityo bikaba byagutera agahinda,ugomba kubibwira polisi.Niba umugabo wawe atashye bwije kandi ntibigushimishe,ushobora gutanga icyo kirego kuri DOVSSU”.

Yanavuze akandi ko abagore bazangira abagabo babo gutera akabariro nabo bagomba kuregwa kuri polisi.

Ati“Niba umugore wawe yambaye ikoboyi mu buriri kandi bigatuma ibyishimo byawe bikabangamirwa,icyo ni icyaha ndetse ugomba kumurega kuri DOVSSU”.

Umugore uzajya ahamwa n’icyo cyaha cy’ihohotera rishingiye ku byishimo,azajya ahabwa igihano kiri hejuru y’igifungo cy’imyaka ibiri cyangwa acibwe amande angana n’ibihumbi 6,000 amafaranga akoreshwa muri Ghana.

Yanditswe na Habarurema Djamali

  • admin
  • 24/07/2019
  • Hashize 5 years