Georgia yatoye Perezida wa mbere w’umugore, Salome Zurabishvili

  • admin
  • 30/11/2018
  • Hashize 5 years

Salome Zurabishvili yatsinze amatora ya perezida yo muri Georgia, aba umugore wa mbere utowe kuri uwo mwanya mu mateka y’iki gihugu.

Mu gihe hafi amajwi yose amaze kubarurwa, Madamu Zurabishvili wavukiye mu Bufaransa akaba yarahoze ari n’ambasaderi, afite amajwi 59% mu gihe uwo bari bahanganye Grigol Vashadze we afite amajwi 40%.

Madamu Zurabishvili yari ashyigikiwe n’ishyaka riri ku butegetsi, mu gihe uwo bari bahanganye we yari umukandida uhuriweho n’abatavuga rumwe n’ubutegetsi.

Itegekonshinga rishya riri hafi gutangira gukurikizwa muri iki gihugu, rikaba rizatuma umwanya wa perezida uba ahanini uw’umuhango.

Madamu Zurabishvili w’imyaka 66 y’amavuko, yavukiye mu murwa mukuru Paris w’Ubufaransa nyuma yaho ababyeyi be bahungiye Georgia mu mwaka wa 1921, iki gihugu kimaze kwigarurirwa n’ingabo z’Abasoviyete.

Mu mwaka wa 2003, Madamu Zurabishvili yabaye ambasaderi w’Ubufaransa muri Georgia, akorera mu murwa mukuru Tbilisi. Nyuma yaje kwikura kuri uwo mwanya, nuko Mikheil Saakashvili, wari perezida wa Georgia icyo gihe, amugira minisitiri w’ububanyi n’amahanga wa Georgia.

Madamu Zurabishvili yavuze ko yifuza kubumbatira umubano wa Georgia n’Uburusiya ndetse n’umubano wa Georgia n’ibihugu by’i Burayi n’Amerika.

Vashadze wari minisitiri w’ububanyi n’amahanga mu gihe cy’amakimbirane hagati ya Georgia n’Uburusiya mu mwaka wa 2008, we yabonwaga nk’ushyigikiye cyane ibihugu by’i Burayi n’Amerika.

JPEG - 48 kb
Bwana Vashadze, wari uhanganye na Madamu Zurabishvili, yabonwaga nk’ushyigikiye cyane ibihugu by’i Burayi n’Amerika
JPEG - 52.4 kb
Salome Zurabishvili yavutse ku babyeyi bakomoka muri Georgia bari barahungiye mu Bufaransa mu mwaka wa 1921

Niyomuhabo Albert /MUHABURA.RW

  • admin
  • 30/11/2018
  • Hashize 5 years