Gen Varret yahishuye ikiganiro cyuzuye ubugome yagiranye na Col Rwagafirita mbere ya Jenoside yakorewe Abatutsi

  • admin
  • 15/03/2019
  • Hashize 5 years
Image

Uwahoze mu Gisirikare cy’u Bufaransa afite inyenyeri enye, General Jean Varret, yatanze ubuhamya bushya ku hantu u Bufaransa bwari buhagaze muri Jenoside yakorewe Abatutsi anakomoza ku kiganiro yagiranye na Col Rwagafirita akamwerurira ko benda kurimbura Abatutsi bose.

Gen Varret ibi yabitangarije Radio France na Mediapart, Nyuma y’imyaka 25 akaba ari bwo yagarutse kuri Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda anakomoza ku ruhare rw’u Bufaransa.

Uyu mukambwe w’imyaka 84 y’amavuko yavuze ibyo Col Pierre-Celestin Rwagafirita, wari umugaba mukuru wa jandarumori y’u Rwanda,yamubwiye mu myaka ya za 90 ko ba nyamucye b’Abatutsi bagombaga kurimburwa.

Agaruka ku kiganiro yagiranye na Col Rwagafirita wamubwiye ati “Turi babiri, turi mu gisirikare, tugiye kubwizanya ukuri. Ndagusaba izo ntwaro, kuko ngiye kugira uruhare mfatanyije n’igisirikare mu kurangiza ikibazo.”

Mu magambo ye yatunguye Gen Varret, Col Rwagafirita yakomeje agira ati “Ikibazo kiroroshye. Ni uko Abatutsi atari benshi, tugiye kubarangiza.”

Kuri Gen varret, ngo ibyago byo kugera kuri jenoside byari ukuri. Anavuga ko aya makuru yayagejeje ku Gisirikare cy’u Bufaransa ariko abagikurikiye ntibakiteho.

Ati “Ni ukubera ko batashatse kumva ingaruka z’iyo politiki yo gushyigikira Habyarimana. Kubw’ibyago, amateka yagaragaje ko ryari ikosa rirenze ikosa kuko byagejeje kuri jenoside”.

Gen Varret abitangaje mu gihe muri Mata uyu mwaka aribwo u Rwanda ruzibuka Jenoside yakorewe Abatutsi ku nshuro ya 25. Binateganyijwe kandi ko Perezida w’u Bufaransa, Emmanuel Macron ashobora kuzitabira iki gikorwa.

Yanditswe na Habarurema Djamali

  • admin
  • 15/03/2019
  • Hashize 5 years