Gen. Roméo Dallaire wayoboye Ingabo za Loni zari mu Rwanda ashinjwa gushaka guhirika ubutegetsi bw’u Burundi

  • admin
  • 17/08/2016
  • Hashize 8 years

Gen. Roméo Dallaire wahoze ayoboye Ingabo za Loni zari mu Rwanda mu gihe cya Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda 1994 na Louise Arbour wahoze akuriye ubushinjacyaha bw’Urukiko Mpuzamahanga Mpanabyaha rwashyiriweho u Rwanda Arusha muri Tanzania, barashinjwa gushaka guhirika ubutegetsi bw’u Burundi.

Itangazo ry’ishyaka CNDD-FDD riri ku butegetsi mu Burundi, rivuga ko umugambi wa bariya banyamahanga babiri ari ugushakira ingabo zabo isoko ryo kujya kugarura amahoro no guhirika ubutegetsi bwa CNDD-FDD ngo bajyane mu nkiko mpuzamahanga abayobozi b’iryo shyaka.

Rivuga ko Roméo Dallaire na Louise Arbour barimo gutega imitego mu Karere u Burundi buherereyemwo.

CNDD-FDD yongeye kwikoma icyemezo cy’akanama k’Umuryango w’Abibumbye gashinzwe amahoro ku Isi cyo kohereza abapolisi 228 mu Burundi, kuko ngo cyafashwe Leta y’icyo gihugu itabigishijwemo inama.

Iryo tangazo rivuga ko Akanama ka Loni kakomeje kurangwa n’akajagari kuva kagaragaza ko gashyigikiye ibikorwa by’abashatse guhirika ubutegetsi kuwa 13 Gicurasi 2015. Icyo gihe ngo Roméo Dallaire na Louise Arbour bari muri Afurika bashakira isoko ingabo zabo ngo zigarure amahoro.

Kuba Dallaire na Arbour barongeye kugaruka mu karere k’Ibiyaga bigari na Afurika y’Iburengerazuba, ngo si impanuka kuko barimo gushaka abazabashyigikira kugirango ingabo za Loni zijye muri kimwe mu bihugu byo mu karere, cyane cyane mu Burundi.

Gen. Roméo Dallaire wahoze ayoboye Ingabo za Loni zari mu Rwanda mu gihe cya Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda 1994 na Louise Arbour wahoze akuriye ubushinjacyaha bw’Urukiko Mpuzamahanga Mpanabyaha rwashyiriweho u Rwanda Arusha muri Tanzania, barashinjwa gushaka guhirika ubutegetsi bw’u Burundi.

Yanditswe na Niyomugabo/Muhabura.rw

  • admin
  • 17/08/2016
  • Hashize 8 years