Gen. Roland Zamora yasabye abapolisi b’u Rwanda gukomeza kwesa imihigo
- 01/11/2016
- Hashize 8 years
Umuyobozi w’agateganyo wa Polisi iri mu butumwa bw’amahoro bwa Loni muri Centrafurika (MONUSCA), Gen. Roland Zamora yahamagariye imitwe ibiri y’abapolisi b’u Rwanda bari muri ubu butumwa gutera intambwe irushijeho besa imihigo nk’abo basimbuye.
Gen. Zamora yabahaye ubu butumwa ku italiki 30 Ukwakira igihe yahaga ikaze abapolisi b’u Rwanda 280 bagize imitwe ibiri ariyo Rwanda Formed Police Unit Two (RWAFPU2) na Protection Support Unit Two (PSU2), basimbuye bagenzi babo bangana nabo, mu minsi ishize.
Yakiriwe mu nkambi yabo n’umuyobozi w’umutwe wa PSU , Assistant Commissioner of Police (ACP) Barthelemy Rugwizangoga.
Ashimagiza uruhare, indangagaciro n’ubunyamwuga bw’abapolisi n’ingabo b’u Rwanda mu kugarura ituze, amahoro n’umutekano muri iki gihugu, uyu muyobozi w’agateganyo wa Polisi muri MINUSCA yagize ati:” Iyi myitwarire iduha isura y’insinzi, kandi igaragaza ubushake bw’u Rwanda ku mutekano mpuzamahanga.”
Gen. Zamora yagize ati:” Iki ni igihugu gifite ubunararibonye kandi gikomeje kubugira ku makimbirane, mugomba guhora muri maso kandi mwiteguye kurinda abaturage ba Centrafurika ndetse namwe ubwanyu; mugomba kuba mwumva ibijyanye n’ubutumwa murimo ndetse n’aho murimo kubukorera.”
Yavuze ko imwe mu mbogamizi MINUSCA yahuye na yo , ari imyitwarire mibi ya bamwe mu bari mu butumwa bw’amahoro bagaragaweho n’ibyaha bifitanye isano n’ubusambanyi, ariko avuga ko bitaranzwe mu banyarwanda kuko bakomeje kubigendera kure.
Yarangije agira ati:” Muri hano ku neza y’abaturage; abaturage ba Centrafurika, Loni n’igihugu cyanyu babategerejeho byinshi, abo mwasimbuye babaye intangarugero , bikaba ari na byo twiteze ko muzubakiraho icyazanira ineza abatuye iki gihugu cya Centrafurika.”
ACP Rugwizangoga yagaragaje kandi asobanura ubushake bafite mu kurangiza inshingano zabo yongeraho ko, gushyira imbere akazi kabo, imyitwarire myiza no gukorera hamwe biri mu byo bahawe nk’impamba mu mahugurwa babonye mbere y’ubu butumwa.
Yanditswe na RNP