Gen. Nyamvumba yasabye urubyiruko kudashukwa n’abafite umugambi wo guhungabanya umutekano

  • admin
  • 23/01/2020
  • Hashize 4 years
Image

Urubyiruko 1500 rwibumbiye mu Ihuriro ry’Abakorerabushake mu gukumira no kurwanya ibyaha, muri aya masaha rukoraniye muri kongere yabo iteranye ku nshuro ya 4 ikaba ibateranyirije muri Intare Conference Arena mu Karere ka Gasabo.

Minisitiri w’Umutekano, Gen. Patrick Nyamvumba asaba urubyiruko kugera ikirenge mu cy’ababohoye Igihugu bakarangwa n’indangagaciro yo gukunda igihugu kugeza n’aho bakitangira.

Gen Patrick Nyamvumba agaragaza ko mu rugendo muntu agirira hano ku isi atanga umusaruro mwinshi igihe ari urubyiruko kurusha uwo atanga mu myaka y’ubuto cyangwa y’iza bukuru.

Asaba abari muri iyi myaka gukoresha igihe cyabo neza bakorera u Rwanda, basigasira umutekano rufite kuko ari wo musingi w’amajyambere n’iterambere rirambye u Rwanda rwifuza.

Gen Nyamvumba yongeye gukurira ku murima abishuka ko bazagerageza guhungabanya umutekano w’u Rwanda ko aho igihuhu kigeze kimaze kwiyubaka ndetse gifite ubushobozi budashidikanywaho bwo gukumira uwariwe wese wahirahira arota guhungabanya umutekano w’u Rwanda, aha ni na ho yaburiye urubyiruko kudashukwa n’uwaba afite uwo mugambi mubisha.

Abagize iri huriro ry’urubyiruko rw’abakorerabushake mu gukumira ibyaha, muri rusange bitabira ibikorwa byo guteza imbere ubukungu n’imibereho myiza by’abaturage n’Igihugu, banateza imbere indangagaciro zo gukunda Igihugu n’ubumwe bw’abanyarwanda.

Kuri ubu mu gihugu hose habarurwa abagize iri huriro ry’urubyiruko rw’abakorerabushake mu gukumira ibyaha barenga ibihumbi 200, iri huriro rikaba ryaratangijwe mu 2015.

Mu bikorwa bishimira ko bagezeho mu mwaka ushize wa 2019 birimo gutunganya imirima y’ibikoni irenga 1300, ubwiherero 1923, bubatse inzu z’abatishoboye 391, bubaka imihanda y’imigenderano ireshya na kilometero 701 ndetse n’ibindi



Chief editor Muhabura.rw

  • admin
  • 23/01/2020
  • Hashize 4 years