Gen.Mubaraka yavuze uko bakijije Abanyekongo Mobutu wateraga Abirabura ubwoba bitewe n’ijisho rye ryasaga n’iry’ingwe

  • admin
  • 23/12/2019
  • Hashize 4 years
Image

Umuyobozi w’ingabo mu ntara y’Iburasirazuba n’umujyi wa Kigali,Gen Mubaraka Muganga yavuze uburyo mu rwego rw’urukundo rwaranze intwari z’u Rwanda zifasha Abanyafurika, bakikije Abanyekongo uwahoze ari perezida wabo Mobutu Sese Seko wari warigize akaraha kajyahe ku buryo bamwe mu banyafurika batinyaga guhuza ijisho nawe.

Ibi yabivugiye mu kiganiro yahaye urubyiruko rusaga 1200 rwo mu muryango uharanira uburenganzira bw’abakomoka muri Afurika (Pan African Movement) ishami ry’u Rwanda, rwaturutse mu turere twose tugize intara y’Iburasirazuba.

Gen.Mubaraka yabwiye uru rubyiruko ko rugomba kugira urukundo n’ubwitange nk’ibyaranze intwari z’u Rwanda zaba izitakiriho n’iziriho zirangajwe imbere na nyakubahwa Perezida wa Repubulika Paul Kagame,ubwo zatumaga u Rwanda rwigenga rukava ku ntara enye hakiyongeraho iya gatanu ya Diaspora n’umujyi wa Kigali.

Muri uru rukundo,yabwiye urubyiruko ko nyuma yo gufata u Rwanda bakarugira icyo ruri cyo magingo aya,ubuyobozi buticaye ngo buvuge ngo “ibyacu turabirangije n’abandi nibirwarize” ahubwo byabaye ngombwa ko bajya no gufasha abandi banyafurika nabo ngo babone ubwigenge.

Avuga ko bakijije Abanyekongo uwahoze ari Perezida wabo Mobutu wari warababujije ijambo mu gihugu cyabo,utarahanurwaga ndetse akanatinywa n’abirabura bagenzi be bavuga ko afite ijisho nk’iry’ingwe.

Akomeza agira ati”Kongo twayikijije umugabo witwa Mobutu abirabura bagenzi be bari baramutinye,bavuga bati ntawumureba mu ijisho kuko ijisho rye rihora riturumbuye nk’iry’ingwe iyo urireba riba rizenguruka nk’igorobe [biye]. Inkotanyi zirangajwe imbere na nyakubahwa Paul Kagame n’Abanyarwanda turagenda ikiraka tukirangiza neza”.

Avuga ko nyuma y’uko gufasha abaturanyi ba Repubulika iharanira demokarasi ya Congo,kuri ubu nabo bashimira u Rwanda rwabafashije kwigenga bakabaho mu mahoro aho bafasha Abanyarwanda bari barataye umurongo gusubira mu rwababyaye.

Ati”Twafashije rero abo baturanyi kandi muri iyi minsi baradushimira.Uburyo rero bwo kudushimira byimazeyo.Ngira ngo muri ayo masomo bamaze gutozwa muri iyi minsi hari ibyo badukorera tutavuye aha ngaha kuko batwegereza Abanyarwanda bagenzi bacu basa n’abari barataye umurongo”.

Gen.Mubaraka avuga ko Politike yo kuvuganira Afurika yiganjemo intekerezo zo gukunda Afurika,nyuma ya Congo ngo ntibagarukiye mu baturanyi gusa ahubwo bakomereje mu bihugu nka Mali,Sudan,Sudan y’epfo,Sierra Leone,Centrafrika n’ahandi ariko kugira ngo Abanyafurika basubirane ijambo.

Shyaka Micheil Nyarwaya umukangurambaga wa Pan Africanism avuga ko Umuryango wa Pan Africanism Movement uharanira iterambere ry’Afurika,ubumwe bw’Afurika,kwigira kw’Afurika ndetse ugahuriza hamwe Abanyafurika ngo bishakemo ibisubizo mu bijyanye n’iterambere, ubumwe ,umutekano ndetse no kwigira kw’Afurika.

Shyaka yasabye urubyiruko kwishyira mu ndangagaciro zo gukunda Afurika bakumva ko ibibazo byo mu bindi bihugu by’Afurika bibareba bakabishakira ibisubizo bafatanyije n’abandi banyafurika.

Ati”Icyo basabwa ni uko baba intangarugero mukwimakaza no guteza imbere uyu muryango.Kuko iyo wamaze kubakwa bikuraho kuvuga ngo uyu muntu aturuka muri aka karere, njyewe nturuka muri aka…, ahubwo umuntu aba uaite ibitekerezo byo kuba umuyobozi muri Afurika,kuba umuyobozi mu Rwanda ndetse no kuba umucuruzi byose bihuriza ku guharanira iterambere rya Afurika”.

Avuga kandi ko urubyiruko rwinjiwemo n’indangagaciro za Pan Africanism rudashobora kwinjira mu bintu byose bigira ingaruka mbi ku iterambere ry’Afurika; nko kwishora mu biyobyabwenge,kwishora mu buraya,gutwara inda zitateganyijwe ndetse n’ibindi bituma rutakaza imbaraga zo kubaka Afurika.

Umuryango Pan Africanism Movement watangiye muri Afurika mu 1900,naho mu Rwanda utangira muri Kanama 2015, utangirira mu nteko ishingamategeko aho kuri ubu umaze kugera mu nzego zose guhera ku rwego rw’igihugu kugera no ku mudugudu.





Yanditswe na Habarurema Djamali

  • admin
  • 23/12/2019
  • Hashize 4 years