Gen.Mubaraka yahishuye ko u Rwanda rwishyuriye Uburundi miliyoni 400 zo kwinjira muri EAC

  • admin
  • 06/01/2020
  • Hashize 4 years
Image

Umuyobozi w’ingabo mu ntara y’iburasirazuba n’umujyi wa Kigali Gen.Mubaraka Muganga yahishuye ko u Rwanda rwatangiye igihugu cy’u Burundi amafaranga yo kwinjira mu muryango w’ibihugu bya Afurika y’Iburasirazuba [EAC] n’ubwo batazirikana iyo neza bagiriwe yatumye babasha kugera aho abandi bari.

Ibi yabivugiye mu karere ka Ngoma mu kiganiro yahaye urubyiruko rusaga 1200 rwo mu muryango uharanira uburenganzira bw’abakomoka muri Afurika (Pan African Movement) ishami ry’u Rwanda, rwaturutse mu turere twose tugize intara y’Iburasirazuba.

Gen.Mubaraka yavuze ko nyuma y’uko abakurambere batekerereza u Rwanda bakarugarura rwari rwahabye,umutima wo gukunda Afurika watumye baravuga bati “ntibihagije reka tugerageze dufashe n’abaturanyi na Afurika yacu” batangira no gufasha ibihugu by’abaturanyi.

Muri abo baturanyi u Rwanda rwafashije barimo nka Kongo bakijije uwahoze ari Perezida wabo Mobutu, Gen.Mubaraka mu marenga yavuze ko hari n’abandi u Rwanda rwafashije kwinjira mu muryango wa Afurika y’Iburasirazuba ariko iyo neza ntibayibuke.

Ati”Ariko dufite n’abaturanyi bacu hirya aha, bari barabuze n’amafaranga yo gushyira mu muryango wa EAC babuze kotizasiyo (umusanzu) u Rwanda rutanga miliyoni zirenga 400 kugira ngo tubishyurire.Nubwo twayatanze nti bari biteguye kwakirwa byari nko kujya ku isoko bari bababwiye ngo nimutayazana mwigumire iyo.Usibye ko twumvaga tugomba kujyana nabo muri EAC byose tubibafashamo “.

Abicishije mu marenga kandi yakomeje avuga ko icyatumye batabasha kubona ayo mafaranga ari uko bahora bitekereza ibindi aho kugira ngo batekereze ku cyabahuza na bagenzi babo mu rwego rwo gutera imbere no kubaka Afurika.

Ati”Turangije twamenye impamvu yatumye batagira ayo mafaranga.Iyo mpamvu ni uko bahora bitekerereza kumesa,umuntu uhora atekereza kumesa ntabwo yatekereza ibindi birenze ibyo. Bakaririmba ngo tuzabamesa,tuzabamesa,…..imvura yabaye nyinshi ntabwo babona aho banika.Ariko u Rwanda rwabishyuriye amafaranga kugira ngo bajye mu muryango wa EAC kandi nta nubwo tubishyuza”.

Yasabye urubyiruko kwishyiramo umugambi wo kwigira nk’uko biri mu murage w’u Rwanda kandi bakaba aribo bazaragwa igihugu.

Ati”Icyo nicyo duhora tuvuga ngo u Rwanda rugomba kwigira ejo ntituzajye gucunaguzwa ngo natwe badutangiye amafaranga ngo tugire ahandi twinjira kandi ibyo bizakorwa namwe”.

Usibye RDC bakijije Mobutu n’Uburundi batangiye amafaranga yo kwinjira muri EAC,Gen.Mubaraka avuga u Rwanda rwakomereje gahunda yo gutanga ubufasha mu bihugu nka Mali,Sudan,Sudan y’epfo,Sierra Leone,Centrafrika n’ahandi ariko kugira ngo Abanyafurika basubirane ijambo.

Yanditswe na Habarurema Djamali

  • admin
  • 06/01/2020
  • Hashize 4 years