Gen Maj Alexis Kagame yavuze ku gitero giheruka kugabwa i Rusizi kikaburizwamo

  • admin
  • 16/11/2019
  • Hashize 4 years
Image

Gen Maj Alexis Kagame, yemeje ko abagizi ba nabi bongeye kugaba igitero mu Murenge wa Bweyeye mu Karere ka Rusizi ariko ingabo z’igihugu zirahagoboka ntibagera ku byo bifuzaga.

Umuyobozi w’Ingabo mu Ntara y’Uburengerazuba, Gen Maj Kagame yabitangarije mu nama y’Umutekano yabereye muri uwo Murenge ku wa Kane w’iki cyumweru.

Mu ijoro ryo ku wa Kane rishyira ku wa Gatanu w’icyumweru gishize nibwo abagizi ba nabi bagabye igitero mu nkengero z’ishyamba rya Pariki ya Nyungwe mu Kagari ka Ninzi, Umurenge wa Bweyeye mu Karere ka Rusizi humvikana amasasu menshi ariko ntihagira uwo gihungabanya.

Bamwe mu batuye mu nkengero z’iyi Pariki muri uwo Murenge, babwiye itangazamakuru ko bumvise urusaku rw’amasasu ariko nyuma ruza guhoshwa n’ingabo z’igihugu.

Umwe muri bo yavuze ko muri iryo joro baryamye bumva nta kibazo, byagera mu gicuku bagatangira kumva urusaku rw’amasasu.

Ati “Nka saa sita nibwo twumvise amasasu ari kuvuga ariko ntitwamenya aho ari kuvugira. Twe nk’abaturage twaricaye tuyoberwa uko bigenze turatuza tuguma mu nzu. Amasasu yamaze nk’isaha n’igice twicaye, biza gutuza dusubira kuryama.”

Aba baturage bavuga ko bagiye gukaza ingamba zo kwicungira umutekano ku buryo uzahirahira kongera bazamufata binyuze mu gukora amarondo.

Gen Maj Kagame avuga kuri iki gitero yagize ati “Igihe umwanzi yazaga aturutse mu ishyamba rya Nyungwe, abenshi barafashwe, bafashwe n’abaturage. Nagira ngo mbashimire kuko mwafatanyije n’ingabo, abenshi bagafatwa n’abandi ibyo bashakaga gukora bikaburizwamo byose.”

Gen Maj yasobanuye ko “Bose uko baje, ibyo bifuzaga gukora bibi byinshi ntabwo byabashobokeye. Ibyo bikorwa rero ntabwo bigeze bava ku izima kuko bacumbitse muri ibi bihugu duhana imbibi cyangwa baba mu mashyamba. Umwanzi aho yaturuka hose ashaka kugirira nabi abaturage b’u Rwanda dukwiriye kumurwanya twivuye inyuma.”

Gen Maj Kagame yavuze ko abo bagizi ba nabi bongeye bakagaba igitero i Rusizi ariko bateshwa ntacyo bagezeho.

Ati “Ejo bundi [Umwanzi] yateye aha Rusizi agamije kugira ngo agire ibyo ageraho ariko ntabwo yabishoboye. Ibitero byose yakoze ntabwo byashobotse ariko ni ikikwereka ko uwo mugambi na we akiwufite.”

Guverineri w’Intara y’Uburengerazuba, Munyantwari Alphonse, yavuze ko umutekano ari nta makemwa mu Murenge wa Bweyeye no mu gihugu muri rusange kandi ko uzakomeza kubungabungwa.

Ati “Nk’abaturage baturiye ishyamba, baturiye umupaka iteka ushobora kubaho abantu bambuka, abinjira n’abasohoka niyo mpamvu twabasabaga kuba abaturage bahugukiye umutekano bazi abaturanyi, bazi abahatuye, bagira uruhare mu mutekano ubwabo.”

Guverineri Munyantwari yakomeje agira ati “Icyakwinjira n’icyasohoka mu ishyamba umuturage uhatuririye aba agomba kubimenya.”

Ni igitero kije gikurikira icyabaye muri Aka karere ku wa 19 Ukwakira, aho mu Mujyi wa Kamembe hatewe Grenade igakomeretsa abantu bane bakajyanwa mu bitaro.

Gusa tariki 27 Ukwakira Polisi y’u Rwanda yerekanye abantu bane bakekwaho gutera iyo Grenade barimo Nikuzwe Simeon w’imyaka 38, Matakamba Jean Berchmas w’imyaka 57, Ntibiramira Innocent w’imyaka 43 na Byukusenge Jean Claude w’imyaka 33.

Aba bafatanywe ibikoresho bitandukanye birimo imbunda enye, amakoti maremare ya gisirikare, grenade enye n’amasasu menshi.

Perezida Kagame aheruka kuburira abihisha inyuma y’ibikorwa bitandukanye birimo na politiki bagamije guhungabanya umutekano w’u Rwanda.

Yabitangaje ubwo yakiraga indahiro z’abayobozi bashya ku wa 14 Ugushyingo,avuga ko icyo byasaba icyo ari cyo cyose cyatangwa kugira ngo umutekano w’abanyarwanda baruhiye igihe kinini ntuhungabanywe.

Yagize ati “Ndashaka kuburira abantu bamwe muri twe, bihisha inyuma y’ibintu bitandukanye, politiki, demokarasi, ubwisanzure, ibyo ari byo byose, ko dushaka kandi ni inshingano zacu guharanira ko habaho demokarasi, amahoro, ubwisanzure mu gihugu cyacu. Mbere na mbere ni twe tubishinzwe, twebwe, njyewe nawe. Ku bantu rero bihisha inyuma y’ibidafite agaciro, ndetse bagashyigikirwa n’abantu bo hanze, bakaryoherwa… muraza kutubona.”

Perezida Kagame yavuze ababikora bakwiye kwitandukanya nabyo hakiri kare, kuko utarabikora agomba gushyirwa aho akwiriye.

Umukuru w’igihugu yabwiye abayobozi barahiye barimo n’abasirikare bakuru ndetse na Minisitiri w’umutekano Gen Patrick Nyamvumba,ko atari ngombwa kubibutsa inshingano zibategereje kuko basanzwe bazizi, kandi zihora zisubirwamo buri gihe ababwira kandi ko abizeye, ku buryo ibyo Abanyarwanda babategerejeho bazabikora, abasaba kuzakora uko bashoboye bakuzuza inshingano bahawe.

Niyomugabo Albert/MUHABURA.RW

  • admin
  • 16/11/2019
  • Hashize 4 years