Gen Kale Kayihura yasabye Perezida Museveni kumurenganura nyuma y’iminsi 35

  • admin
  • 20/07/2018
  • Hashize 6 years

Gen Kale Kayihura yasabye Perezida Museveni kumurenganura nyuma y’iminsi 35 ari mu maboko y’inzego z’umutekano, akaba ataramenyeshwa icyo akurikiranyweho.

chimpreport ducyesha iyi nkuru itangaza ko nubwo nta byaha Kayihura yashinjwe ko akurikiranyweho ku mugaragaro, hari amakuru yakunze kumushyira mu majwi anyuzwa mu itangazamakuru no ku mbuga nkoranyambaga.

Umunyamategeko wa Gen Kale Kayihura, John Jet Tumwebaze, yatangaje ko umukiliya we asaba Perezida Museveni kugira uruhare mu cyo yise akarengane ari gukorerwa.

Yagize ati “Muri gahunda zose, yasabye ko buri ngingo igize ikibazo cye isuzumwa byimbitse. Azakomeza gusaba ko buri cyose kigwaho muri iki kibazo. Kuva yagezwa Makindye icyo cyizere ntigishobora kunyeganyezwa.”

Yanavuze ku byandikwa n’ibivugwa mu itangazamakuru biharabika Gen Kayihura, ati “Usibye ibigenda bitangazwa ahantu hatandukanye, umukiliya wanjye ntiyigeze agezwa mu rukiko, abatangabuhamya bajyanwa mu rukiko ntibagaragazwa mu kiganiro n’itangazamakuru.”

Abanyamategeko basabye Perezida Museveni, Umugaba w’Ikirenga kwihaniza abakozi b’Urwego rw’Umutekano w’Imbere mu Gihugu (ISO) gutesha agaciro no kwambura ubumuntu abakiliya babo bifashishije itangazamakuru.

Tumwebaze yatangaje ko Gen Kale ataraganira na Museveni keretse namuha ubwo burenganzira.

Yavuze ko Kayihura yizera ubutabera bwa gisirikare ariko ntiyigeze asaba inyandiko y’urukiko igaragaza impamvu yafunzwe cyangwa ngo yivovotere ko yamaze amasaha 48 ataraburanishwa kandi binyuranye n’amategeko.

Minisitiri w’Umutekano, Gen Tumwine Elly yatangaje ko abantu bavuga ibyo bishakiye bishobora kuba ukuri cyangwa ibinyoma ariko bagomba gutegereza umwanzuro w’inzego bireba.

Iyirukanwa rya Kale Kayihura wari umaze imyaka 13 ayobora Igipolisi cya Uganda ryatunguye benshi bitewe n’uburyo yafatwaga nk’umutoni imbere ya Perezida Museveni.

Niyomugabo Albert

  • admin
  • 20/07/2018
  • Hashize 6 years