Gen. Kale Kayihura ngo Nta cyaha na kimwe aramenyeshwa akurikiranyweho
- 21/06/2018
- Hashize 6 years
Tumwebaze akaba ari Umunyamategeko wa Gen. Kale Kayihura, Mu kiganiro yagiranye na Televiziyo NBS yo muri Uganda yavuze ko Nta cyaha na kimwe aramenyeshwa akurikiranyweho, Gen. Kale Kayihura uheruka gukurwa ku buyobozi bwa Polisi ya Uganda ya, yagarutse ku buzima bwe nyuma y’iminsi umunani ahamagajwe n’igisirikare, aho abenshi bahamyaga ko afunzwe, bategereje igihe azagerezwa imbere y’ubutabera.
Mu kiganiro yagiranye na Televiziyo NBS yo muri Uganda mu gitondo cyo kuri uyu wa Kane, umunyamategeko wa Gen Kayihura, Jet Tumwebaze, yavuze ko uyu musirikare mukuru ameze neza nubwo atorohewe n’ibinyoma byinshi biri kunyura mu itangazamakuru.
Yagize ati “Twamusuye inshuro nyinshi mu Kigo cya Gisirikare cya Makindye, bamuhaye inzu ifite aho kurara n’uruganiriro, ntabwo afunzwe. Nta cyaha na kimwe aramenyeshwa ko akurikiranyweho. Uyu mugabo ni umwere ku byaha byose.”
Tumwebaze yanavuze ko Gen. Kayihura nta nyandikomvugo n’imwe yakoreshejwe ndetse ngo ntiyigeze anahatwa ibibazo n’igisirikare ku byaha byose bikomeza guhwihwiswa mu itangazamakuru.
Ibinyamakuru binyuranye bivuga ko ari gukorwaho iperereza ku byaha bikomeye birimo ubugambanyi, kurema umutwe witwaje intwaro hagamijwe kugirira nabi ubutegetsi n’ibindi.
Tumwebaze yavuze ko ariko yizeye ko igisirikare, umunsi cyabishatse kizamenyesha abaturage ibintu byinshi ku biri kuba.
Yanagarutse ku gikorwa cyo gusaka urugo rwa Gen. Kayihura cyabaye mu cyumweru gishize, ashimangira ko nta kintu kigize icyaha na kimwe basanze iwe.
Yakomeje agira ati “Ibyabonywe mu nzu ye ni ibintu bisanzwe mu rugo rwa jenerali, nta n’imbunda bahasanze. Ibivugwa mu itangazamakuru byose ni ibinyoma.”
“Kuba waba umaze imyaka 33 ukorera igisirikare, kuguhamagaza ntabwo byagukangaranya. Gen. Kayihura ni umwere ku byaha byose itangazamakuru rikomeza kumwitirira.“
Umugore we, Angela Kayihura, ku wa Mbere nawe yasohoye itangazo ashimangira ko umuryango wahawe umwanya uhagije wo kumusura hamwe n’abanyamategeko babo bo mu kigo Kampala Associated Advocates.
- Tumwebaze akaba ari Umunyamategeko wa Gen. Kale Kayihura
Gen. Kayihura yayoboye Polisi ya Uganda imyaka igera kuri 13 ndetse ni nawe wamaze kuri uwo mwanya igihe kinini kurusha abandi, ariko muri Werurwe Perezida Museveni yamusimbuje Okoth Ochola wari umwungirije.
Ku wa 12 Kamena 2018 nibwo yasabwe kwitaba Umuyobozi Mukuru wa UPDF Gen. David Muhoozi ku cyicaro gikuru cy’ingabo i Mbuya. Kajugujugu yoherejwe kumuzana ariko ubwo yahageraga, Gen. Kale yari yagiye i Mbarara maze ihita igaruka ku birindiro by’ingabo zo mu kirere bya Entebbe.
Ku munsi wakurikiyeho nibwo iyo Kajugujugu yasubiye kumuzana, imugejeje i Kampala ntihongera gutangazwa amakuru ye, ku buryo abenshi bahamyaga ko afunzwe
Niyomugabo Albert