Gen kabirigi wari umusirikare ukomeye kwa Habyarimana yapfuye

  • admin
  • 06/02/2020
  • Hashize 4 years

Kuri uyu wa gatatu tariki ya 5 Gashyantare 2020 ku mugoroba nibwo inkuru y’urupfu rwa Gen Gratien Kabiligi yasakaye ivuga ko yaguye mu Bufaransa.Amakuru agera avuga ko yahitanywe n’uburwayi yari amaranye igihe.

Tariki ya 18 Nyakanga 1997 yafatiwe i Nairobi muri Kenya yoherezwa ku rukiko mpanabyaha rwashyiriweho u Rwanda rwakoreraga Arusha uwo munsi.

Yarezwe mu rubanza rumwe na ba Col BEMS Théoneste Bagosora, Lt Col BEMS Anatole Nsengiyumva, na Major CGSC Aloys Ntabakuze, bose uko ari 4 baregwaga ibyaha 4 aribyo: Gucura umugambi wo gukora Génocide, Génocide, ubufatanyacyaha muri Génocide n’ibyaha byibasiye inyoko muntu nk’uko biteganywa n’amasezerano ya Genève.

Yagejejwe imbere y’urukiko bwa mbere tariki ya 17 Gashyantare 1998, aburana ahakana ibyaha byose aregwa. Urubanza rwe rwatangiye tariki ya 02 Mata 2002 rupfundikirwa impande zose zimaze gutanga imyanzuro yazo muri Werurwe 2007.

Tariki ya 18 Ukuboza 2008 yagizwe umwere n’urukiko mpanabyaha rwashyiriweho u Rwanda rwakoreraga Arusha rumuhanaguyeho ibyaha byose yaregwaga. Runategeka ko ahita arekurwa.

Nyuma yo kurekurwa yamaze imyaka myinshi Arusha mu nzu yari acumbikiwemo n’urukiko igihugu cy’u Bufaransa cyaramwangiye gusanga umuryango we muri icyo gihugu, amaherezo yaje kwemererwa n’igihugu cy’u Bubiligi aho yagiye asanga abo mu muryango we nyuma yimukira mu Bufaransa aho yaguye kuri uyu wa 5 Gashyantare 2020 .

JPEG - 25.7 kb
Gen Gratien Kabiligi

Kubinjyanye n”uyumugabo wari waragizwe umwere , Komisiyo y’Igihugu yo kurwanya Jenoside, CNLG, yari yaravuze ko abantu bagizwe abere n’Urukiko Mpuzamahanga rwari rwarashyiriweho u Rwanda, ICTR, bataha bagafasha abandi Banyarwanda kubaka u Rwanda aho guhitamo kujya kuba mu bindi bihugu.

Abantu basaga 10 bari bagizwe abere cyangwa bakatiwe bakarangiza ibihano byabo bari bagicumbikiwe Arusha muri Tanzania, ahahoze icyicaro cya ICTR, mbere y’uko ifunga imiryango .

Abo bari bagizwe na Prosper Mugiraneza, Justin Mugenzi, Protais Zigiranyirazo, François Xavier Nzuwonemeye, André Ntagerura, Casimir Bizimingu, Gratien Kabiligi, Jerome Bicamumpaka, Augustin Ndindiliyimana, Anatole Nsengiyumva na Tharcisse Muvunyi. Gusa Amakuru yaheruka yavugaga ko Ghana yashakaga kwakira babiri muri bo.

Icyo gihe Umunyamabanga Nshingwabikorwa wa CNLG, Dr. Bizimana Jean Damascène, yavuze ko azi ayo makuru ya Ghana, ariko akavuga ko abantu barangije ibihano byabo badafite ikindi bakurikiranyweho, badakwiye kugira ubwoba bwo gutaha iwabo.

Yavuze ko bagarutse mu rugo, u Rwanda rutabasubiza mu nkiko niba baragizwe abere cyangwa bakarangiza ibihano byabo, kuko amategeko agena ko nta muntu ushobora kuburanishwa inshuro ebyiri ku cyaha kimwe.

Gusa ariko Dr. Bizimana yanavuze ko muri izo manza, urukiko rwakoze amakosa yo kugira abere abatabikwiriye, bijyanye n’uruhare rutaziguye bagize muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.

Yakomeje agira ati “Abandi bahawe ibihano bito bidahuye n’ibyaha bakoze, nka Anatole Nsengiyumva watanze intwaro zakoreshejwe mu kwica ibihumbi by’abantu muri Gisenyi na Nyundo. Niwe wari ushinzwe gutoza Interahamwe mu cyitwaga Commune Rouge.”

Nsengiyumva wari umusirikare mukuru mu ngabo, muri ako gace, yakatiwe imyaka 15 aza kurekurwa, mu buryo bumwe na Gen Augustin Ndindiliyimana, wafunzwe imyaka 12 akarekurwa muri Gashyantare 2014, ubwo urugereko rw’ubujurire rwamuhanaguragaho ibyaha byose.

Muri Gashyantare 2014, Ndindiliyimana yagizwe umwere ku cyaha cya Jenoside. Muri icyo gihe, yari anasanzwe ari hanze kuko igifungo cye cyanganaga n’imyaka yari amaze muri gereza ategereje kuburanishwa.

Salongo Richard/MUHABURA.RW

  • admin
  • 06/02/2020
  • Hashize 4 years