Gen.Kabarebe yibukije urubyiruko guharanira kuba abayobozi beza kandi bafite icyerekezo

  • Ubwanditsi Muhabura
  • 24/09/2022
  • Hashize 2 years
Image

Umujyanama wihariye wa Perezida wa Repubulika mu by’umutekano, Gen James Kabarebe yasabye urubyiruko guharanira kuba abayobozi beza kandi bafite icyerekezo, bakaba bafite inshingano zo guteza imbere igihugu.

Ibi yabigarutseho kuri uyu wa Kane ubwo mu karere ka Huye hasozwaga Itorero ry’urubyiruko rusaga 1000, rwaturutse mu turere twose tw’igihugu.

Mu kiganiro Gen. James Kabarebe yahaye uru rubyiruko yagaragaje ko mu bihe byari bikomeye u Rwanda rumaze rushegeshwa na Jenoside yakorewe Abatutsi, kugira ngo ruzahuke byasabye ibitekerezo by’umuyobozi ureba kure mu nyungu z’igihu ari we Gen. Major Paul Kagame wari uyoboye ingabo zari iza FPR INKOTANYI.

Yibukije uru rubyiruko rumaze icyumweru rutozwa mu Itorero Inkomezamihigo, ko rufite inshingano zo guteza imbere igihugu nk’ikiciro cya none cy’ingabo zari iza FPR INKOTANYI.

Abasaba kureba kure kuko kuri uyu munsi nta nzitizi cyangwa imbogamizi zigihari nk’izariho mu rugamba rwo kubohora igihugu.

Nk’urubyiuko ruvutse vuba rukiri mu myaka 20, bavuga ko babashije kumenya amateka y’u Rwanda kuva mbere ya Jenoside yakorewe Abatutsi na nyuma yayo, bituma urukundo bari bafitiye igihugu rwiyongera kuko bamenye neza u Rwanda.

Ibi ngo bitumye bataha biyemeje kongera imbaraga mu kubaka igihugu.

Ibikorwa by’iri torero byateguwe na Minisiteri y’Urubyiruko n’Umuco ifatanije na Minisiteri y’Ubumwe bw’Abanyarwanda n’Inshingango Mboneragihugu hamwe n’abandi bafatanyabikorwa.

Kuva mu mwaka wa 2014 Itorero Inkomezamihigo ritangijwe kugeza ubu hamaze gutozwa urubyiruko mu byiciro bitandukanye rusaga 118,000.

 

 

  • Ubwanditsi Muhabura
  • 24/09/2022
  • Hashize 2 years