Gen. Kabarebe yavuze ukuntu yaganiriye n’umuyobozi wa FDLR akamubwira ko azagaruka mu Rwanda nta Mututsi ukiriho

  • admin
  • 10/01/2020
  • Hashize 5 years
Image

Ubwo hasozwaga itorero ry’abarimu bigisha amateka mu mashuri yisumbuye ryaberaga mu karere ka Nyanza, Gen. James Kabarebe yavuze ko Gen. Pacifique Ntawunguka uyoboye umutwe wa FDLR urwanya ubutegetsi bw’u Rwanda atazamara kabiri.

Ubwo yaganirizaga abarimu 1623 ikiganiro ku ndangagaciro zatumye urugamba rwo kubohora u Rwanda, no guhagarika jenoside yakorewe Abatutsi muri1994 no kukaba u Rwanda rushya bishoboka, aza no kuvuga ku kiganiro avuga ko yagiranye na Gen. Omega kuri telefone., Kabarebe yanavuze uko byagenze ngo ahamagare Major General Ntawunguka Pacifique amugira inama yo gutaha akinangira, yongeraho ko uyu mugabo wagizwe umuyobozi wa FDLR atazamara kabiri .

Gen. Kabarebe yavuze ko yamenyeanye n’umugore wa Maj. Gen. Ntawunguka ari umwarimu mu karere ka Rubavu, ajyayo kuko yari afite nomero ze za telefone, uwo mwarimukazi avugana n’ umugabo we arangije telefone arayimpereza .

Yagize ati “Baravugana arangije nti mumpe noneho, ndamubwira nti dore igihugu aho kigana wowe uri umupilote Jenoside yabaye uri mu Bufaransa, uraza ujya muri FDLR abandi bose baratashye, ba Rwarakabije baratashye, ba General Gerome baratashye, General Murenzi ubu ni brigade commander Karongi ”.

Yakomeje avuga ko Maj. Gen. Ntawunguka baganiye ataragirwa umuyobozi wa FDLR kuko Gen Mudacumura yari ataricwa ndetse ngo na General Murenzi yari atarataha.

Kabarebe ati “Ndamubwira nti abana ba General Murenzi RDF irabarihira amashuri, kandi nibyo General Murenzi ari muri Congo aturwanya ari muri FDLR abana be RDF yabarihiraga amashuri. Umwana we w’ umuhungu yanabonye Presidential Scholarship, Tresor Mukiza, ubu mu cyumweru gishize yabonye Phd muri Microbiology ni inzobere mu byo kurwanya kanseri”.

Ntawunguka turamubwira tuti ‘dore abana ba Murenzi turabigisha n’ abawe igihugu kiriho kirabigisha. Kuki udataha?”

Maj. Gen. Ntawunguka ngo yarasubije ati “Nkubwire ikintu kimwe General, ati ‘Njyewe nzataha mu Rwanda ari uko nta mututsi n’ umwe ukirimo’”.

Gen. Kabarebe avuga ko Ntawunguka niba ari kuriya atekereza atazigera ataha mu Rwanda.

Ati “Ubu rero Mudacumura apfuye Pacifique niwe wamusimbuye, ubu niwe mukuru wa FDLR ariko nawe ntari bumare kabiri.

Gen. Kabarebe avuga ko utaba mu mashyamba ya Congo urwanira gukora Jenoside ngo uzabeho ati “Ntabwo wabishobora”.

Gen. Omega ni umuyobozi wa FDLR nyuma y’urupfu rwa Gen. Sylivestre Mudacumura wari uzwi ku izina rya Gen. Mupenzi Bernard wishwe arashwe n’ingabo za RD Congo tariki ya 17 Nzeri 2019.

Muhabura.rw

  • admin
  • 10/01/2020
  • Hashize 5 years