Gen. Kabarebe yavuze ubuhemu bwa Kayumba Nyamwasa n’uburyo yinjiye mu gisirikare akazamurwa no kugura amapeti

  • admin
  • 03/09/2019
  • Hashize 5 years
Image

Umujyanama Mukuru wa Perezida wa Repubulika mu bya Gisirikare n’Umutekano,Gen James Kabarebe yavuze ko Kayumba Nyamwasa ari umuhemu ukomeye, ashingiye ku byiza byose yagiriwe n’u Rwanda ariko agahinduka undi wundi bikagera n’aho yashinze umutwe ufite imigambi mibisha yo guhungabanya umutekano w’igihugu cyamukoreye neza.

Ibi yabivuze kuri uyu wa Mbere tariki 2 Nzeri 2019,mu kiganiro yahaye Inkeragutabara zisaga igihumbi (1000) zo mu Turere twa Nyabihu na Musanze, zahuriye mu karere ka Nyabihu.

Muri iki kiganiro Gen.Kabarebe yavuze ko Kayumba Nyamwasa usibye amahirwe yagiye yigirira mu gisirikare cya RPA nta kintu na kimwe kigaragara yakoze yakwiratana cyangwa ngo anagihemberwe.

Ati “Niba hari umuntu w’umuhemu ubaho, watangaho urugero rw’ubuhemu ni Kayumba Nyamwasa, kubera ko Kayumba Nyamwasa icyo yabaye cyo mu Ngabo za RPA yarakigizwe ntabwo yacyigize, nta n’igitangaza yakoze mu ngabo za RPA nko mu rugamba rwo kubohora igihugu cyacu, yavuga na kimwe ati ‘nakoze aka kantu aha n’aha’, ku buryo nagahemberwa. Nta na kimwe afite yavuga.”

Yungamo ati “Ahubwo yagiriwe neza igihe cyose, hari ukuntu umuntu agira amahirwe mu bihe bitandukanye, bitewe n’ibihe uko biteye, akagira amahirwe akagendera ku bandi, akagirwa icyo aricyo, ariko iyo ari umunyabwenge buke, iyo ari umuhemu mu buzima bwe, iyo nta burere agira, iyo ari umunyamusozi, ibyo byose abipfusha ubusa. Kayumba ni umuhemu.”

Gen. Kabarebe yavuze ko ariwe wajyanye Kayumba mu gisirikare cya Uganda kikiri inyeshyamba mu 1985 kuko bigaga muri kaminuza imwe.

Bwa mbere,Kabarebe ngo yabanje mu gisirikare aragenda akora imyitozo ariko baza kumuha ubutumwa bwatumye asubira i Kampala, ahura na Kayumba icyo gihe ngo wari ugeze kure ashaka ibyangombwa ngo ajye gukorera muri Afurika y’Epfo.

Gen.Kabarebe ati “Abonye ko twagiye mu ishyamba tukagaruka, ati ndacikanwe, burya ibi bintu ejo byazavamo ikintu, ansaba kumutwara. Kayumba ndamutwara mugeza mu ishyamba.”

Nyuma yo kubohora Uganda,icyo gihe ngo Kayumba yari umusirikare muto (private) ariko yarize kaminuza, ngo yegereye abasirikare bakuru bamugira umunyamabanga (administrator) mu Ntara, abonye udufaranga agura amapeti, aba sous-lieutenat.

Ati “Abandi twagiye kuri za cadette turahenya, turapfa, umwaka n’igice dukutiriza kuri cadette, baducucuma batumereye nabi, kugira ngo uzabone ka sous-lieutenant. Ariko we aca iy’ibusamo kuko yari afite udufaranga, agura agapeti. Arangije yari afite udufaranga, agura akamodoka, vuba cyane.”

Muri ibyo bihe ngo Kayumba yaragendaga akagura insyo akazicuruza maze aza kugeza ubwo ashaka umugore.Icyo gihe ariko yaje gushakisha uko yabona umusirikare mukuru wazavuga ijambo mu bukwe bwe maze Paul Kagame aza kubimwemerera nta maniza.

Kabarebe akomeza agira ati “Ubundi umuntu nk’uwo nguwo waguhaye icyo cyubahiro, nawe iyo neza urayimwitura, ariko Kayumba ni umuhemu.

Ubwo urugamba rwo kubohora igihugu rwari rutangiye, Kayumba ngo ntabwo ari mu basirikare bakoze ibitangaza ku rugamba kuko “nta musirikare n’umwe wamubonye ku rugamba”, ariko ngo ibyo abantu bavuga ni uko yabaga ahugiye mu kwiba inka, akazigurisha mu gihugu cya Uganda.

Gen Kabarebe yashimiye Inkeragutabara ku musanzu zitanga mu bikorwa binyuranye mu gihugu, avuga ko RDF ifite imbaraga zihagije, kandi zirushaho kuba nyinshi iyo n’Inkeragutabara zikomeye.











Chief Editor/MUHABURA.RW

  • admin
  • 03/09/2019
  • Hashize 5 years