Gen.Kabarebe yavuze ko Kayumba waranzwe no kwiba no gusahura mu 1994 ntacyo yamarira interahamwe

  • admin
  • 05/05/2019
  • Hashize 5 years
Image

Umujyanama Mukuru wa Perezida wa Repubulika mu bijyanye n’Igisirikare n’Umutekano, Gen James Kabarebe yavuze ko kwishyira hamwe kw’imitwe nka FDLR na RNC byashyira iherezo kuri yo ndetse ko Kayumba Nyamwasa waranzwe no kwiba no gusahura mu gihe cya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 ntacyo yamarira interahamwe n’abajenosideri.

Nyuma y’urugendo rwo Kwibuka ku nshuro ya 25 Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 ku rwibutso rwa Commune Rouge ku wa 30 Mata, Gen Kabarebe yahamije ko ntawashyira imbere amacakubiri ngo agire icyo ageraho ahubwo ko umutima urwanira icyiza uhora utsinda.

Gen Kabarebe yavuze ko muri Congo yaba FDLR, CNRD na RUD-Urunana cyangwa RNC, bibereyeho gusa kubwira Abanyarwanda ko hari abantu babi bagihari, ko nta mwanya wo kwirara, kuko iyo mitwe yose irangwa n’ivangura.

Ati “N’aho muri mu mashyamba mubundabunda murya ubusa, mudafite ejo hazaza, murivangura kuko ivangura niyo gahunda. Abo rero ntacyo bamarira u Rwanda, nta n’icyo u Rwanda rwabikekaho cyangwa ngo rubatinyeho kuko niko bateye.

“Haza kuvamo abitwa RUD-Urunana na bo bajya ku ruhande kuko ibyabo ni ivangura, niko biteye. Baza gusangwa n’ibindi bisambo byitwa RNC byo kwa Kayumba. Gufata abicanyi ukavanga n’ibisambo, ntacyo wakuramo, nta n’icyo bageraho, ntacyo Kayumba yabagezaho.”

Gen Kabarebe yavuze kandi uburyo Kayumba ibyo gutabara atari abyitayeho mu 1994 ubwo Jenoside yarimo ikorwa ahubwo ko yari ashishikajwe no gusahura no kwiba yigwizaho imitungo, bityo ngo uwo nta mbaraga ya kongerera interahamwe n’abajenosideri.

Akomeza agira ati “Kayumba mu 1994, imirambo ikiva amaraso, arimo gusahura no kwiba no kwigwizaho imitungo, uwo niwe wazana imbaraga mu Nterahamwe n’abajenosideri? Ni ukuvanga amaraso n’abajura byose hamwe, nta cyavamo. Bazabanza baryanire hamwe hakurya hariya, nibarangiza bagweyo kuko ntacyo bazigera bageraho.

Gen Kabarebe yavuze ko hari igihe ibi abigarukaho hakagira abibaza ko wenda abagira inama ngo bishyire hamwe, nyamara ngo nabyo byabakururira ibibazo.

Ati “Ahubwo nibyo byiza. Kuko igihe cyose bishyize hamwe, baba baduhaye umwanya wo kubarangiza. Igihe cyose bishyize hamwe twe ni byo dushaka nubwo mba mbivuga, bashatse kwishyira hamwe twe nibyo dushaka, kuko iyo bishyize hamwe biduha umwanya, tubegera neza tukabagabaganya, tukagabanya imbaraga zabo.”

“Ni nako byagenze kuko bacyambuka muri Congo bagiye ari RDR, iza kuvamo ALIR ya mbere na ALIR ya kabiri, bamwe bajya mu Majyepfo ya Congo abandi baguma hano muri Kivu, baza guhura. Umunsi bahuye bakajya hamwe niwo munsi twabamaze. […] N’ubu nubwo bakwishyira hamwe ni byo byadufasha. Igihe rero bishyize hamwe ni ho twabamariye, niho imbaraga zabo zashiriye, niko byagenze.”

Ni mu gihe kandi nk’uko Gen.Kabarebe abivuga,imbaraga z’iyi mitwe zikomeje kugenda zicyendera kuko mu minsi ishize u Rwanda rwemeje ko rwataye muri yombi Nsabimana Callixte wiyise Sankara, nyuma ya Nkaka Ignace alias La Forge Fils Bazeye na Nsekanabo Jean Pierre Alias Abega bari abayobozi bakuru mu Mutwe w’Abarwanyi wa FDLR ukorera muri RDC, bafashwe bavuye muri Uganda bakoherezwa mu Rwanda.

Chief Editor/MUHABURA,RW

  • admin
  • 05/05/2019
  • Hashize 5 years