Gen Kabarebe yavuze ko hakiri ibikenewe m’Umuryango wa Afurika y’Iburasirazuba

  • Ubwanditsi Muhabura
  • 29/11/2024
  • Hashize 2 days
Image

Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga n’Ubutwererane ushinzwe ubufatanye n’Akarere, Gen (Rtd) James Kabarebe, yavuze ko n’ubwo Umuryango wa Afurika y’Iburasirazuba ukomeje kwaguka hakiri ibikenewe kunozwa kugira ngo ukwihuza kw’Akarere kugere ku musaruro ufatika.

Ni ubutumwa yatanze kuri uyu wa Gatanu, i Arusha muri Tanzania ahateraniye Inama yo ku rwego rwo hejuru yitabiriwe n’Abaminisitiri bo muri EAC, yahujwe no kwizihiza isabukuru y’imyaka 25 y’uyu muryango.

Gen (Rtd) Kabarebe yavuze ko mu myaka 25 ishize Umuryango wa EAC wagutse kandi bitanga icyizere cy’ubushake bwo kwihuza kw’Akarere.

Ati “Mu myaka 25 ishize, EAC yaragutse iva ku bihugu bitatu byayitangije igera ku bihugu 8 binyamuryango. Ni igishimangira ubushake bw’Akarere bwo kwihuza n’ubwo uku kwaguka gufite ibigomba kunozwa kugira ngo tugere ku nyungu zifatika ku bihugu binyamuryango byose.”

Yagize ati “Ariko uku kwaguka gukeneye amavugurura kugira ngo haboneke inyungu zifatika ku banyamuryango bose. Intambwe ifatika yaratewe rwose mu guhuza za gasutamo no gushyira mu bikorwa amahame y’isoko rimwe, bishimangira umwanya wa EAC nk’umuryango wa mbere ushingiye ku bukungu muri Afurika.”

Gen (Rtd) Kabarebe yagaragaje ko kugira ngo EAC igere ku nyungu ifatika hari ibikenewe kunozwa

Gen (Rtd) Kabarebe yavuze ko nubwo habayeho kwaguka k’umuryango, ubucuruzi hagati y’ibihugu biwugize bukiri hasi asaba ko hakwiye kongerwa imbaraga mu bufatanye no kwishyira hamwe birushijeho.

Zimwe mu mpamvu yagaragaje zituma ubucuruzi budakorwa uko bikwiye yasobanuye ko hari imbogamizi z’ibihugu bigishyiraho amabwiriza abangamira abacuruzi bambukiranya imipaka, ingamba zo guhagarika abacuruzi bava hamwe bajya ahandi no kubura kw’ingamba zihuriweho zo guhangana n’ibibazo bituruka hanze, agaragaza ko kuzikemura bishoboka.

Ati “Gukuraho izi mbogamizi bizatuma EAC itera imbere, u Rwanda rwiteguye gutanga rutizigamye umusanzu warwo kugira ngo intego yo kwishyira hamwe kuzuye k’uyu muryango igerweho”.

Iyi nama yahujwe no kwizihiza isabukuru y'imyaka 25 y'umuryango wa EAC

Raporo yateguwe n’ibiro by’Umunyamabanga Mukuru wa EAC igaragaza ko ubucuruzi bw’ibihugu byo muri uyu muryango n’ibyo ku yindi migabane bwazamutseho 67,%, aho bwavuye ku gaciro ka miliyari 65,3 z’amadolari mu 2017, bugera kuri miliyari 109,4$ mu 2023.

Uyu muryango ugaragaza ko muri iyi myaka, ubucuruzi hagati y’ibihugu bigize EAC bwavuye ku gaciro ka miliyari 6,2 z’amadolari mu 2017, kagera kuri miliyari 13,8% nyuma y’imyaka itandatu.

  • Ubwanditsi Muhabura
  • 29/11/2024
  • Hashize 2 days