Gen Kabarebe yasobanuye Uko Perezida Kagame yinjiye urugamba

  • admin
  • 09/07/2017
  • Hashize 7 years

Minisitiri w’Ingabo, Gen James Kabarebe, yabwiye urubyiruko ko rufite amahirwe akomeye afite imizi mu rugamba rwabohoye igihugu ruyobowe na Perezida Paul Kagame.

Gen Kabarebe yaganirije urubyiruko rwaturutse muri Lycée de Kigali, Lycée Notre Dame De Cîteaux, King David Academy na Kagarama Secondary School, kuri uyu wa Gatandatu mu nyubako mberabyombi y’Ikigo cy’Imisoro n’amahoro ku Kimihurura.

Ni ikiganiro cyasozaga ‘Intergeneration Dialogue’, ibiganiro bimaze umwaka bihuza urubyiruko bitegurwa na Nyampinga w’u Rwanda mu 2016, Mutesi Jolly, haganirwa ku nsanganyamatsiko igira iti “Sigasira Ibyo Twagezeho Nk’uwikorera.”

Gen Kabarebe yavuze ko hari impamvu eshatu urubyiruko rw’u Rwanda rufite amahirwe akomeye arimo kuba ari igisekuru kidafite imizigo cyikoreye kuko abababanjirije utarabaye impunzi yishwe muri Jenoside, akicirwa abe cyangwa ababyeyi be bakayigiramo uruhare.

Yakomeje agira ati “Ariko ufite ababyeyi be bakoze Jenoside cyangwa abo mu muryango we bayikoze bakayihanirwa, wowe uri umunyarwanda w’umwere kuko nta cyaha ufite, nta mutwaro n’umwe ufite, nta n’icyo ukwiye kwishinja. Ahubwo ugomba kureba igihugu ukacyubaka.”

Impamvu ya kabiri igaragaza ko uru rubyiruko rufite amahirwe ni uko umusingi rugomba kubakiraho wubatswe kandi bikagirwamo uruhare rukomeye n’urubyiruko nkabo.

Gen Kabarebe yabihereye ku rugamba rwo kubohora igihugu, avuga ko urugamba rutangira kuwa 1 Ukwakira 1990 abenshi mu barurwanye bari bafite munsi y’imyaka 33, nk’aho Paul Kagame yari afite 32; Fred Gisa Rwigema ari muri 33, Bunyenyezi ari 26 n’abandi ari uko…, kandi abenshi bakaba barayobotse urugamba ari abanyeshuri.

Gen Kabarebe ati “Warababonaga ukibaza ko ari ishuri rwose. Tugitangira urugamba bwo twatangiye turi abasirikare gusa bari muri Uganda, tumenyereye n’igisirikare, turi nk’abantu 400, bukeye tuba nka 800, turarwana mu Mutara hariya, nyuma y’icyumweru kimwe njye baza kunkura ahantu narwaniraga hitwa Rukomo bati ‘twabonye abana benshi cyane baje ku rugamba, dukeneye abarimu bo kujya kubigisha’.”

Gen Kabarebe yakomeje agira ati “Ingingo ya gatatu ikomeye ni uko mufite amahirwe mu mateka yanyu abandi bazabakurikira, abazakurikira abazabakurikira, n’abandi bandi bazakurikiraho n’ubuvivi bwanyu bushobora kutazabona.”

“Ni ubuyobozi bwiza buhambaye. Umuyobozi dufite uyu munsi ni umuyobozi uboneka rimwe mu myaka myinshi cyane, hari n’igihe atongera kuboneka. Ariko iyo atongeye kuboneka ni uko ibyo aba yarasize, umurongo aba yaratanze ntabwo uzimangana.”

Uko Perezida Kagame yinjiye urugamba

Gen James Kabarebe yavuze ko mu gihe cy’urugamba nk’uko hari abasirikare bake, uko urugamba rwagendaga rushyuha ariko abayobozi b’ingabo n’abasirikare bamenyereye bagendaga bapfa, bigera ubwo byasaga n’aho urugamba rwananiranye.

Perezida Kagame yavuye muri Amerika aho yigaga asanga ingabo za Habyarimana zisumbirije Inkota, nta musirikare ugishobora kurwana, nta biryo, nta kuvuzwa n’Abanyarwanda babashyigikiraga barihebye.

Gen Kabarebe ati “Twapfuye kumubona gusa twumva ko intambara tuzayitsinda. Njye ubwanjye aho nari ndi ku Akagera nigisha urubyiruko rwadusangaga, twaricaraga nk’aba ofisiye tukigunga, dutegereje ko Habyarimana aza akahatumarira.”

Nagiye kubona mbona umu ofisiye umwe araje witwaga Bunyenyezi, araza adusanga aho ducecetse nta wavugaga, ati ‘ndabizi ibyo mutekereza’, ati ‘muhumure urugamba rurakomeje, tugize amahirwe afande Paul araje’.”

Icyo gihe ngo nibwo Perezida Kagame yahuje abashyigikira urugamba, ahindura ibintu, abasirikare bamwe abohereza mu Mutara, abandi bajya mu Ruhengeri mu birunga, biga kurwana nijoro, kugenda cyane, kuyobya umwanzi n’ibindi.

Senateri Tito Rutaremara nawe yavuze ko urubyiruko rw’u Rwanda uyu munsi rugira Imana abarubanjirije batagize, yaba politiki igihugu gifite cyangwa ubuyobozi bwacyo.

Yakomeje agira ati “Icyo dushima Perezida wacu yakoze kinini uretse gushyira ku murongo n’abasirikare akabagaruramo morali, ni no guhuza kuva ku nunyamuryango wa RPF kugeza ku musirikare ufite imbunda, ko urugamba ruba urwacu twese, buri wese akagira uruhare rwe.

“Ni ikintu yakoze, urugamba rurwanwa no guhera kuri wa wundi w’umurwayi uryamye hasi avuga isengesho asengera abari ku rugamba ngo bazatsinde kugeza ku mwana uri ku rugamba, ufite imbunda arasana.”

Gen Kabarebe yabwiye urubyiruko ko rukeneye guharanira gusigasira ibyagezweho no kubiteza imbere, cyane ko rufite ibintu byinshi birufasha n’ubuyobozi bururi hafi.

Yagize ati “Nta mpamvu n’imwe yo kudakomeza ibyagezweho ngo munabiteze imbere kuko mufite byinshi bibafasha. Nta mpamvu n’imwe y’uko igihugu cyacu cyazasubira inyuma twakibasigiye, mwaba mwihemukiye, mwaba muhemukiye igihugu na bariya bakimeneye amaraso kugira ngo mubeho neza, mwaba mukoze ishyano. Ntabwo byashoboka rero.”

Yavuze ko ibimenyetso by’uko kitasubira inyuma byigaragaza kuko urubyiruko rufite ubumenyi buhagije kandi igihugu kikaba cyarashyizeho gahunda zikora kuri buri muturage wese.

MUHABURA.RW

  • admin
  • 09/07/2017
  • Hashize 7 years