Gen Kabarebe yahishuye icyatumye babasha gutsinda intambara yo kubohara igihugu no guhagarika Jenoside

  • admin
  • 25/02/2019
  • Hashize 5 years
Image

Umujyanama mukuru wa Perezida wa Repubulika mu by’umutekano Gen James Kabarebe yavuze ko bumwe mu bufasha bukomeye ingabo za RPA/Inkotanyi zagize bwatumye zibasha kubohora igihugu cyari cyarazimiye kubera ubuyobozi bubi ndetse no guhagarika Jenoside yakorewe Abatutsi 1994, ari uko bagize umuyobozi mwiza ku rugamba ariwe Nyakubahwa Perezida Paul Kagame.

Gen Kabarebe yabigarutseho mu kiganiro kitwa ‘Rubyiruko menya amateka yawe’ yahaye urubyiruko rusaga 600 rwari ruturutse mu mirenge igize intara y’Amajyepfo kuri uyu wa Kane tariki 21 Gashyantare 2019 ku kigo cy’urubyiruko cya Kimisigara.

Ni nyuma y’urugendo uru rubyiruko rwakoze aho rwasuye Urwibutso rwa Jenoside rwa Kigali ruri ku Gisozi bagasobanurirwa amateka arebana na jenoside yakorewe abatutsi ndetse no gusura ingoro y’Amateka yo guhagarika Jenoside.

Gen Kabarebe yababwiye ko icyatumye bamwe mu rubyiruko biroha mu bikorwa by’ubwicanyi mu gihe cya Jenoside yakorewe Abatutsi 1994, ari uko rwari rwarabaswe n’ubujiji rutarigishijwe ngo rusobanurirwe guhitamo hagati y’ikibi n’ikiza maze rushukwa n’abitwa ngo bari barize kubera inda nini yabo no kudakunda igihugu.

Yagize ati“Abitwa ngo bari barize ngo barajijutse kubera inda nini zabo,kubera kudakunda igihugu ahubwo bikunda gusa,urubyiruko bari bararufashe barwima amakuru,barwima amahugurwa n’ubumenyi buhagije kugira ngo barufatire mu bujiji bazarukoreshe mu kwica abantu ndetse no munyungu zabo bwite”

Akomeza agira”Jenoside ntabwo yateguwe n’urubyiruko ahubwo yateguwe n’abari abayobozi, urubyiruko rwo rwarakoreshejwe kubera ko rwari rwararezwe nabi ntirwari rwararezwe neza ngo barufungure barwereke ikibi n’ikiza”.

Gen Kabarebe yavuze ko icyatumye babasha gutsinda urugamba rwo kubohora igihugu no guhagarika Jenoside yakorewe abatutsi 1994, ari uko bagize umuyobozi mwiza ku rugamba ariwe Nyakubahwa Perezida wa Repubulika Paul Kagame yayoboranaga ubushishozi kandi azi gukoresha bicye bari bafite ku rugamba.

Ati“Inkunga yambere yari umuyobozi mwiza(Nyakubahwa Perezida wa Repubulika Paul Kagame).Kuba yari ari hariya nk’umuyobozi yari inkunga ikomeye cyane kuko yayoboranaga ubwenge,ubuhanga n’ubushishozi kuburyo nta rugamba rwagombaga kumunanira kuko yarwanishaga ubwenge bwaba ubwa politike,ubwa diporomasi ndetse n’ubwagisirikare.Arwanisha bicye arwanisha bacye kandi agatsinda.

“Ikindi kuba yari yaratangije urugamba muri 1990 yubatse muri RPA ( inkotanyi) ikintu cyo kumva ko ntagutsindwa kujya kubaho.Sinemera ko natsindwa simbyemera kubera ko we yemeraga ko ubushobozi bwo gukora ikintu ukakigeraho wabushaka, wabukura hehe! waba utabufite ! ariko icyo wiyemeje ukakigeraho”.

Ni muri urwo rwego kandi yabwiye urubyiruko rwari rwitabiriye icyo kiganiro ko rwo rufite amahirwe ugereranyije n’urubyiruko rwa mbere kuko rufite aho ruvoma ubumenyi n’indangagaciro, ku muyobozi mwiza wifuriza abanyarwanda n’u Rwanda ibyiza kuko buri rugendo agize hanze ajyayo ashyize imbere anavuganira igihugu. Bityo ngo nabo nirwo rugero bakwiye gukurikiza.

Minisitiri w’Urubyiruko Hon. Rosemary Mbabazi yabwiye itangazamakuru ko Gahunda ya ’Rubyiruko Menya Amateka yawe’ ari kimwe mu bikorwa bitegura Kwibuka ku nshuro ya 25 Jenoside yakorewe Abatutsi 1994 akaba ariyo mpamvu hibanzwe ku rubyiruko cyane ko abenshi muribo batazi amateka yaranze Jenoside yakorewe abatutsi.

Urubyiruko rwashyize indabo ku mva ishyinguyemo abazize Jenoside yakorewe Abatutsi basaga ibihumbi 250 ruranabunamira

Gen Kabarebe yabwiye urubyiruko ko icyatumye bamwe mu rubyiruko biroha mu bikorwa by’ubwicanyi ari ubujiji no kutigishwa guhitamo hagati y’ikiza n’ikibi

Yanditswe na Habarurema Djamali

  • admin
  • 25/02/2019
  • Hashize 5 years