Gen. Kabarebe yahishuye ibanga ryafashije ingabo zari iza RPA gutsinda urugamba nyuma y’ibizazane zahuye nabyo

  • admin
  • 05/06/2019
  • Hashize 5 years
Image

Umujyanama wa Perezida wa Repubulika mu by’umutekano, Gen James Kabarebe, yavuze ko mu ntangiriro z’urugamba rwo kubohora igihugu, ingabo zari iza RPA zabanje guhura n’ibizazane byo gutakaza abasirikare bakomeye ku buryo kugera ku ntsinzi byasaga nk’inzozi.

Yabigarutseho mu Cyumweru gishize, ubwo yaganirizaga urubyiruko rusaga 1000 rwo mu Karere Musanze rwiga muri Kaminuza, ikiganiro cyateguwe na Unit Club Intwararumuri.

Gen Kabarebe yavuze ko urwo rugamba rwatangijwe ku wa 1 Ukwakira 1990 na FPR-Inkotanyi, rwahuye n’ibizazane mu ntangiriro, bituma icyizere cyo kurutsinda kiyoyoka ariko kiza kugaruka kubera indangagaciro bubatswemo na Perezida Kagame.

Muri ibyo bizazane harimo kuba nyuma y’umunsi wa Kabiri, uwari uyoboye urugamba, Gen Maj Rwigema Fred, n’abandi bamwungirije barimo Bayingana barahise bicwa.

Ati “Byatweretse ko ikibazo duhanganye nacyo gikomeye kuruta uko twabyibwiraga, ubundi mbere abantu baza bumvaga ko urugamba bagiyeho ari nko gutungayo, ari ibintu byoroshye.”

Gen. Kabarebe yavuze ko ibanga ryafashije ingabo zari iza RPA gutsinda urugamba nyuma y’ibyo bizazane, ari indangagaciro bahawe na Perezida Kagame n’ubuhanga bwe mu kuyobora urugamba.

Yavuze ko Kagame ahageze yatangije urugamba bundi bushya kuko ingabo zasaga n’izamaze gutsindwa kubera ubumenyi bucye bwo gutegura no kurwana intambara.

Ati “Twari abasirikare bafite imbunda binjiye mu Rwanda, tugasanga aba Habyarimana bakina amakarita hariya Kagitumba tukarasa bakiruka tukaba turahafashe ariko ntawuzi icyo turwanira, ntawuzi ngo indangagaciro zituranga ku rugamba ni izihe”.

Gen Kabarebe yavuze ko ‘urwo rugamba ntaho rwari kuzageza ingabo iyo zitagira Kagame wongeye gutangiza urugamba, akazibwira icyo zirwanira’.

Icyo gihe ngo yakuye abasirikare mu Mutara, aho baraswaga umugenda n’imbunda n’indege, abajyana mu Birunga, abaha icyerekezo gishya cy’uko barwanira ubumwe, uburenganzira n’iterambere by’abanyarwanda n’ibindi.

Ati “Atwigisha urugamba, atubwira ibyo tugomba kwirinda n’ibyo tugomba gukora, ikinyabupfura cyo ku rwego rwo hejuru, indangagaciro yatwigishije zo ni nyinshi cyane.

Ibyo byafashije igisirikare cyari icya RPA, kumva ko icya mbere ari ‘Indangagaciro, kubaka imitekerereze itandukanye n΄abo cyarwana nabo’.

Ati “Adusaba ikinyabupfura, gukunda igihugu kukirwanirira kuruta kwireba, kwitanga tutizigamye, kunamba, gukoresha bike tukagera kuri byinshi.”

Gen Kabarebe avuga ko iyo batagira umuyobozi uharanira izo ndangagaciro kandi ngo azishyire mu bo ayobora ntacyo bari kugeraho.

Ati “Twumvaga ko tuzava Kagitumba twiruka kandi byarashobokaga tukagera muri Kigali, ntawari uzi ikizakurikiraho, niba twari kwiba mu maduka, cyangwa buri wese agafata umusozi we, kuko icyo gihe twari tutaranoga neza.”

Gen Kabarebe yabwiye urwo rubyiruko ko indangagaciro zitava mu Kirere, ahubwo ko zigira uzigisha zigashyirwa mu bikorwa nk’uko Ingabo zari iza RPA zazigishijwe na Perezida Kagame.

Ati “Buri musirikare wese yari amaze kumenya indangagaciro z’icyo arwanira, izi ndangagaciro nizo zatumye tugira imbaraga kuruta ibikoresho twari dufite kuko RPA twari dufite ibikoresho bikeya.”

Gen Kabarebe yavuze ko ikintu gikomeye Kagame yakoze kitazamuvamo ari uko ‘Yahaye ubwigenge ukwibohora kw’igihugu, tukamenya ibibazo byacu tutegamiye ku bandi, yubaka muri RPA kwirinda kwinjizwamo no kwinjirirwa n΄abaturutse hanze.

Yasabye urubyiruko kurangwa n΄izo ndangagaciro no gukunda igihugu byaba ngombwa bakanacyitangira.

Ati “Izo ndangagaciro nizo mugomba kugira nk’urubyiruko, mukigirira icyizere, mugakunda Igihugu cyanyu n΄ibindi kuko aribwo ntawagutega umutego w’ikibi ngo ukigwemo ahubwo ugafata icyemezo cy’ukuri byaba ngombwa ukanagipfira.”

Umwe mu bagize umuryango Unit Club, Stella Ford Mugabo, yasabye urubyiruko kubakira kuri izo ndangagaciro, rugaharanira gusigasira ibyagezweho.

Uru rubyiruko ‘Rwiyemeje gukoresha imbaraga rufite mu kwikemurira ibibazo no kubaka igihugu rubifashishwemo n’ubuyobozi bwiza n’umutekano rufite’.

MUHABURA.RW

  • admin
  • 05/06/2019
  • Hashize 5 years