Gen .Dallaire yasabye amahanga kwirinda gutererana Syria nkuko batereranye u Rwanda

  • admin
  • 21/09/2015
  • Hashize 9 years

Romeo Dallaire wayoboraga ingabo za Loni(MINUAR) zari mu Rwanda mu gihe cya Jenoside yasanishije ikibazo cy’abana bashorwa mu ntambara muri Syria n’ibyo yabonye mu gihe cy’iyi jenoside yakorewe Abatutsi.

Muri icyo gihe, uyu mugabo wayoboraga MINUAR yabonye abana bashorwa mu ntambara. Bamwe muri bo bakozanya n’ingabo zatsinzwe muri icyo gihe bajyanwa muri Repubukika Iharanira Demokarasi ya Congo, bamwe binjizwa mu mutwe wa FDLR. Ahereye ku byo yaboneye muri Syria, Dallaire yemeza ko ibihabera bibabaje, ndetse byatumye akoma agatima ku byabaye mu Rwanda, amateka amutera kudashaka kureba ibikorwa bibi nk’ibyo. Gen. Dallaire

Icyo gihe za miliyoni z’abantu zavanywe mu byazo, ndetse n’abana bashorwa mu bibi bidasanzwe by’intambara. Yagize ati “ Ibyo nabonye, byongeye kunyibutsa mu Rwanda, aho nabonye abavanywe mu byabo, abatawe by’umwihariko abana.” Mu buzima bwe ngo ntaba yifuza kubona ibibi nk’ibyo yamenyereye kubona kenshi mu buzima bwe. Ibyo yabigaragaje mu kiganiro aherutse kugirana n’ikinyamakuru The Chronicle Herald mu mpera z’icyumweru gishize.

Ahereye ku byo yabonye mu ruzinduko yakoreye muri Jordan muri Nyakanga 2015 nyuma akanasura impunzi z’Abanya-Syria ziba mu nkambi ku mupaka wa Syria, Dallaire yasabye igihugu cye kwakira abahunga iyi ntambara. Yavuze ko abo bana babangamiwe n’intambara y’abarwanya ubutegetsi buriho. Ngo usanga igira ingaruka zikomeye ku bana ku buryo batajya ku ishuri n’ibindi, ahubwo bagashora mu ntambara

batazi inkomoko yayo. Yagize ati “ Ntibajya kwiga, biyicariye mu butayu bwaka umuriro nta kindi.[…] Uru rubyiruko rwatakaje uburenganzira, ntibitangaje

ko bashakishwa byoroshye n’ingabo zishaka kubohoza Syria, ku buryo zabashora mu ntambara ngo barwane.”

Mu rwego rwo guhangana n’icyo kibazo yasabye igihugu cye cya Canada yanabereye Senateri kwakira abimukira(impunzi) z’Abanya-Syria, kuko ngo bafite ubushobozi bwo kwakira ibihumbi 900. Icyizere cy’abanya-Syria barimo benshi bize amashuri ndetse banafite ubumenyi bwinshi, ngo kirimo gutakara kuko ngo abenshi bagiye kubitakaza byose mu gihe gito kubera iyo ntambara inashorwamo abana. Icyo gihe kandi yanaganiriye na bamwe mu bana bo muri iki gihugu, bamubwiye ko bamaze igihe cy’imyaka itatu baba mu nkambi z’impunzi, mu buzima bubagoye. Yasabye Isi kumvikanisha ikibazo by’umwihariko icy’abo bana.

Dallaire yashinze umuryango witwa ‘Romeo Dallaire Child Soldiers Initiative’ ugamije kurinda ana gushorwa mu bikorwa by’intambara. Mu nama iteganyijwe kugaragaza ibi bibazo azavuga ibijyanye n’abana bashorwa mu ntambara ndetse n’ihohoterwa rishingiye ku gitsina nk’intwaro z’intambara, mu kiganiro azatanga muri iki cyumweru I Dal. Yemeza ko abana bashorwa mu ntambara, muri iki gihe ngo ari bwo buryo bw’intwaro y’ibanze ikoreshwa n’impande zombi muri Syria nk’uko ndetse bimeze muri Iraq, ndetse no hirya no hino ku Isi, nyamara ikibi muri byose n’uko bashaka abakiri batoya.” src: izuba

www.muhabura.rw

  • admin
  • 21/09/2015
  • Hashize 9 years