Gatsibo:Uwakundaga kwangiza imiyoboro y’amazi yafatanwe itiyo ya metero 12

  • admin
  • 28/09/2019
  • Hashize 5 years
Image

Polisi y’u Rwanda ikorera mu karere Gatsibo mu murenge wa Kageyo, yafashe umuturage witwa Bazatsinda Ildephonse ufite imyaka 56 yibye itiyo y’umuyoboro w’amazi ifite metero 12.

Bazatsinda akimara gufatwa ntaruhanyije ahakana kuko yahise yiyemereye ko ariwe wayibye kandi akaba yari asanzwe akora amazi atabifitiye uburenganzira.

Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’Iburasirazuba Chief Inspector of Police (CIP) Hamduni Twizeyimana avuga ko kugira ngo Bazatsinda afatwe byaturutse ku makuru y’abaturage aho bari bamaze iminsi bavuga ko bagira ikibazo cyo kubura amazi kubera imiyoboro yapfuye.

Hakaba kandi hari amakuru avuga ko Bazatsinda Ildephonse yihaye akazi ko kwirirwa akwirakwiza amazi mu midugudu bityo hakaba ubwo acukura amatiyo atwara amazi akayijyana ahandi bamwemereye amafaranga.

Yagize ati: ”Abaturage bo muri uriya murenge cyane cyane mu midugudu igize akagari ka Busetsa bari bamaze iminsi bavuga ko Babura amazi kandi bagakeka Bazatsinda kuko niwe wirirwa akwirakwiza amazi mu baturage bamwemereye amafaranga.”

CIP Twizeyimana yakomeje avuga ko nyuma yo kumenya ayo makuru polisi yakoze igikorwa cyo kujya gufata Bazatsinda, abapolisi bageze iwe bahasanga itiyo y’amazi ingana na metero 12. Uyu muturage ngo yiyemereye ko ari iyo yacukuye mu miyoboro y’amazi iba muri ako kagari akaba ngo yari yabonye ikiraka cyo kujya kuyikoresha amazi mu wundi mudugudu.

Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’Iburasirazuba yaboneyeho gushimira abaturage bo mu kagari ka Busetsa kuba baratanze amakuru, abasaba kwita ku bikorwa remezo leta iba yabagejejeho bakareka kubyangiza. Abibutsa ko nta muntu wemerewe gukora amazi cyangwa amashanyarazi atari umukozi w’ibigo bizwi bifite izo nshingano aribyo REG na WASAC.

Yagize ati: ”Amazi cyangwa amashanyarazi iyo umuturage abikeneye iwe mu rugo cyangwa itsinda ry’abantu babikenye batumiza abakozi b’ibigo bishinzwe kugeza ku baturage ibyo bikorwa remezo. Turabasaba gukomeza gutangira amakuru ku gihe ku muntu wese wiha izo nshingano atabifitiye uburenganzira.”

Yabibukije ko ibikorwa remezo baba bahawe ari bo bifitiye akamaro bityo baba bagomba kubirinda no kubifata neza ntihagire ubyangiza akurikiye inyungu ze bwite.

Bazatsinda akimara gufatwa yiyemereye ko yari amaze igihe kinini akora ibyo bikorwa ariko mu buryo bunyuranyije n’amategeko. Yahise ashyikirizwa urwego rw’igihugu rw’ubugenzacyaha kugira ngo akorerwe idosiye ishyikirizwe ubushinjacyaha.

Ingingo ya 166 yo mu gitabo kigena ibyaha n’ibihano byabyo ivuga ko umuntu wese uhamijwe n’urukiko icyaha cyo kwiba, ahanishwa igifungo kitari munsi y’umwaka umwe (1) ariko kitarenze imyaka ibiri (2), ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda atari munsi ya miliyoni imwe (1.000.000 FRW) ariko atarenze miliyoni ebyiri (2.000.000 FRW), imirimo y’inyungu rusange mu gihe cy’amezi atandatu (6) cyangwa kimwe gusa muri ibyo bihano.

MUHABURA.RW

  • admin
  • 28/09/2019
  • Hashize 5 years