Gatsibo:Barishimira ko baruhutse kuvoma ibinamba nyuma y’ivugururwa ry’umuyoboro w’amazi wa Gasigati-Rwankuba

  • admin
  • 24/10/2019
  • Hashize 5 years
Image

Abatuye mu mirenge ya Muhura na Murambi mu karere ka Gatsibo baravuga ko baruhuwe imvune ndetse bakaba bagiye guca ukubiri n’indwara zifitanye isano n’umwanda ukomoka ku mazi mabi bakoreshaga ,nyuma yaho bavugururiwe umuyoboro w’amazi wa Gasigati–Rwankuba.

Abaturage basaga ibihumbi 15 nibo bagezweho n’amazi meza biturutse ku muyoboro wa Gasigati –Rwankuba ufite ibirometero 53 ,amariba 56 ndetse n’ibigega birindwi wasanwe ku bufatanye n’umushinga MLFM (movement pour la lute contre la faim dans le monde)ugamije kuzamura imibereho myiza y’abaturage.

Abaturage bo muri iyi mirenge bemeza ko isanwa ry’uyu muyoboro rije ari igisubizo kuri bo nyuma yo kumara igihe kitari gito bakoresha amazi mabi yabagiragaho ingaruka zitandukanye, ingendo ndende ndetse n’imfu ziterwa no kurohama mu kiyaga cya Muhanzi bajya kuhavoma .

Ati”Twavomaga amazi mabi kuko twakoreshaga igishanga n’ikiyaga cya Muhazi.Icya mbere ingaruka zari zirimo twanywaga amazi mabi,icya kabiri twavomaga kure naho icya gatatu abanyeshuri barakererwaga ntibajye kwiga ku gihe ndetse bakagwa no muri Muhazi ku buryo hari haraguyemo abana batanu”.

Mugenzi we nawe ati”Agahinda nkamazwe nuko ngiye kuvoma hafi kubera ko najyaga mvoma mu gishanga amazi mabi.Ayo mazi mabi najyaga nyanywa numva mfite ikibazo ntishimye ariko aya ngaya nzajya nyanywa nezerewe nzi ko nyweye amazi meza nta kibazo. Ni ibintu dushima Imana rwose ntabwo numvaga ko nzavoma hafi”.

Kubona amazi ni kimwe no kubungabunga ibikorwa nkibi begerezwa bikaba ikindi ,aribyo abaturage bahawe amazi basabwa na RUKEMANYANIZI Cyprien perezida w’inama njyanama y’akarere ka Gatsibo ,gusa yongeraho ko abagituye mu manega bagomba kuyavamo bityo nabo bakegerezwa ibikorwaremezo bitandukanye bitagoranye.

Ati”Bariya bantu ni bakeya cyangwa abatuye kure y’umuyoboro rimwe na rimwe bazajya bataza kwifashisha aya mazi ariko mu by’ukuri baje bagatura hano hafi mu midugudu ikibazo cyaba kibaye amateka.Aya mazi arahagije ugereranyije n’abaturage yakorewe,kuko yakorewe abantu ibihumbi 15 ubu abari kuyakoresha bari munsi y’uwo mubare.Ni ukuvuga ngo n’abazaza kuhatura nyuma bazajya babona amazi ku buryo buhagije”.

Uhagarariye umushinga utagengwa na Leta ugamije kuzamura imibereho myiza y’abaturage bagezwaho amazi meza ari wo MLFM, Fiordalsion Omar avuga ko ubu bufatanye atari ubwa none kandi ko icyo bashyize imbere ari amazi meza kuko ariyo soko y’isuku n’iterambere.

Ati”Intego y’umushinga wacu ni ukugeza amazi meza mu baturage hirya no hino mu Rwanda.Gusa gukorana na Gatsibo si ibya none dore ko byatangiye mu 1987 kugeza magingo aya.Amazi meza niyo soko y’ubuzima kuko nta mazi meza byagorana kugira isuku ndetse n’iterambere,niyo mpamvu umushinga wa MLFM wibanda mugushakira amazi meza abaturage”.

Uyu muyoboro w’amazi Gasigati-Rwankuba ufite ibirometero 53 wuzuye utwaye 287,867,500 RWF ukaba uri gutanga amazi ku baturage 15,427 batuye mu Mirenge ya Murambi na Muhura.

Nyuma y’iyi mirenge ya Muhura na Murambi,akarere ka gatsibo kavuga ko n’abandi bashonje bahishiwe kuko hanashyizwe ibuye ry’ifatizo ku muyoboro mushya uteganywa kuzuzura uzaha amazi meza abatuye mu mirenge ya Muhura Gasange na Remera bagera ku 40,068.

Uyu mushinga uzashyirwa mu bikorwa mu gihe k’imyaka itatu k’ubufatanye bw’Akarere na MLFM izatanga 544,178,000 RWF muri uyu mwaka w’ingengo y’imari ya 2019/2020 naho mu mwaka wa 2020/2021 MLFM ikazatanga 559,080,900 RWF.

Imibare itangwa n’ubuyobozi bw’akarere ka Gatsibo igaragaza ko aka karere kageze ku ijanisha rya 75%mu gutanga amazi meza ku baturage bose bakarere, intego ikaba ari uko ingengo y’imari y’uyu mwaka 2019- 2020 izasiga bageze ku ijanisha rya 85%.

JPEG - 124.3 kb
Umuhango wo gufungura amazi yagenewe abaturage batuye mu Mirenge ya Murambi na Muhura yasanwe ku bufatanye na MLFM
JPEG - 83.7 kb
Hashyizwe ibuye ry’ifatizo ku muyoboro mushya uteganywa kuzuzura uzaha amazi meza abatuye mu mirenge ya Muhura Gasange na Remera
JPEG - 148.4 kb
Ahari kubakwa umuyoboro mushya wa Rwandabarasa uzageza amazi meza mu mirenge ya Muhura,Gasange na Remera

Alice Mukeshimana /MUHABURA.RW

  • admin
  • 24/10/2019
  • Hashize 5 years