Gatsibo:Bararira ayo kwarika nyuma y’uko itorero Salvation Church ryabatekeye umutwe ngo rizabafasha bagatanga n’utwabo

  • admin
  • 18/02/2019
  • Hashize 5 years
Image

Abasaga 30 bo mu murenge wa Kiziguro mu karere ka Gatsibo bararirira mu myotsi nyuma yo gusabwa amafaranga n’itorero Salvation Church babeshywa kuzishyurira abana babo mu mushinga wa compassion interational ,kuri ubu imyaka 4 ikaba ishize buri muntu atanze ibihumbi 40 ariko ubufasha besazeranyijwe ntibabuhabwa.

Aba bavuga ko kuva mu mwaka wa 2014 batanze amafaranga ibihumbi 40 kuri buri muntu, basezeranywa kuzishyurira abana babo amashuri mu mushinga wa compassion interanational. kuva icyo gihe kugeza amagingo aya amaso yaheze mu kirere .ubu butekamutwe basobanura ko bwabasize mu bukene ku buryo iri torero ryabiryozwa.

Umwe muri bo yagize ati”Barabanje batwaka ibihumbi 30 batubwira ko bagiye kubona umushinga wa kompasiyo hanyuma tukandikishamo abana.Tumaze kuyatanga twese baratubwira ati rero kompasiyo ntabwo ijya ikora idafite ibiro bikinze,bifite ubwiherero busukuye, bityo icyo musabwa mwebwe buri mu byeyi yongereho ibihumbi icumi.

Ubwo abajya mu bimini baraguza,abagurisha uduhene baratugurisha ariko bakomeza kuturerega twanahamagara pasiteri ngo tumubaze, ntiyitabe”.

Bakomeza bavuga ko hari ubwo babatumije mu nama bakababwira ko umushinga bari bagenewe bawuhinduriye ahandi babasaba gutegereza kugeza n’ubu.Bityo ngo icyo bifuza ni ugusubizwa amafaranga yabo ageretseho n’inyungu.

Umwe yagize ati”..Ubwo twasubiye mu nama batubwira ko umushinga bawuhinduye bakawujyana i Gitarama,nyuma turategereza tubura iherezo”.

Akomeza agira ati”Kugeza ubu ng’ubu icyo twifuza ni uko batugarurira ibyacu, byaba na ngombwa bakaduha n’ibyo byungutse muri iyo myaka kuko icyo twatakaje ni ikintu kinini.

Manzi Theogene umuyobozi w’akarere ka Gatsibo wungirije ushinzwe iterambere ry’ubukungu avuga ko iki kibazo ari gishya mu matwi ye ,icyakora ngo agiye kugikurikirana abaturage abereye umuyobozi barenganurwe.

Ati“Ni ubwa mbere icyo kibazo nkyumvise ariko abaturage ni abaturage bacu tugomba gufasha ubwo icyo nakora ngiye gukurikirana nshakishe amakuru ndibwira ko tugiye kubikurikirana tukareba n’izindi nzego tubijyanamo kugira ngo nazo zidufashe kubisesengura mu gushaka igisubizo cyabyo”.

Umuvugizi wa Global Salvation Church ku rwego rw’igihugu Rushayija David ahakana ubu butekamutswe bashinjwa ,akavuga ko ari inkunga abaturage bagiye batanga buri wese uko yifite ngo hubakwe amashuri.

Rushayija yagize ati”Twasabye itorero ko abana bakwiriye kuva muri gahunda yo kwigira mu rusengero bakubakirwa amashura bagomba kwigiramo.

Hari umubyeyi cyanga hari umuturage wadufashishije akaba mu bitekerezo bye avuga ati rero n’ubwo ibyo nabafashije mwabikoze ni mungaruze amafaranga yanjye,turemera kwishyura ayo mafaranga tukayamusubiza, tumushimira ko yaduteye inkunga akaba yivuguruje.Ubwo aduhereze nimero ze za konte azane na fagitire twamuhaye”.

Akomeza agira ati”Buri muntu yatangaga uko ashoboye kugira ngo abana bave muri eglise(urusengero)bubakirwe amashuri yabo uko ari ane”.

Uretse aba hari amakuru avuga ko hari abandi babarirwa mu 150 bo mu mirenge ya Rugarama ,Gitoki ,Rwimbogo na Kabarore nabo batwawe amafaranga bikozwe n’abahagarariye iri torero. Si salvation church gusa ishyirwa mu majwi yo guteka umutwe abaturage ,kuko no mu kagari ka Simbwa mu murenge wa Kabarore abaturage basaga 300 batswe amafaranga n’itorero ryitwa SEPEA Ruhuha babwirwa kuzafasha abana babo kwishyurirwa n’umushinga wa compassion bikarangira ntagikozwe.

Honore ISHIMWE

  • admin
  • 18/02/2019
  • Hashize 5 years