Gatsibo:Bamwe mu baturage barinubira ibirometero bisaga bine bakora bajya kwivuza nyuma y’uko ivuriro ryabo rifunzwe

  • admin
  • 14/12/2019
  • Hashize 4 years
Image

Abatuye mu kagali ka Rubona ,mu murenge wa Kiziguro bavuga ko bamaze amezi agera kuri 3 bajya kwivuriza ku kigo nderabuzima cya Gakenke,aho bibasaba gukora ibilometero birenga bine (4) n’amaguru, nyuma yaho poste de santé bari bariyubakiye ifunzwe ,ntibasangizwe impamvu.

Ni ikibazo abaturage bavuga ko kibangamiye imibereho yabo bagereranyije na mbere bacyiyuzuriza iri vuriro ,kuko babonaga serivisi z’ubuvuzi hafi .

kuri iyi nshuro bavuga ko bagorwa no gukora urugendo rurerure bajya kwivuriza ku kigo nderabuzima cya Gakenke.Aha barasaba ubuyobozi ko bwabafasha poste de santé ya Rubona ikongera gufungurwa imiryango .

Ati”Ikibazo mfite ni uburyo ivuriro rimaze iminsi rifunze tutazi uburyo rikinze n’impamvu abakozi batarimo gukora.Ni uko hano hari hafi y’abaturagae abantu bahageraga mu buryo butavunanye, none ubu nk’umuntu afashwe ari nka nijoro kugira ngo agere ku ivuriro ni ikibazo”.

Mugenzi we yungamo ati “Nyine bararifunze twisanga bararifunze tugerageje kubaza mu nama baratubwira ngo barabajyanye ariko bazatuzanira abandi turategereza turababura.Iyo umwana arwaye cyangwa umubyeyi ndetse n’abandi, imvura yaba yaguye,yaba itaguye tukajya i Gakenke akaba ariho tujya kwivuriza bikaba ngombwa ko tujya i Kiziguro kandi aha ngaha baradufashaga none nti tukibabona natwe byaratuyobeye”.

Ikibazo cyo kuba poste de santé yarafunze kandi nyamara yarafashaga abatuye mu kagari ka Rubona binemezwa n’umuyobozi w’akagari ka Rubona Munyentwari felecien aho avuga ko ari igihombo kubaturage areberera,yitsa cyane ku kuba barabuze aba kiliya babaganaga bitewe n’uko service batangaga yari itandukanye n’iyo uwababanje yahaga abaturage.

Ati”Iyi poste de sante yarakoraga imaze igihe ikora neza ariko nyuma baza gukinga imiryango amakuru baduhaye ni uko abakiriya bari bake.Twagerageje kubisobanurira abaturage mu nteko y’abaturage ariko ntibabyakiriye neza kuko abahivuzaga bivuzaga hafi ibafitiye akamaro ariko nk’abayobozi ba poste de sante bumvaga batabona inyungu nk’uko bakabaye bayibona kuko bo baba bakora kugira ngo babone inyungu.

Ariko icyo bagaragaza ni uko abaturage bagabanutse kubera amaposte de sante agaragara mu mpande n’impande zituranye n’aka kagari ka Rubona”.

Rucyebesha Alex ni umuturage wari usanzwe agana iyi poste de santé ntiyemeranya n’abavuga ko bafunze kuko babuze abakiliya kuko abaturage bayikeneye cyane avuga ko ahubwo basobanurirwa ikibyihishe inyuma .

Rucyebesha ati” Abantu barahivurizaga cyane kubera ko hano hari nk’abaturage bagera nko ku bihumbi nka bine (4,000) rero bahakeneye serivise hari n’abakenera kuhivuriza amasaha yakuze. Reba hari nk’umuntu ushobora kurwara mu gicuku utabona uko yagera ku ivuriro ariko hano byari byoroshye kuhagera,none rero abantu bararikeneye cyane”.

Itsinda ry’abadepite riri mu karere ka Gatsibo muri gahunda yo kumenya no kugenzura ibikorwa bya gouvernoma birimo iterambere ry’ibikorwaremezo, ubuzima n’imibereho myiza y’abaturage naryo ryanenze kuba abaturage bakijya kwivuriza kure,mu gihe hari ivuriro hafi.

Depite Uwamariya Odette avuga ko ari ikibazo kihutirwa bagiye gusiga mu maboko y’ubuyobozi bw’akarere kandi bizeye ko bidatinze abaturage bongera guhabwa service z’ubuvuzi kandi hafi yabo.

Ati”Ni poste de sante ubundi yubatswe mu mbaraga z’abaturage kuko hari politike ya Leta yo kwishakamo ibisubizo tunashimira abaturage kuko babigizemo uruhare barayubaka ariko tuhasanze ikibazo cy’uko itarimo gukora kuko imaze amezi abiri idakora.Ni ikibazo gikomeye kuko hano hatuye abaturage benshi basaga hafi ibihumbi birindwi (7,000),ni ahantu ubona hitaruye kandi hatuye abantu benshi kandi kugera ku bitaro harimo akagendo”.

Akomeza agira ati”Tugiye kugikorera ubuvugizi mu buryo bwihuse kugira ngo ubuyobozi bw’akarere n’ibitaro na centre de sante ihari, bakore ibishoboka kugira ngo abaturage bakomeze guhabwa serivise.Kandi n’abaturage twaganiriye mwumvise ko bayikeneye cyane turabikurikirana tubaze inzego zishinzwe kugishyira mu bikorwa baduye n’igihe bizakorerwa”.

Leta y’u Rwanda yashyizeho gahunda yo kubaka amavuriro y’ingoboka hirya no hino mu gihugu,mu rwego rwo kuruhura abaturage ingendo nini bakora bajya ku bigo nderabuzima bya kure kwivurizayo.

Icyakora hirya no hino hari aho aya mavuriro atagikora,zimwe mu mpamvu zitangwa zirimo barwiyemezamirimo bamwe bavuga ko ntabakiriya,ahandi ugasanga batagishoboye gukurikirana ibi bikorwa by’ubuvuzi,kugeza ubu mu karere ka Gatsibo hamaze gufunga Poste de Sante 7 harimo n’iyi ya Rubona mu murenge wa Kiziguro.

JPEG - 224.5 kb
Iri vuriro rya Rubona rimaze amezi 3 rifunze imiryango kugeza n’ubu ntibaranazimya n’amatara kuko aracyaka

Alice Mukeshimana/MUHABURA.RW

  • admin
  • 14/12/2019
  • Hashize 4 years