Gatsibo:Ba mutima w’urugo baremeza ko aribo ntandaro z’ukwangirika kw’abana no gutwara inda ku bangavu

  • admin
  • 14/10/2019
  • Hashize 5 years
Image

Ba mutima w’urugo bemera ko hari aho batsinzwe cyane cyane mu burere bw’umwana w’umukobwa ariko bakavuga ko hari ingamba zigamije gukemura bimwe mu bibazo bikigaragara mu muryango zirimo gushyira hamwe no kuba hafi y’ingo zabo.

Ibi byatangarijwe mu nama y’inteko rusange y’inama y’igihugu y’abagore,aho bimwe mu bitekerezo byatanzwe na ba mutima w’urugo bigamije kwimakaza uruhare rw’abo mu gukemura ibibazo byugarije iterambere ry’umuturage.

Mukamana Clementine ati”Iyo urebye koko ubona nkatwe ba mutima w’urugo twashyizemo imbaraga ariko tubona byanga tugatsindwa ahari ababyeyi batakaza inshingano zabo yaba umugabo,yaba umugore.Ugira utya ukabona umugore yabaye ihabara umugabo yabaye umusinzi urugo rusigaye ari urw’abana nibo bari kwirera”.

Uwamahoro Donatile ati”Ba mutima w’urugo banyumva bambabarire basubire ku nshingano.Inshingano bataye nizo kutaba hafi y’ingo kutaganiriza abana,kutabaha ibyo bakeneye, kutamenya umwana wawe imyaka agezemo ngo umuganirize umubwire uti ibihari ni ibi mwana wanjye ihangane.Burya umwana iyo wamuganirije aratuza”.

Mukamwiza Elevanie umuhuzabikorwa w’inama y’igihugu y’abagore mu karere ka Gatsibo nawe yemeranywa na bagenzi be ko batsinzwe ariko ko ubwo bamenye indwara bagiye kuyishakira umuti.

Yavuze kandi ko mu rwego rwo gushaka umuti w’icyo kibazo batangiye gahunda yo kujya mu bigo by’amashuri kuganiriza abangavu n’ingimbi kumenya uko bakwiye kubaho.

Ati”Iyo umubyeyi abyaye umwana akamunanira birumvikana ko aba yatsinzwe ntabwo nanairwa kuvuga ko twatsinzwe ariko iyo wemeye ko watsinzwe byanga bikunze ushaka n’igituma ejo uzatsinda”.

Akomeza agira ati “Koko ntabwo bishimishije biratubabaza guhora bivugwa kandi kubona umubye abyara umwana akangirika birababaje cyane.Bityo rero nk’ingamba turimo gufata turimo turasanga abana ku mashuri b’abangavu tukaganira nabo,tukaganira n’ingimbi kuko atari abangavu gusa bafite ibibazo”.

Guverineri w’intara y’iburasirazuba Mufulukye Fred asaba ba mutima w’urugo kugaruka mu nshingano zirimo kwita ku muryango n’uburere bw’abana , dore ko ari nabo bamarana umwanya munini nabo kuruta abagabo. Yavuze ko kuba hari ibibazo byinshi bicyugarije umuryango biatwa nko gutsindwa kuri ba mutima w’urugo ibintu bigira ingaruka ku muryango ndetse n’igihugu .

Ati”Niyo mpamvu twasabaga ababyeyi b’abagore basubire cyane mu nshingano no kwigisha ya masaha menshi bamarana n’abana bakwiriye kubigisha cyane ndetse no kubereka ibibi bijyanye no gutwara inda z’imbura gihe.Kumva ko umwana yabyaye imbura gihe ni igisebo ku muryango n’igisebo kuri sosiyete nyarwanda”.

Avuga ko ba mutima w’urugo bakwiriye kumva ko batsinzwe kuko bitumvikana uburyo umwana warezwe yajya kwibera mu mihanda.Agasanga ibyo ahanini biterwa n’amakimbirane yo mu ngo.

Ati”Bariya bana bo ku muhanda tugenda tubona,ese umubyeyi nka mutima w’urugo bimubwiye iki? akwiriye kumva ko yatsinzwe ntabwo umwana warezwe ngo ave ku muco ahabwa n’umuryango abamo akajya mu muhanda?

Abenshi bahura n’ibyo bibazo ni uko baba barahuye n’ibibazo by’amakimbirane yo mu miryango”.

Mufulukye asaba abayobozi n’izindi nzego cyane cyane amadini n’amatore kongera ingufu mu kwigisha imiryango kugira ngo ive mu makimbirane hubakwe imiryango myiza itarangwa n’amakimbirane.

Imihigo y’abamutima w’urugo igaraga mu nkingi eshatu arizo;imibereho myiza ,ubukungu n’ubutabera.Gusa ahari ibibazo byinshi bigomba no gufatirwa ingamba mu karere ka Gatsibo ni mu mibereho myiza, aho aba ba mutima w’urugo basabwa kwibumbira mu ihuriro mu rwego rwo guhangana n’ibi bibazo.

JPEG - 94 kb
Mukamwiza Elevanie umuhuzabikorwa w’inama y’igihugu y’abagore mu karere ka Gatsibo


JPEG - 178.9 kb
Ba mutima w’urugo bemera ko hari aho batsinzwe cyane cyane mu burere bw’umwana w’umukobwa

Alice Mukeshimana/MUHABURA.RW

  • admin
  • 14/10/2019
  • Hashize 5 years