Gatsibo: Umugabo afunze azira kugerageza guha ruswa ushinzwe serivisi z’ubutaka

  • admin
  • 12/09/2016
  • Hashize 8 years
Image

Polisi y’u Rwanda mu karere ka Gatsibo ifunze uwitwa Bizimana Jean Paul kubera kugerageza guha ruswa y’ibihumbi 30 by’amafaranga y’u Rwanda ushinzwe serivisi z’ubutaka mu murenge wa Ngarama witwa Ntaganda Gaston.

Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda mu Ntara y’Iburasirazuba, Inspector of Police (IP) Emmanuel Kayigi yavuze ko Bizimana yagerageje gutanga iyo ruswa ku wa 8 Nzeri asanze uwo yashatse kuyiha (Ntaganda) ku biro by’Umurenge wa Ngarama.

Asobanura uko Bizimana yabigenje, IP Kayigi yagize ati:”Umubyeyi we witwa Ikimbareba Mariane yahaye umunani w’ubutaka abana be icyenda (Harimo na Bizimana).Ubutaka yabagabanyije bungana na Hegitari ebyiri n’igice. Nyuma yo kugabanywa, Bizimana yanditse urupapuro ruvuga ko ubwo butaka bwose yabuguze na nyina ibihumbi 200 by’amafaranga y’u Rwanda, ndetse barumuna be baza guhinga aho bahawe akababuza ababwira ko bwose ari ubwe.”

IP Kayigi yakomeje agira ati:”Bizimana abonye ko imigambi ye itagezweho nk’uko abishaka,yasabye nyina ko bajyana ku ushinzwe serivisi z’ubutaka kugira ngo asobanure iby’iyo migabane y’ubutaka. Yatiye moto, maze ayimuhekaho (Nyina) bajya ku biro by’umurenge wa Ngarama. Bahageze; yasabye Ntaganda gusinyisha umubyeyi we kuri urwo rupapuro rw’ubugure yiyandikiye, ndetse agerageza kumuha iyo ruswa kugira ngo abimukorere; ariko arabyanga; ahubwo ahita abimenyesha Polisi iramufata.”

Yavuze ko Bizimana ukurikiranyweho kugerageza gutanga ruswa no guhimba inyandiko agamije kuriganya abavandimwe be ubutaka afungiye kuri Sitasiyo ya Polisi ya Ngarama mu gihe iperereza rikomeje.

Mu butumwa bwe, IP Kayigi yagize ati:” Mbere yo gukora ikintu icyo ari cyo cyose ni byiza gutekereza ku ngaruka zacyo zaba izishingiye ku mibanire muri rusange ndetse n’amategeko. Ni byiza kwirinda ibikorwa nk’ibi bya Bizimana kubera ko uretse kuba binyuranije n’amategeko; binatera amakimbirane mu miryango; avamo inzangano no kugirirana nabi ku buryo hari n’igihe zivamo impfu. “

Ingingo ya 640 yo mu gitabo cy’amategeko ahana ibyaha mu Rwanda ivuga ko umuntu wese uha, ku buryo bweruye cyangwa buteruye, washatseguha undi muntu, ku buryo buziguye cyangwa butaziguye, impano cyangwa indonke iyo ari yo yose cyangwa yamugiriye amasezerano yabyo kugira ngo amukorere cyangwa akorere undi muntu ikiri mu mirimo ashinzwe cyangwa yifashishije imirimo ye, ahanishwa igifungo kuva ku myaka ibiri (2) kugeza ku myaka itanu (5) n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda yikubye inshuro kuva kuri ebyiri (2) kugeza ku icumi (10) z’agaciro k’indonke yatanze cyangwa yashatse gutanga.

Iya 609 ivuga ko umuntu wese uhimba cyangwa uhindura mu buryo ubwo ari bwo bwose inyandiko, ashyiraho umukono cyangwa igikumwe bitari byo, yononainyandiko cyangwa imikono, asimbuza abantu abandi, ahimba amasezerano, imiterere y’ingingo zayo, igitegetswe gukorwa cyangwa icyarangije kwemeranywa, ahanishwa igifungo kirenze imyaka itanu (5) kugeza ku myaka irindwi (7) n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda kuva ku bihumbi magana atatu (300.000) kugeza kuri miliyoni eshatu (3.000.000). Via:RNP

Yanditswe na Eddie Mwerekande/Muhabura.rw

  • admin
  • 12/09/2016
  • Hashize 8 years