Gatsibo: Ubuyobozi bw’Umurenge bwarenganuye Jackeline wari wararenganijwe na Mudugudu muri Girinka

  • admin
  • 03/03/2017
  • Hashize 8 years

Nyirahakuzimana Jackeline utuye mu mudugudu wa Kabusunzu wari warakorewe akarengane gakomeye n’ubuyobozi bw’akagari nyuma yo guhabwa inka y’ikimasa ikiri ntoya muri gahunda ya Girinka mu mwaka 2011 ariko yasabye ubuyobozi bw’umudugudu kumufasha kugurana icyo kimasa mo inyana mu 2013 kikagurishwa ibihumbi 180 akagurirwamo inyana y’ibihumbi 80, ibuhumbi 100 bisigaye akabwirwa ko atabihabwa ahubwo bigomba gushyirwa kuri konte y’ubudehe bikazamufasha kuvuza iyo nka mu gihe yarwaye, ibi ariko ngo ntibyubahirijwe kuko iyi nka yaje kurwara imaze kubyara rimwe asabye amafaranga yo kuyivuza bamubwira ko atagihari.

N’ubwo umuyobozi w’uyu Mudugudu wa Kabusunzu ahakana iby’aka karengane kavugwa n’uyu mudamu akavuga ko atabona ikibihamya kuko ibyakorwaga byose byakorwaga mu bwumvikane nta nyandiko zikozwe na bamwe mu baturage baturanye n’Uyu Jackeline bahamije ko nabo bazi neza aka karengane ariko bakemeza ko gashingiye cyane ku giciro cyaba cyarahawe iyi nka yahoze ari iya Jackeline cyane ko mu gihe umukuru w’Umudugudu avuga ko inka yaguzwe ibihumbi 105 mu by’ukuri inka yaguzwe 180.000Frw


Nyirahakuzimana Jackeline utuye mu mudugudu wa Kabusunzu wari warakorewe akarengane n’ubuyobozi bw’akagari

Uyu Jackeline wabwiye Muhabura.rw ko nyuma iyi nka yakomeje kurwara kugeza aho ipfuye muri Nyakanga 2016 ikaza kugurishwa ku mafaranga ibihumbi 35, aya nayo ubuyobozi bw’umudugudu bwanzura ko ashyirwa kuri konte y’ubudehe.

Jackeliine ati “Impamvu ngewe mvuga ko ari akarengane ni uko ayo mafaranga ibihumbiijana batigeze bayampa kandi ngewe nari narituye urumva se iyo myaka itanu yose namaze noroye iyo nka urumva yaba yaramariye iki?”

Mu Kiganiro ku murogo wa Telefone na NIYONZIMA Felicien, Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Rwimbogo yahamirije MUHABURA.rw ko nawe iki kibazo yagishyikirijwe ariko kugeza ubu cyamaze kubonerwa umuti.

NIYONZIMA Felicien, Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Rwimbogo

Gitifu Felicien ati “Mu magambo make nange ndi mushya muri uyu Murenge wa Rwimbogo ariko nange ikibazo cya Jackeline narakihasanze urabona hari uburyo tugira bwo gukemura ibibazo ari nabwo hajemo n’Icy’uwo n’uwo Jaclkeline wo mu Kagari ka Rwikiniro rero barakinzaniye tugisuzimira hamwe”

Ati “Abagize komite y’Ubudehe banakoze amakosa cyane ko itegeko rivuga ko iyo ibaye ingumba igurishwa kandi bagombaga ku muguranira inka ifite ako gaciro kandi n’ayo mafaranga yagombaga kuba asigaye yagombaga kuba aye rero twatumiye uwo mubyeyi na komite y’ubudehe n’uwaguze ikimasa uwagurishije inyana hanyuma uhagarariye komite y’Ubudehe muri aka kagari yemera kwishyura ndetse ku itariki 10 Gashyantare 2017 nibwo yishyuye ibi bihumbi 100 bihabwa uyu mudamu (Jackeline).”


Icyemezo cy’ibuhumbi 100 byasigaye bibikwa kuri konte y’ubudehe byari kuzamufasha kuvuza iyo nka mu gihe yarwaye, ariko ngo ntibyubahirijwe kuko iyi nka yaje kurwara imaze kubyara rimwe asabye amafaranga yo kuyivuza bamubwira ko atagihari

Yanditswe na Chief Editor/Muhabura.rw

  • admin
  • 03/03/2017
  • Hashize 8 years