Gatsibo : Tariki 11 Mata 1994 ni itariki itazibagira mu mitwe ya benshi by’umwihariko abari batuye muri Komine Murambi

  • admin
  • 11/04/2020
  • Hashize 4 years
Image

Gatete Jean Baptiste wari Burugumesitiri wa Komine Murambi mu yahoze ari Byumba, yategetse interahamwe kwica abatutsi babaga muri iyo komine ku buryo nta n’umwe usigara.

Tariki 11 Mata 1994 ni itariki itazibagira mu mitwe ya benshi by’umwihariko abari batuye muri Murambi kuko aribwo abatutsi ibihumbi n’ibihumbi bari bahungiye kuri Paruwasi Gatolika ya Kiziguro, bishwe bigizwemo uruhare na Gatete.

Umurenge wa kiziguro ni umwe mu Mirenge 14 igize Akarere ka Gatsibo, ahahoze ari komini Murambi. Aka karere kazwiho kuba karabereyemo ubwicanyi bukaze mu gihe cya Jenoside, Abatutsi benshi batawe mu rwobo rwa Kizuguro, abenshi biciwe muri Kiliziya yaho.

Abashyirwa mu majwi mu gukora aya mahano ni uwari Burugumesitiri wa Komini Murambi, Gatete Jean Baptiste. Ku itariki ya 11 Mata 1994 ubwo Abatutsi barenga ibihumbi bitatu bari baturutse mu duce dutandukanye tw’iyi Komini bose bari bahungiye kuri Kiliziya ya Kiziguro bishwe ku itegeko rya Gatete.

JPEG - 141.2 kb
Kiliziya ya Kiziguro yaguyemo imbaga nyinshi muri Jenoside.

Umupadiri witwa Rutinduka Laurent wagerageje gukora ubucukumbuzi bwimbitse ku mateka y’uru rwobo rwa Kiziguro avuga ko ibyahabereye biteye ubwoba ndetse ya navuze amateka yicyobo cyajugunywe mo Abatutsi .

Padiri Rutinduka avuga ko kubera ko agace k’Iburasirazuba kazwiho kutagira amazi, no mu cyari Komini Murambi bikaba byari uko, ibi ngo nibyo byatumye mu mwaka wa 1972 Umupadiri witwa Melchior Fuyana ukomoka mu gihugu cya Esipanye akaba yarayoboraga Kiliziya ya Kiziguro, yafashe umugambi wo guha abatuye aka gace amazi meza abanje gukora igikorwa cyo gucukura aha hantu, kuko ngo yari yahapimye abona ko hashobora kuboneka amazi.

Padiri Fuyana ngo mu gihugu yakomokamo mu bice by’igiturage ngo habaga amariba afasha abaturage kubona amazi meza, ibi ngo nibyo byatumye muri uwo mwaka acukuza uyu mwobo ashaka guha amazi abaturage ba kiziguro, ariko bigeze muri Metero 28 yaje kugira ikibazo gikomeye cyo guhura n’urutare mu kuzimu, bituma asubika gato iki gikorwa.

JPEG - 347.3 kb
Urwobo rwajugunywemo Abatutsi i Kiziguro rwubakiye kuri ubu buryo.

Nyuma Padiri Melchor yaje kwitabaza uwitwaga Muramutsa Joachim (uyu yaje kwicwa na Gatete muri Jenoside) wayoboraga ibirombe by’amabuye y’agaciro by’ahitwa Bugarura muri Komini Muhura, amusaba ko yamuha urutambi rwo kumena uru rutare, kugirango akomeza umushinga wo gushakira abaturage amazi, agera kuri metero 30 z’ubujyakuzimu, ariko amazi arayabura kandi mbere yari yarapimye agasanga arimo. Ngo yifuzaga ko azajya ashyiramo imashini ikogota amazi Abanyakiziguro bakavoma.

Nyuma Padiri Melchor yaje guhindurirwa imirimo avanwa i Kiziguro hazanwa abandi bapadiri, cya cyobo nticyasibwa gikomeza cyasamye umushinga wibagirana gutyo.

Nyuma y’imyaka irenga 22 yose icyo cyobo cyamaze cyidasibwe, mu mwaka wa 1994 Jenoside yakorewe Abatutsi itangiye, guhera tariki ya 9 Mata 1994, abantu bamwe bageragezaga guhungira kuri Kiliziya ya Kiziguro bagiye bicirwa mu nzira bugufi ya Kiliziya, abicanyi barimo Gatete batangira kwibaza aho bashyira imibiri y’abo bantu bari bamaze kwicwa.

Tariki ya 11 Mata 1994, abari bahungiye kuri Kiliziya ya Kiziguro bagabweho igitero simusiga kigizwe n’abasirikare n’Interahamwe, bafashijwe na Gatete n’uwitwa Rwabukombe wayoboraga Komini Muvumba, abarenga ibihumbi bitatu bari aho bose barishwe, ikibazo gikomeza kuba icyo kumenya aho gushyira iyi mibiri.

Kubera ko iki cyobo cyari cyizwi n’abari batuye hafi aho, haje kuba inama ikomeye ngo hamenyekane aho iyi mibiri ishyirwa, nibwo baje kwibuka ko uru rwobo ruhari, batangira kujyanayo iyi mibiri n’abakiri bazima bakajugunywamo bagihumeka. Kugeza ubu imibiri irenga ibihumbi 11 nibo bashyinguwe mu rwibutso rwa Jenoside yakorewe Abatutsi rwa Kiziguro mu karere ka Gatsibo.

Padiri Rutinduka kandi avuga ko ubwo ingabo za FPR zateraga tariki ya 01 Ukwakira 1990 aribwo Gatete yifashishije iki kinyamakuru bagatangaza amazina ya bamwe mu batutsi bari injijuke icyo gihe bakabashinja kuba ibyitso by’Inkotanyi ubundi tariki 08 Ukwakira bakajya kwicirwa i Byumba.

Kugeza ubu Gatete yakatiwe igifungo cy’imyaka 40 n’urukiko mpuzamahanga rwari rwashyiriweho u Rwanda, ni umwe mu bahembereye amacakubiri mu yahoze ari Komine Murambi yabereye umuyobozi kuva 1981 kugera 1993.


Ruhumuriza Richard /MUHABURA.RW

  • admin
  • 11/04/2020
  • Hashize 4 years