Gatsibo : Nubwo bamwe mu bayobozi bakomeje kwikoma Itangazamakuru hari bamwe barimo kubanyomoza

  • admin
  • 08/01/2018
  • Hashize 6 years
Image

Umuyobozi wa karere ka Gatsibo Gasana Richard hamwe n’ Abaturage bo mu bice bitandukanye by’Akarere , babwiye Muhabura.rw ko akarere kabo keshejeshe imihigo biciye mu bufatanye n’itangazamakuru , bagasaba ko itangazamakuru ryarushaho kubegera Mugihe abandi bayobozi bamaze iminsi babuza abaturage babo kuvugana naryo .

Uruhare rw’umuturage

Abaturage bavuga ko itangazamakuru ari kimwe mu bigenderwaho cyane mukubageza gahunda za Leta ndetse n’ibindi bintu byangombwa bibateza imbere bibatangariza ibikorwa byabo byaburi munsi. bakaboneraho no gusaba Leta guha ubushobozi abanyamakuru kugirango barusheho kwegera abaturage ngo kuko aribo mu yoboro ubuhaza n’ abayobozi .


Abanyamakuru bahura na bayobozi bose bagize akarere Ka Gatsibo

Kanamugire Umuturage twasanze mu gasantere ka Kiramuruzi yabwiye MUHABURA .RW ko ikibazo bagira aruko batumva Radiyo nyinshi kandi abaturage benshi bakaba bataragira ikorana buhanga rishingiye mugusoma ibyandikwa kuri murandasi ngo babashe gusoma kumbuga nkoranya mbaga yagize ati “Ikibazo tugira ni uko aho dutuye radiyo nyinshi zitahumvikanira uretse Radiyo zimwe na zimwe , nkaba nsaba kongera iminara kugirango tujye twumva radiyo nyinshi kugirango turusheho kumenya ibibera mu gihugu ndetse no hanze yacyo .”

Ibyifuzo by’Abanyagatsibo

Mu byifuzo by’abaturage mu ngeri zinyuranye zaganiriye na Muhabura.rw bahuriza ku gusaba abayobozi babo kurushaho kubegera bakabakemurira ibibazo bafite batarindiriye ko abanyamakuru bahagera , ikindi ngo umuturage watangaje ibitagenda neza ahotuye ntibamugendeho , nkigihe yavuze ko amazi n’amashanyarazi no muri gahunda zigamije kubateza imbere zirimo VUP n’ubudehe na Girinka bitagenda neza.

Ubuyobozi buravuga iki?

Umuyobozi w’ Akarere ka Gatsibo Gasana Richard , ashimira abaturage kuba ‘badahisha’ kugaragaza ibyo babona bitagenda neza babinyujije mu Itangazamakuru kuko bituma bamenya aho ikibazo kiri bakihutira kugikemura .

Yagize ati ’’Gukorana n’Itangazamakuru bituma turushaho gukangurira abaturage kwitabira gahunda za Leta no kugaragaza uruhare rwabo, mu Kumenyekanisha ibikorwa byabo , dukorana n’Itangazamakuru tubakangurira [Abaturage] gahunda za Leta ndetse twanateguye n’amafaranga agenda mu’Itangazamakuru dutanga amatangazo n’ibiganiro bifitiye inyungu abaturage muri rusange.”

Umuyobozi w’ Akarere akomeza avugako gukorana n’Itangazamakuru rifite ubushake n’ubumenyi ndetse n’ubushobozi bitangaza amakuru afitiye akamaro, Abaturage bizamura imyumvire y’Abaturage hagamijwe kubageza ku manjyambere arambye, bityo itangazamakuru rikaba rimenyekanisha isura nyayo y’Akarere.


Umuyobozi wa karere ka Gatsibo nabo bafatanyije ku kayobora bavuga ibyiza byo Gukorana ni Tangazamakuru

Ibyo Guverinema y’u Rwanda ya koze

Gushyigikira amashyirahamwe n’inzego z’umwuga w’Itumanaho n’Itangazamakuru, Perezida wa Repubulika yahaye abanyamakuru Inzu n’icapiro rigezweho mu rwego rw’ikoranabuhanga.

Amashyirahamwe y’Abanyamakuru, Kimwe n’Ibigo by’ itangazamakuru by’ Abikorera byahawe inkunga zinyuranye.

Hashyizweho ikigo cy’ amahugurwa cy’Abanyamakuru ( Great Lakes Media Center) kinahabwa ubushobozi.

Leta yafashe icyemezo cyo kugabanya ibiciro by’ibyangombwa bihabwa abanyamakuru b’Ababanyamahanga baza gukorera mu Rwanda

U Rwanda rwashyize umukono ku masezerano atandukanye arebena n’itangazamakuru mu karere rurimo no mu mahanga. kugirango harusheho kumenyekanisha amakuru y’u Rwanda mu mahanga.

buri kwezi kandi Perezi da wa Repebulika agirana ikiganiro n’ Abanyamakuru ndetse na bimwe mu bitangazamakuru byo mu Rwanda binyuza amakuru yabyo ku murongo wa internet.

Hashyizweho Umushinga wo gusana no kubaka iminara n’insakaza majwi bifasha abaturage bifasha abaturage bari bice bitandukanye by’Igihugu Kumva Radiyo Rwanda no kubona terevisiyo Rwanda. ikoranabuhanga ryatangiye gukoreshwa muri radiyo na tereviziyo by’U Rwanda Digitalisation).

ikigo cy’igihugu cy’itangazamakuru (RBA) yagabye amashami yayo azwi ku izina rya Radiyo z’Abaturage” Community Radios” hirya no hino mu Gihugu

Yanditswe na Richard Ruhumuriza/Muhabura.rw

  • admin
  • 08/01/2018
  • Hashize 6 years