Gatsibo :Inyubako y’urwibutso rwa Kiziguro izaba igaragaza ubugome bwa korewe abatsutsi i Kiziguro – Gasana Richard

  • Ubwanditsi Muhabura
  • 31/10/2020
  • Hashize 3 years
Image

Urwibutso rurimo kubakwa mu murenge wa Kiziguro mu karere ka Gatsibo mu ntara y’Iburasirazuba ruzagaragaza amateka ya Jenoside yakorewe Abatutsi mu cyahoze ari komini Murambi nk’uko byemezwa n’ubuyobozi bwaho.


Komini Murambi ubu yahindutse akarere ka Gatsibo yahoze iyoborwa na Burugumesitiri Gatete Jean Baptiste, ni hamwe mu hakorewe ubwicanyi ndengakamere by’umwihariko i Kiziguro.

Bivugwa ko Abatutsi bari bahungiye mu Kiliziya ya Paruwasi Gatolika ya Kiziguro, batangiye kwicwa kuwa 11 Mata 1994, bakajugunywa mu rwobo bikekwa ko ruri hagati ya metero 30 na 50 z’ubujyakuzimu.

Bwana Gasana Richard Umuyobozi w’Akarere ka Gatsibo , avuga ko kubera ubwicanyi ndengakamere bwabereye mu cyahoze ari komini Murambi, batekereje kubaka urwibutso ruzagaragaza ayo mateka kuko hari abatayazi.

Richard yagize Aati “Hari ibyumba tuzashyiramo amateka, hari abadufatira amashusho n’amafoto ndetse n’ubuhamya cyane kuri ruriya rwobo. Iyi nyubako rero izaba ari amateka, turashaka ko izaba inyubako ivuga kuri Jenoside yakorewe Abatutsi mu cyahoze ari komini Murambi”.

Gasana ati “Umuntu uzagenda kuri uyu musozi muri aka karere azamenya uko Jenoside yakozwe no mu Rwanda mu buryo bwa rusange. Na ruriya rwobo nubwo amateka yarwo azashyirwa muri iriya nyubako, na rwo ruzagira ikimenyetso cyarwo kihariye”.

Bwana Gasana Richard akomeza avuga ko iyi nzu izaba irimo amafoto ya bamwe mu bazize Jenoside, amashusho n’ubuhamya ku barokotse harimo n’abakuwe mu rwobo ari bazima.

Iyi nzu kandi izanashyirwamo amazina ndetse n’ahazashyirwa bimwe mu bice by’imibiri y’abazize Jenoside nk’uko byemejwe n’ubuyobozi .

Amwe mu mateka y’urwobo rwa Kiziguro rwatawemo Abatutsi barenga ibihumbi 11 muri Jenoside

Umurenge wa kiziguro ni umwe mu Mirenge 14 igize Akarere ka Gatsibo, ahahoze ari komini Murambi. Aka karere kazwiho kuba karabereyemo ubwicanyi bukaze mu gihe cya Jenoside, Abatutsi benshi batawe mu rwobo rwa Kizuguro, abenshi biciwe muri Kiliziya yaho.

Abashyirwa mu majwi mu gukora aya mahano ni uwari Burugumesitiri wa Komini Murambi, Gatete Jean Baptiste. Ku itariki ya 11 Mata 1994 ubwo Abatutsi barenga ibihumbi bitatu bari baturutse mu duce dutandukanye tw’iyi Komini bose bari bahungiye kuri Kiliziya ya Kiziguro bishwe ku itegeko rya Gatete.

Agace k’Iburasirazuba kazwiho kutagira amazi, no mu cyari Komini Murambi bikaba byari uko, ibi ngo nibyo byatumye mu mwaka wa 1972 Umupadiri witwa Melchior Fuyana ukomoka mu gihugu cya Esipanye akaba yarayoboraga Kiliziya ya Kiziguro, yafashe umugambi wo guha abatuye aka gace amazi meza abanje gukora igikorwa cyo gucukura aha hantu, kuko ngo yari yahapimye abona ko hashobora kuboneka amazi.

Amateka y’urwibutso rwa Kiziguro agaragaza neza urwobo runini interahamwe zajugunyagamo abo zamaze kwica, cyangwa abandi zikabahamba ari bazima

Bivugwa ko Padiri Fuyana mu gihugu akomokamo mu bice by’igiturage ngo haba amariba afasha abaturage kubona amazi meza, ibi ngo nibyo byatumye muri uwo mwaka acukuza uyu mwobo ashaka guha amazi abaturage ba kiziguro, ariko bigeze muri Metero 28 yaje kugira ikibazo gikomeye cyo guhura n’urutare mu kuzimu, bituma asubika gato iki gikorwa.

Nyuma Padiri Melchor yaje kwitabaza uwitwaga Muramutsa Joachim (uyu yaje kwicwa na Gatete muri Jenoside) wayoboraga ibirombe by’amabuye y’agaciro by’ahitwa Bugarura muri Komini Muhura, amusaba ko yamuha urutambi rwo kumena uru rutare, akomeza umushinga wo gushakira abaturage amazi, agera kuri metero 30 z’ubujyakuzimu, ariko amazi arayabura kandi mbere yari yarapimye agasanga arimo. Yifuzaga ko azajya ashyiramo imashini ikogota amazi Abanyakiziguro bakavoma.

Nyuma Padiri Melchor ngo yaje guhindurirwa imirimo avanwa i Kiziguro hazanwa abandi bapadiri, cya cyobo nticyasibwa gikomeza cyasamye umushinga wibagirana gutyo.

Nyuma y’imyaka irenga 22 yose icyo cyobo cyamaze cyidasibwe, mu mwaka wa 1994 Jenoside yakorewe Abatutsi itangiye, guhera tariki ya 9 Mata 1994, abantu bamwe bageragezaga guhungira kuri Kiliziya ya Kiziguro bagiye bicirwa mu nzira bugufi ya Kiliziya, abicanyi barimo Gatete batangira kwibaza aho bashyira imibiri y’abo bantu bari bamaze kwicwa.

Tariki ya 11 Mata 1994, abari bahungiye kuri Kiliziya ya Kiziguro bagabweho igitero simusiga kigizwe n’abasirikare n’Interahamwe, bafashijwe na Gatete n’uwitwa Rwabukombe wayoboraga Komini Muvumba, abarenga ibihumbi bitatu bari aho bose barishwe, ikibazo gikomeza kuba icyo kumenya aho gushyira iyi mibiri.

Kubera ko iki cyobo cyari cyizwi n’abari batuye hafi aho, haje kuba inama ikomeye ngo hamenyekane aho iyi mibiri ishyirwa, nibwo baje kwibuka ko uru rwobo ruhari, batangira kujyanayo iyi mibiri n’abakiri bazima bakajugunywamo bagihumeka. Kugeza ubu imibiri irenga ibihumbi 11 nibo bashyinguwe mu rwibutso rwa Jenoside yakorewe Abatutsi rwa Kiziguro mu karere ka Gatsibo.

Salongo Richard / MUHABURA

  • Ubwanditsi Muhabura
  • 31/10/2020
  • Hashize 3 years