Gatsibo : Bivuze imyato k’uburyo butangaje mu gihe basoza umwaka
- 02/01/2018
- Hashize 7 years
Abaturage bo mu karere ka Gatsibo barashimira cyane Perezida Paul Kagame watangije gahunda ya Girinka mu Rwanda n’izindi gahunda zabafashije kurwanya imirire mibi no guteza imbere imibereho yabo muri rusange.
Aba baturage bavuga ko ibyiza Umukuru w’igihugu Paul Kagame yabagejejeho ari byinshi ,Umuturage wo mu murenge wa Kiziguro yagize ati “Hari abareba Girinka bakayibonamo amafaranga ifumbire, abandi bubakiwe amazu yo ku bamo imihanda ya rubatswe reba nka Amahoteri y’akarere yarubatswe, kandi Gatsibo itaragiraga Hoteri nimwe , amatara aracanye muri Gatsibo nti watandukanya ku manywa na n’injoro .
Hoteri ya Karere ka Gatstibo Photo by Richard
Rwamuhizi Jean Bosco Utuye mu murenge wa Kiramuruzi Akagali ka Kabuga avuga ko Girinka yagiriye abaturage umusaro ukomeye cyane kuko bamwe yamaze kubagira abacuruzi nde yanabahangiye umurimo, aho bagurisha amata bagakuramo amafaranga buri kwezi, bikaba byaratumye binagira ingaruka nziza kukarere .
Rwamuhizi Jean Bosco Utuye mu murenge wa Kiramuruzi
Photo by Richard
Yagize ati “Ubu ntabwo Abaturage bagisaba umunyu kuko umuturage agurisha amata bakabona amafaranga buri kwezi nkabakozi ba Leta , abaturage bacu rwose baracyeye ,ibi kandi na byo biterwa n’imiyoborere myiza ya Paul Kagame”.
Umuyobozi w’Akarere ka Gatsibo Gasana Richard , avuga ko ibyo Perezida Kagame yabagejejeho ari byinshi cyane, ku buryo ubu imibereho ya Baturage yabaye myiza.
Yagize ati “ Perezida Kagame gahunda ze z’imiyoborere myiza ntabwo zahembuye abanyagatsibo gusa ahubwo ni u Rwanda rwose”
Gasana Richard yakomeje avuga ko nta kindi cyari cyarabuze ngo abaturage batere imbere nk’ubu, uretse imyumvire mike y’abayobozi bohambere mu myaka yatambutse.
Yagize ati “ Abanyagatsibo bateye imbere m’ubworozi m’ubuhinzi ndetse n’Ubucurizi mu buryo bushimishije kandi mu Mirengeyose igize akarere uko ari 14 ’’
Umuyobozi w’Akarere Akomeza avuga ko ubuhinzi bwazamutse kukigero gishimishije aho yatanze urugero kugihingwa cy’Umuceri gihinzwe ku kigero kingana na hegitari [Ha] 2260 naho ibigari bikaba bihinze kuri hegitari 29 585 ibishyimbo bikaba bihinze kuri hegitari 30 .000 ibi ngo bikaba byarabinjirije amafanga angana na Miliyali mirongwine na zirindwi na miriyoni Magana tanu n’umunani n’ibihumbi ijana na cumi ( 47, 508, 110, 000 Frws)
Umuyobozi w’Akarere ka Gatsibo Gasana Richard
Gasana Richard Akomeza abasaba abaturage gukora cyane, bita kuri gahunda zibagenerwa, bumva ko zatumye bazamura imibereho myiza , kandi ko bangomba no kuzigamira ejo hazaza basigasira umutekano n’ibimaze kugerwaho.
Yanditswe na Ruhumuriza Richard/Muhabura.rw