Gatsibo: Abaturage ntibazi impamvu ishuri rimaze imyaka isaga 8 rihagaze

  • Ubwanditsi Muhabura
  • 18/11/2022
  • Hashize 1 year
Image

Abatuye mu Murenge wa Remera mu Karere ka Gatsibo, barasaba ko ishuri rya College de Nyagasozi riherereye mu Kagari ka Nyagakombe ryavugururwa rikongera kwakira abanyeshuri kuko rimaze imyaka isaga umunani rihagaze kandi ngo abaturage ntibazi impamvu ryahagaze.

Ubuyobozi bw’Akarere ka Gatsibo buvuga ko iki kibazo kirimo gushakirwa umuti ku buryo mu mwaka w’amashuri utaha rizatangira gukoreshwa nk’ishuri ry’imyuga.

College de Nyagasozi ni ishuri ryubatswe na Leta kuko ryahoze ari icyitwa CERAI, ariko ahagana mu mwakawa 2000 ryegurirwa abikorera baba ari bo batangira kurikoresha. Mbere y’umwaka w’ibihumbi 2013 ngo ryari ishuri rikomeye kuko ryakiraga abana barenga igihumbi bigaga bacumbikirwa.

Amakuru atangwa n’inzego z’ubuyobozi avuga ko impamvu zirimo kubura abanyeshuri hamwe n’ubwumvikane buke hagati y’abari abanyamurango ndetse n’abayobozi baryo zatumye rifunga imiryango, ibi byagize ingaruka zikomeye haba ku baharereraga ndetse no ku baturage bahaturiye muri rusange.

Hari amakuru avuga ko nyuma y’uko iri shuri ricitse intege, bamwe mu bari abanyamuryango baryo baje kurihindurira izina ryitwa Heartland Technical School ritangira kwigishirizwamo imyuga, ariko nabyo ngo ntibyamaze kabiri.

Nyuma y’imyaka irenga umunani rifunze imiryango, inyubako zaryo zatangiye kwangirika izindi zirengerwa n’ibigunda, ndetse abaturage bavuga ko zisa n’izahindutse indiri y’abajura.

N’ubwo muri uyu Murenge kuri ubu nta bana benshi bagikora ingendo ndende bajya kwiga, ngo hari ahakigaragara ubucucike mu mashuri kandi ngo iri shuri riramutse rivuguruwe cyaba igisubizo cy’iki kibazo cyangwa se rikagirwa ishuri ry’imyuga.

Umuyobozi w’Akarere ka Gatsibo wungirije ushinzwe imibereho myiza y’abaturage Mukamana Marcelline avuga ko hari bamwe mu bari abanyamuryango baryo bongeye kugaragaza ubushake bwo kongera kurivugurura kugira ngo rikoreshwe nk’ishuri ry’imyuga kandi ko ibyangombwa bamaze kubihabwa.

Uyu muyobozi akomeza avuga ko umwaka w’amashuri utaha rizatangira kwigirwamo n’abifuza kwiga imyuga.

Kugeza ubu Akarere ka Gatsibo kabarizwamo ibigo by’amashuri 169 birimo iby’imyuga n’ubumenyingiro bigera kuri 15. College de Nyagasozi mu gihe yatangira gukora nk’ishuri ry’imyuga ryaba ari irya 16 ribarizwa muri aka Karere rikazaba ari naryo rimwe rukumbi ribarizwa mu Murenge wa Remera.

  • Ubwanditsi Muhabura
  • 18/11/2022
  • Hashize 1 year