Gatsibo: Abanyarwanda birukanywe muri Tanzania barashimira Leta y’u Rwanda n’ubwo bagifite ibindi bibazo [REBA AMAFOTO]

  • admin
  • 10/06/2019
  • Hashize 5 years

Mu mwaka wa 2013 nibwo uwari Perezida wa Tanzania, Jakaya Kikwete yirukanye hutihuti Abanyarwanda bagera ku 2000 mu gikorwa yise ’gutaha neza ku Banyarwanda bari bamaze imyaka itanu n’abandi bavukiye muri icyo gihugu’, aho yagaragaje ko abatazubahiriza igihe ntarengwa bahawe bazirukanwa nabi. ibyo ntibyatinze abishyira mubikorwa

Leta y’u Rwanda yakoze ibishoboka, yakira abo Banyarwanda ndetse ibatuza mu nkambi hirya no hino mu gihugu, ndetse mu gihe gito barubakirwa, batuzwa mu Turere bavukamo.

Umudugudu w’icyitegererezo wubatswe mu mugudugu wa Nyabikiri Akagari ka Nyabikiri Umurenge wa Kabarore Akarere ka Gatsibo umaze kubakwamo amazu atanu atuyemo imiryango 20, wabaye igisubizo ku birukanywe muri Tanzania N’ubwo bagifite ibibazo bibugarije .

Mutesi Clean ni umwe mu baturage batuye muri uyu mudugudu Waganiriye na MUHABURA.RW, avuga ko bishimira kuba Leta y’u Rwanda yarabatuje mu mazu meza nyuma yo kwirukanwa muri Tanzania, bambuwe byose ndetse ni bindi babitaye Yagize ati’’ Kuri ubu ndashimira Leta y’u Rwanda yampinduriye ubuzima ikampa inzu nziza nyuma yo kwirukanwa mu mahanga , byatumye imibereho yacu irushaho kuba myiza kuko uretse ibikorwa remezo twegerejwe bidukura mu bwigunge n’ubuzima bubi, twanigishijwe uburyo bwo kwiteza imbere, n’ubwo tugifite ibibazo by’amazi igihe cy’izuba, tukaba tutagira n’isambu duhingamo ndetse naho twakura ‘ ubwatsi bw’amatungo ariko dufite icyizere cyo kubaho neza’’

JPEG - 250.1 kb
Mutesi Clean ni umwe mu baturage batuye muri uyu mudugudu, avuga ko bishimira kuba Leta y’URwanda yarabatuje mu mazu meza nyuma yo kwirukanwa muri Tanzania

Umwe mu baturage witwa Gatete Caliste yabwiye umunyamakuru wa MUHABURA.RW Ati,” Ubuzima bwacu ntago ari bubi Leta yatugiriye neza , bamwe bagiye babona amasambu mato , abandi ntayo bafite , hanyuma Leta yaduhaye Inka turanywa Amata. Bamwe ntizirabyara dufite ibyiringiro , namwe abatureberera mwemeye ku twitaho , gusa ntacyo twagaya kuri Leta , Ikindi twifuza mwaturwanaho ni nk’agataka ko guhingaho , nk’ agasambu k’iyo nka , Nti tugira aho tuyahirira, urebye turamutse tukabonye umuntu yabasha kwigira cyane

JPEG - 304.2 kb
Gatete CaliXte Watujwe mu mudugudu agahabwa n’inka ya kijyambere

Umuyobozi w’Akarere ka Gatsibo Gasana Richard yasabye aba baturage bubakiwe amazu muri uyu mudugudu gukomeza kubungabunga neza ibikorwa bahawe bagaharanira kubyagura kugirango imirire iboneye igere kuri buri munyarwanda. Yashimye intambwe igihugu kimaze gutera mu rwego rwo guteza imbere imiturire myiza avuga ko iyi gahunda y’amajyambere kuyigeraho bitari byoroshye

Yagize ati’’ Ntibyari byoroshye kwizera ko abaturage birukanywe muri Tanzania bazagira amazu meza ariko ubu bimaze gukorwa bikaba bigaragaza uburyo Abanyarwanda bihesha agaciro banaharanira kwigira ndumva ibazo bisigaye bicye tugifite tugiye ku bicyemura , harimo abatarabona amasambu bahingamo ndetse na bagifite ikibazo cy’ubwatsi bw’inka twabahaye zi komeza kwiyongera nabo tugiye kubashakira uburyo bajya bajya kwahira ubwatsi mu kigo cyagisirikare igabiro”.

JPEG - 226.2 kb
Umuyobozi w’Akarere ka Gatsibo Gasana Richard

Mu cyiciro cya mbere,hubwatswe amazu 5 atujwemo imiryango 20 irimo 10 y’abanyarwanda birukanwe mu gihugu cya Tanzania,imiryango 2 yakuwe mu kigo cya gisirikari cya Gabiro n’umunani(8) y’abatishoboye barimo abasaza n’abacecuru n’abafite ubumuga.



Ibikorwaremezo bimaze kubakwa mu mudugudu w’icyitegererezo birimo amazu atanu 20, ivuriro (health post), salle, ikiraro, amashuri,isoko n’imihanda byose bifite agaciro ka Miliyoni 511,361,628 y’amafaranga y’u Rwanda.

JPEG - 246.7 kb
Abanyarwanda birukanywe muri Tanzaniya bahawe amazu agezweho
JPEG - 239.7 kb
Barishimira inka bahawe na Perezida wa Repubulika


JPEG - 302.3 kb
Bubakiwe isoko rya kijyambere
JPEG - 242.7 kb
Amashuli yabagezeho
JPEG - 157.6 kb
Amashanyarazi yabagezeho
JPEG - 422.1 kb
Mukanyonga Scovia Umuobozi w;Umudugudu w’icyitegererezo wa Nyabikiri

Salongo Richard /MUHABURA.RW

  • admin
  • 10/06/2019
  • Hashize 5 years