Gatsibo : Abantu batatu nibo byemejwe ko bahitanywe n’ibiza byatewe n’imvura nyinshi

  • admin
  • 19/04/2020
  • Hashize 4 years
Image

Abantu batatu nibo byemejwe ko bahitanywe n’ibiza byatewe n’imvura nyinshi yaguye ku mugoroba wo ku itariki 18 na 19 Mata 2020 , inangiza hegitari 15 z’imirima yari Ihinzwemo Soya mu karere ka Gatsibo mu kagari ka Bushobora mu Murenge wa Remera mu Ntara y’iburasirazuba.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Remera Bwana Niyonziza Felecien yabwiye MUHABURA ko kugeza ubu hamaze kwitaba Imana abantu batatu.

Bwana Niyonziza yagize ati” Kugeza ubu dufite abantu batatu bitabye Imana hari mo n’umwana witwa SHYAKA Elie w’imyaka 10 mwene Murekezi Godfrey na Musabyimana Madine batuye mu mudugudu wa Gumino mu kagali ka Bushobora umurambo ukaba wabonetse ahagana 9h00, mu mudugudu wa Nyagatabire , Tukaba twagize izindi cases ebyiri z’abaturage bishwe no gutembanwa n’amazi y’imvura aribo URAYENEZA Immaculee w’imyaka 60 wari utuye mu mudugudu wa Kigabiro akagali ka Rwamusaro na KIMENYI Claver w’imyaka 50 wari utuye mu mudugudu wa Juga akagali ka Rumuri mu murenge wa MUHURA wa tembanywe n’amazi amuvanye i Muhura”

Umunyamabanga Nshingabikorwa w’Umurenge wa Remera Bwana Niyonziza Felecien yakomeje avuga ko Imirambo 3 yavanywe Kiziguro mu bitaro gukorerwa isuzuma kugirango ibone gushyngurwa

Bwana Niyonziza yagiriye inama Ababyeyi yo kutarangara, bakamenya aho abana baherereye mu gihe haguye imvura nyinshi, ndetse no kubuza kujya ku migezi minini igihe imvura nyishi ihise.

Ku bagize ibyago, yashishikariza abaturanyi babo kubatabara no kubafata mu mugongo, bakanatanga amakuru ku nzego z’ubuyobozi zibegereye igihe habaye ibiza n’igihe hari ikintu cyabiteza , ayamakuru kandi yemejwe n’Umuyobozi w’Akarere ka Gatsibo Bwana Richard Gasana.

JPEG - 187.2 kb
Umunyamabanga Nshingabikorwa w’Umurenge wa Remera Bwana Niyonziza Felecien

Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Ubumenyi bw’Ikirere, Rwanda Meteorology Agency cyari cyaburiye abaturarwanda kivuga ko kuva ku’itariki ya 17 kugeza tariki ya 20 Mata 2020 hateganyijwe imvura nyinshi ivanzemo n’umuyaga mu bice byinshi by’igihugu.

Iryo tangazo ryashyizwe hanze n’iki kigo ryavuga ko hari ibice bizagwamo imvura nyinshi kurusha ibindi nko mu Ntara y’Iburengerazuba, iy’Amajyepfo, Umujyi wa Kigali ndetse no mu majyepfo y’Intara y’Iburasirazuba.

Meteo Rwanda yari yavuze ko iyi mvura izaba iri hagati ya mirimetero 10 na 50 ku munsi kikaba ari igipimo kiri hejuru ugereranyije n’ibipimo by’imvura.

Mu bice binyuranye by’igihugu mu minsi ishize humvikanye ibice byibasiwe n’umuyaga ukangiza byinshi birimo gusenyera abaturage.

Leta ivuga ko mu buryo burambye igisubizo cy’ingaruka zikomoka ku biza ari uko abaturage bahindura imyumvire ku myubakire. ikana vuga ko Amazi amanuka ku misozi adafite ibiyatangira ariyo asenya amazu, agatwara ibihingwa bihinze mu mirima akanateza impanuka zihitana abantu, gusa Leta ivuga ko yashyize mo imbaraga mu kurwanya isuri.






Ruhumuriza Richard /MUHABURA.RW

  • admin
  • 19/04/2020
  • Hashize 4 years