Gasore Serge yagarutse mu Rwanda nyuma y’igihembo yaherewe muri Amerika [Reba amafoto]

  • admin
  • 01/03/2018
  • Hashize 6 years

Gasore Serge yagarutse mu Rwanda kuri uyu wa Kane Tariki ya 1 Werurwe 2018, nyuma y’igihembo yahawe na kaminuza y’i Texas muri Amerika yitwa “Abilene Christian University”.

Iki gihembo cyiswe “The 2018 Young Alumnus of the Year” Gasore yagihawe nk’umuntu wakoze ibikorwa by’indashyikirwa mu rubyiruko rutarengeje imyaka 40.

Gasore yakiriwe n’umuryango we, inshuti ndetse n’abakozi bo mu kigo cye cya Gasore Serge Foundation kiri i Ntarama mu Karere ka Bugesera. Abakozi bo muri Gasore Serge Foundation bamwakirije agaseke kakorewe i Ntarama, icumu rikoze mu giti n’ifoto iriho abakozi bose ba Gasore Serge Foundation.

Mu kiganiro n’abanyamakuru Gasore yavuze ko yishimiye icyo gihembo, akaba afite icyizere ko nyuma y’imyaka 40 ibikorwa bye bizaba byikubye inshuro zigera mu ijana.

Ibikorwa Gasore yakoze byamuhesheje igihembo birimo gukora ibikorwa byiza bigamije kuzamura Umurenge wa Ntarama nyuma y’amateka mabi yaharanze mu gihe cya Jenoside yakorewe Abatutsi mu mwaka wa 1994.

Gasore yamenyekanye muri siporo yo gusiganwa ku maguru (athletisme) ari na byo byatumye ajya kwiga muri Amerika.

JPEG - 156.4 kb
Gasore yahawe bimwe mu bikoresho bikorerwa mu igo cye
JPEG - 184.9 kb
Gasore ubwo yageraga ku kibuga mpuzamahanga cy’indege kiri i Kanombe
JPEG - 239.9 kb
Gasore mu kiganiro n’abanyamakuru
JPEG - 185.8 kb
Esperance Gasore, Innocente Uwamahoro n’abandi bakozi bo mu kigo cye ni bamwe mu baje kumwakira

Yanditswe na Pascal Bakomere

  • admin
  • 01/03/2018
  • Hashize 6 years