Gasabo:Yatunguranye asaba Perezida wa Repuburika guha agaciro ururimi rw’umwuka wera ibintu bitakiriwe neza na benshi

  • admin
  • 05/03/2020
  • Hashize 4 years

Kurwa mbere tariki ya 3 werurwe 2020 umuvugabutumwa witwa Apotre Muhire jamas utuye mu Karere ka Gasabo mu mujyi wa Kigari yandikiye Perezida wa Repuburika y’u Rwanda Paul Kagame amusaba guha agaciro ururimi rw’umwuka kuko narwo rukoreshwa ibintu bitakiriwe neza nabenshi, byafashwe nko gukinisha Perezida ufite inshingano z’igihugu zikomeye .

Muri iyi baruwa dufitiye kopi uyu Apotre Muhire Jamas yanditse iragira iti:”Nyakubahwa Perezida wa Repuburika ,turagushimira akazi ukomeje gukorera abanyarwanda,yifashishije imwe mu mirongo ya bibiriya iri muri Yoweri,Matayo ndetse n’ibyakozwe n’intumwa mu gusobanura neza ururimi rw’umwuka.”

Iyo baruwa kandi ikomeza igira iti:”Nkwandikiye Nyakubahwa Perezida wa Repuburika y’u Rwanda guha urwo rurimi rw’umwuka agaciro maze rukajya rukoreshwa nk’ururimi rwa gatanu mu zindi zemerewe gukoreshwa hamo mu gihugu cyacu cy’u Rwanda.”

Bamwe mubaganiriye na muhabura.rw bakomeje kunenga bene iyi myitwarire bavuga ko abanyarwanda bafite ibyo babaza Perezida wa Repuburika bibafitiye akamaro mu gihe abandi nabo bandika amabaruwa adafite icyo amaze.

Uwitwa Nsabimana Roger yavuze ko atumva uburyo umuntu ata umwanya we yandika bene ariya mabaruwa.

Yagize ati:”Tuzi neza ko mu Rwnda ururimi rwose rugira ikibonezamvugo rukagira integanyanyigisho ubwo se ururimi rw’umwuka yarangije kurubonera ibisabwa kugirango rushyirwe mu ndimi zikoreshwa hano mu Rwanda,iyi ni imikino baba barimo yabo.”

Yakomeje avuga ko abantu bagakwiye kuba bafite ibyo babaza umukuru w’igihugu bifite akamaro Kandi byubaka aho kubaza amanjwe.

Undi muturage twavuganye nawe witwa Legendaire Salongo yavuze ko hakwiye gufatwa ingamba maze bene bariya bakajya bashyikirizwa urwego rw’igihugu rw’ubugenzacyaha RIB.

Yagize ati:“Abantu nibareke gukinisha Perezida wa Repuburika mu gihe ahangayikishijwe n’ibindi bibazo birimo iby’uburezi ,imibanire n’ibindi bihugu,sinibaza uko Apotre wabyigiye yata umwnya kuriya ,numva yabazwa na Rib ibyo yanditse basanga afite ikibazo cyo mu mutwe akajyanwa I Ndera kimwe na Barafinda kuko ubu we ameze neza Kandi ariguhabwa ubuvizi kubw’ikibazo cyo mu mutwe afite,rwose babyiteho.”

Ku murongo wa Terefoni twahamagaye Apotre Muhire James tumubaza aho yakuye kiriya gitekerezo benshi bafata nko gukinisha Perezida wa Repuburika maze atubwira ko ahuze ko nahuguka aratuvugisha ibintu twafashe nko kwanga kutuvugisha kuko twakomeje tugerageza terefone yanga kuyifata bigera naho ayifunga.


Denis Fabrice Nsengumuremyi/MUHABURA.RW

  • admin
  • 05/03/2020
  • Hashize 4 years