Gasabo:Uwibye ashikuje abagenzi 2 b’abazungu yarashwe ahasiga ubuzima

  • admin
  • 07/03/2019
  • Hashize 5 years
Image

Mu ijoro ryakeye bamwe mu baturage bo mu mudugudu wa Amajyambere Akagari ka Musezero mu murenge wa Gisozi bumvise amasasu ariko yari ay’uko hari umuntu wari umaze umwanya yiruka akurikiwe na Police akekwaho kwiba ashikuje.Gusa yahise ahasiga ubuzima.

Umwe mu bayobozi b’Umudugudu w’Amajyambere utifuje ko amazina ye ajya ahagaragara yabwiye umunyamakuru ko yamenye ko uwarashwe ari umujura wari kuri moto wibye ashikuje abazungu bagendaga n’amaguru mu Kabuga ka Nyarutarama.

Amakuru aremeza ko abazungu babiri (umugore n’umugabo) baturuka mu gihugu cy’u Bwongereza barimo kugenda n’amaguru ubwo uwo muntu wari kuri moto ashikuza umugore igikapu kirimo telephone ya iPhone5, Camera n’amafaranga ibihumbi ijana.

Bikimara kuba aba banyamahanga bahise batabaza Polisi ako kanya nayo ihita ikurikirana iyi moto yari iriho igisambo bagendeye kuri Purake yayo bari babonye.Uyu uregwa ubujura yafashwe ariko ngo arongera ariruka maze baramurasa ku bw’amahirwe macye ubuzima bwe buhita burangira ahita apfa.

Ibyo aregwa kwiba aba bantu baje gusura u Rwanda babimusanganye uretse amafaranga atari yuzuye.

Ibi byari byibwe byasubijwe ba nyirabyo,naho umurambo w’uyu nyakwigendera ujyanwa ku bitaro ku Kacyiru ubwo moto yari imutwaye irafungwa.

Chief editor Muhabura.rw

  • admin
  • 07/03/2019
  • Hashize 5 years