Gasabo:Umuzimu w’umuntu wapfuye cyera ahora ahura n’abaturage akabatera ubwoba

  • admin
  • 28/08/2018
  • Hashize 6 years

Mu Karere ka Gasabo, umurenge wa Gikomero mu Kagari ka Gicaca haravugwa inkuru y’umuntu umaze igihe yarapfuye ndetse yaranashyinguwe ariko ngo abantu bagakomeza guhungabanywa no guhura na we kandi bazi ko bamushyinguye cyera.

Muri aka gace hakomeje kubera amasengesho ategurwa n’abanyamasengesho bo mu matorero atandukanye mu rwego rwo kwirukana uwo umuzimu bivugwa ko arimo gutera mu bantu bakamubona mu ishusho y’umuntu wari uhatuye umaze igihe apfuye bikaba bikomeje gutuma abantu bahungabana.

Rwamucyo Gonzague Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Gikomero,yemeje aya makuru avuga ko ubuyobozi bwabanje kubifata nk’ibihuha ariko nyuma bakaza no gukeka ko ari umuzimu wa nyakwigendera urimo gutera mu bantu ari na cyo cyatumye ubuyobozi bwiyambaza abanyamasengesho kugirango basenge birukane uwo mudayimoni.

Rwamucyo yagize ati“Twebwe rero twabifashe nk’ibihuha kuko baravuga ngo uwo muntu bajya bamubona i Nyagasambu (mu Karere ka Rwamagana), twebwe rero twabifashe wenda ko ari amadayimoni cyangwa se abazimu. Tubifata wenda nko kuba umuntu ashobora kugira ikibazo cyo guterwa n’abazimu, icyo twemeje ni uko ari igihuha kuko tudashobora kubihagararaho ngo tumwerekane. Icyo twakoze ni ukuzana abantu bakabasengera kuko twagishije inama abantu basenga baratubwira bati ibintu nk’ibyo byirukanwa n’amasengesho.”

Rwamucyo kandi avuga ko abanyamuryango ba nyakwigendera ngo bagiye kureba imva bashyinguyemo uwo muntu basanga nta kintu imva yahindutseho ariko bagatangazwa no kumva abantu batandukanye bavuga ko babonye uwashyiguwe muri iyo mva ari muzima.

Yavuze ko kuri uyu wa 26 Kanama 2018, itorero rya rimwe ryagiye gukorera igiterane mu Kagari ka Gicaca ari na ko nyakwigendera yari atuyemo akanahashyingurwa. Kuri uyu wa mbere tariki 27 Kanama, nabwo hari itorero ryahakoreye igiterane mu rwego rwo kwirukana iyo myuka mibi ikomeje kuza mu bantu bikabatera ubwoba.

Ati “Ayo masengesho agamije kugirango abaturage bagire imitekerereze myiza, bareke kugendererwa n’imyuka mibi.”

Umwe mu bapasiteri akaba n’umuyobozi w’amadini n’amatorero mu Murenge wa Gikomero yatangaje ko ngo amasengesho bakoze kuri iki Cyumeru tariki 26 Kanama yari agamije guhumuriza abaturage nyuma yuko ubuyobozi bubiyambaje kugira ngo basengere abaturage badakomeza guhungabanywa n’uwo muzimu bikaba bishobora no gutuma bajya mu matora y’abadepite badatekanye.

Yagize ati“Abayobozi babifashe nk’ikintu cyatuma abaturage bahungabana amatora akazajya kuba hariho ihungabana mu baturage. Ni ko kutwiyambaza nk’abanyamadini ngo tubafashe gusenga mu baturage habemo ihumure, twabigishije ijambo ry’Imana, tunasengera amatora ngo azagende neza.”

Yakomeje agira ati “Biragaragara ko ari nk’umwuka mubi uba warateye ahantu ushobora gutuma imitima y’abantu ihungabana, ubwo rero ni ubwo buryo twakoze ayo masengesho….mu gusenga twasengeye iyo myuka mibi yose ivugwa yatuma abantu bahungabana kuko tuzi ko Imana ari yo irinze abantu bari mu mbaraga z’Imana, twafashe umwanya wo gusenga.”

Yavuze kandi ko iki giterane cyitabiriwe n’abantu benshi kandi ngo ahamya ko bacyuye ibyiringiro n’ihumure biva mu masengesho ku buryo batazakomeza gukuka imitima kubera umuzimu.

Yanditswe na Habarurema Djamali

  • admin
  • 28/08/2018
  • Hashize 6 years