Gasabo:Umugore yitabye Imana ari mu rusengero mu gihe cyo guhimbaza Imana

  • admin
  • 05/07/2019
  • Hashize 5 years
Image

Umugore witwa Anne Uwimana wimyaka 27 y’amavuko yapfiriye mu rusengero ubwo yari arimo aririmba ahimbaza Imana mu kagari ka Kagugu, Umurenge wa Kinyinya muri Gasabo.

Abari kumwe nawe ngo bamubonye amanutse gahoro aryama hasi baza kumuhungiza bagira ngo ni umwuka umubanye muke ubwo bahita Batabaza imbangukiragutabara ije isanga yashizemo umwuka.

Gasabo Etienne Nzajyibwami usanzwe ari umunyamabanga nshingwabikorwa w’Akagari ka Kagugu kuri ubu ari gukora nk’umunyamabanga nshingwabikorwa w’umurenge wa Kinyinya yemeye iby’aya makuru avuga ko byabaye kuri uyu wa Gatanu ahagana saa munani z’igicamunsi .

Etienne Nzajyibwami agira abaturage inama yo kujya bipimisha bakamenya uko ubuzima bwabo buhagaze.

Ati “Abaturage bajye basanga abaganga kenshi babarebere uko ubuzima bwabo buhageze kuko hari igihe umuntu aba arwaye indwara nk’umutima n’izindi zishobora kumuhitana by’amarabira.”

Nyakwigendera usize umugabo witwa Bernard Gasasira n’abana,ngo we na bagenzi be baririmbana mu itorero rya Eglise Methodiste bari batangiye guhimbaza Imana mu ndirimbo guturuka mu masaha ya mugitondo.

Umurambo wa nyakwigendera wajyanywe ku bitaro bikuru bya Gasabo biri mu karere ka Gasabo mu murenge wa Kakiru ngo usuzumwe harebwe icyo yazize.

Niyomugabo Albert/MUHABURA.RW

  • admin
  • 05/07/2019
  • Hashize 5 years