Gasabo:Umugabo yakangishije abapolisi inzoka ngo bareke kumufata bimuyobeye ariruka baramurasa arapfa

  • admin
  • 26/10/2019
  • Hashize 5 years
Image

Umugabo witwa Niyihaba Shada w’imyaka 37 wo mu mudugudu wa Akumuyange, akagari ka Karuruma, umurege wa Gatsata ,yafatanwe imashine ikora amafaranga nyuma agerageza gukanga abapolisi ngo biruke akoresheje inzoka,bimuyoboye ahita yiruka ageze imbere baramurasa arapfa.

Uyu mugabo yarashwe ahagana saa sita n’igice z’amanywa kuri uyu wa Gatandatu tariki ya 26 Ukwakira 2019.

Amakuru agera kuri Muhabura.rw ni uko Niyihaba yaketsweho kuba afite imashine ikora amafaranga ku makuru yatanzwe n’abaturage,abashinzwe umutekano bageze mu rugo bamusatse bagira bimwe bamusangana ubwo baramujyana.

Nyuma baje gusubirayo ngo barebe ko hari ibindi babona yaba atari yagaragaje,uwo mugabo yinjira mu nzu asohokana inzoka ngo akange abapolisi biruke bamureke ariko byaje kumupfana ubusa nibwo yahisemo kwiruka ngo acike polisi,amaze kwambuka nyabarongo ashaka kujya Gisozi maze bahita bamurasa ari kwiruka ahita apfa.

Umunyabanga nshingwabikorwa w’umurenge wa Gatsata, Iyamuremye Francois, yabwiye Muhabura.rw ko ayo makuru ariyo ndetse ko uwo mugabo hari ibyo bamusanganye.

Ati“Abaturage batanze amakuru ko yaba akora amafaranga,rero inzego z’umutekano zagiye kureba ko aribyo zimusangana ibimenyetso byabyo (laptop,printer itavanga) hanyuma baramutwara.

Nyuma ngo baje kugaruka ngo barebe ibindi bimenyetso yaba aterekanye ahita afata inzoka akanga abapolisi ngo biruke, bimuyobeye ariruka araraswa arapfa ndetse n’inzoka ye.

Ati”Mu gusubirayo bageze mu rugo nyirugukekwaho yahise afata inzoka ayikuye aho ayibika,arayibakangisha asa n’uwubirukana ayikoresheje.Yageze aho aba ariwe uhunga baramukurikirana nyuma nibwo yaje kuraswa”.

Umuvugizi w’urwego rw’igihugu rw’ubugenzacyaha ,RIB, Marie Michelle Umuhoza, nk’abajyanye na polisi gufata uwo muntu yemereye Muhabura.rw ko ibyo byabaye ariko yirinda kugira byinshi abivugaho.

Ati”Ayo makuru twari tuyafite ko uwo muntu yaba akora amafaranga n’izindi nyandiko mpimbano zifite agaciro,nikorwa ry’iperereza ryari ryatangiye.Ariko hageze aho kujya kureba niba koko yaba akoresha ibyo bintu.

Ku byerekeranye no kuba uwo muntu yaba yarashwe ntiyeruye ngo abivuge ariko yagize ati “Hanyuma ibyabaye namwe mwabibonye”.

Akimara kwiruka akaraswa agapfa,inzoka nayo yaje kuraswa nayo irapfa ajyana nayo.Nyuma umurambo we urwego rw’igihugu rw’ubugenzacyaha ’RIB’ rwahise ruwujyana mu buhurukiro.


AMATORA: Muraho neza bavandi! Ni mwinjire kuri iyi Link http://dja2019.rgb.rw nimwagera aho babaza ikinyamakuru mukunda gusoma mwandike Muhabura.rw ubwo muraba mugihaye amahirwe yo kwitwara neza mu marushanwa.

Murakoze.
Yanditswe na Habarurema Djamali

  • admin
  • 26/10/2019
  • Hashize 5 years