Gasabo:Sibomana yarashwe n’Umusekirite aje gutabara, birangira ari we ubitakarijemo ubuzima

  • admin
  • 17/09/2016
  • Hashize 8 years
Image

Ngiramenshi Ignace, umusekirite wo muri kampani ya ISCO yahoze yitwa INTERSEC urinda mu cyanya cyahariwe inganda kiri i Masoro mu Mujyi wa Kigali, akurikiranyweho kwica umuntu, kuwa 15 Nzeli 2016.

Ngiramenshi ku masaha yo ku manywa yari yanyoye, noneho aza kugirana ibibazo n’uyu nguyu yarashe witwa Sibomana Minani” nk’uko bitangazwa n’Umuvugizi wa Polisi mu Mujyi wa Kigali, SP Emmanuel Hitayezu.

SP Hitayezu akomeza agira ati “Ku mugoroba ni bwo yagiye nk’ugiye ku kazi afata imbunda, ajya mu gasantire bari bashwaniyemo, amutumaho umuntu ngo ‘mumbwirire aze mubwire’, aje ahita amurasa.”

Iri sanganya ryabereye mu Murenge wa Bumbogo mu Karere ka Gasabo.

Uyu muvugizi wa Polisi avuga ko bagikora iperereza ngo bamenye icyateye uru rupfu, ariko ko kugeza ubu ikizwi ari uko yari yasinze, akarasa uwo arashe nubwo Atari we ku ikubitiro batari bashwanye, ahubwo ngo we yaje aje gutabara, birangira ari we ubitakarijemo ubuzima.

SP Hitayezu yakomeje abwira Izubarirashe.rw ati “Uriya wishwe yaje ahuruye, mu gukiza abo barwanaga uyu musekirite yitura hasi, noheho urumva yajyanye uwo mujinya n’inzika, agarutse nimugoroba aramurasa ubundi arahunga, ahuye n’abanyerondo abemerera ko hari umuntu yishe, baramufata baramujyana bamugeza kuri polisi, ubu afungiye kuri Sitasiyo ya Remera.”

Yanditswe na Ubwanditsi/Muhabura.rw

  • admin
  • 17/09/2016
  • Hashize 8 years