Gasabo:Muri ADEPR bemeza ko bamaze gusobanukirwa ko kwibuka ari igikorwa k’ingenzi n’Imana yategetse Abayisilaheri
- 13/04/2019
- Hashize 6 years
Mu gikorwa cyo kwibuka ku nshuro ya 25 Jenoside yakorewe Abatutsi 1994,Itorero rya ADEPR Remera ryibutse abari abayobozi ndetse n’abakirisitu baryo bazize Jenoside yakorewe Abatutsi, aho bagaragaje ko mbere batumvaga neza igikorwa cyo kwibuka ariko magingo aya bemeza ko bahinduye imyumvire cyane ko n’Imana yategetse Abayisilaheri kwibuka.
Ni mu gihe mu bihe byahise hari bamwe mu itorero rya ADEPR bafataga igikorwa cyo kwibuka nk’icyaha ku buryo uwo babonaga yagiye mu bikorwa byo kwibuka bamubonaga nk’umuntu unyuranyije n’amategeko y’Imana ndetse bakamubwira ko ari icyaha.
Umushumba w’itoro rya ADEPR muri Paruwasi Remera akaba akuriye n’abandi mu karere ka Gasabo ,Kayiranga Theophile, avuga ko ibyo byabayeho ariko nkabakirisitu ba ADEPR babashije gusoma ijambo ry’Imana basanga kwibuka nabyo biri mu bintu Imana yategetse abayisilaheri kugira ngo babashe kurema amateka y’ahazaza.
Ati“Nko mu madini uyu mwanya wo kwibuka wagiye ufata umwanaya muremure ngo abantu babyumve ariko twe muri ADEPR twagerageje kubyumva tugerageza gusoma ijambo ry’imana dusanga nta mpamvu umuntu atakwibuka amateke y’ibyabaye”.
Akomeza agira ati“N’abayisilaheri bagiraga ibihe bakibuka ibyabo bakibuka ibyagiye bibaho ndetse n’Imana ikabibategeka kugira ngo babashe kubakira ku byabaye bityo bagene cyangwa se bareme amateka meza yo mu bihe biri imbere”.
Umunyamabanga nshingwabikorwa w’umurenge wa Remera, Kalisa Jean Sauveur,ashima intambwe amatorero n’amadini amaze gutera mukumva neza no gusobanukirwa ibyabaye mu Rwanda kuko mbere ntibabashaga kuvuga ko habaye Jenoside yakorewe Abatutsi ahubwo ahubwo ugasanga bakabyita ko ari amahano n’ibindi bitandukanye.
Ati “Ubundi wasangaga babyitaga andi mazina ngo ni amahano,ibyagwiririye igihugu,mbese ntibabivuge mu mazina yabyo uko bikwiriye kwitwa.Noneho icyo tubona nk’ubuyobozi iyo batangiye gutinyuaka bakabivuga mu mazina yabyo ngo ni Jenoside yakorewe Abatutsi ntabwo ari itsimba stemba,ni ibikwereka ko imyumvire iginda ihinduka”.
Avuga kandi ko abanyamatorero n’amadini aribo bagomba gufasha igihugu mu kwigisha abanyarwanda ndetse n’abakirisitu amateka yaranze u Rwanda kugira ngo babashe kwamagana ingengabitekerezo ya Jenoside.
Gitif ati“Amatorero agira urahare rukomeye cyane ko baba bigisha ijambo ry’Imana.Iyo baganirije abaturage cyangwa abakirisitu ku bijyanye no kwanga no kwamagana ingengabitekerezo ya Jenoside ni ikintu kiba gikomeye cyane kuko hari icyo bihindura mu buzima bw’abakirisitu bayobora”.
Yakomeje avuga ko ibi biganiro bizatuma ubumwe mu banyarwanda byumwihariko abakirisitu bubasha kugerwaho.
Ati”Ni byiza ko abakirisitu bagira ibiganiro nk’ibi bakamenya ukuri kw’ibyabaye,bakamenya amateka y’igihugu cyacu kugira ngo bwa bumwe bw’abanyarwanda tubashe kubushimangira bizatume twubaka igihugu gitekanye kimeze neza kubera ko gifite abaturage batekereza neza”.
Magingo aya itorero rya ADEPR ryagize uruhare rukomeye mu gufasha Leta mu bikorwa bitandukanye birimo n’ibyo gutera inkunga abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi kuko mu karere ka Gasabo yashoboye kubakira imiryango y’abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi amazu 19 ari mu murenge wa Gikomero ndetse no kugira urahare mu gutangira abatishoboye ubwisungane mu kwivuza.
- Gitifu Kalisa ashima intambwe amatorero n’amadini amaze gutera mukumva neza no gusobanukirwa ibyabaye mu Rwanda bakabiha agaciro
- Perezida wa IBUKA mu murenge wa Remera,Karamba Emmanuel yasabye abakirisitu kutiherarana amateka ya Jenoside yakorewe Abatutsi ahubwo bajye bayasangiza abana babo bitume bagira indangagaciro z’urukundo
- Pasiteri Kayiranga Theophile (ibumoso) na Kalisa Jean Sauveur (iburyo) bahuriza k’ukuba abakirisitu bamaze kumenya neza agaciro ko kwibuka mu gihe batabihaga agaciro mu bihe bya mbere
Yanditswe na Habarurema Djamali