Gasabo:Mu musarane wo mu rugo rw’uwitwa Aloys hakuwe imibiri y’Abatutsi 174

  • admin
  • 16/05/2018
  • Hashize 7 years
Image

Kuri uyu munsi mu murenge wa Ndera munkengero z’ikigo cya Caraes murugo rw’uwitwa Aloys waguze na Nkundibiza, mu musarani waho hakuwemo imibiri yabatutsi 174 batawemo muri Jenoside yakorewe abatutsi mu 1994 nyuma yiyi myaka yose bahashakisha banyiraho bimana amakuru.

Imibiri yakuwe muri icyo cyobo, yari kumwe n’abimwe byatuma uwaba hari uwe wahaguye yabasha ku mumenya bitewe n’uko hari imyambaro yabo,amasakoshi,ibitambaro bari bambaye mu mutwe,inkweto ndetse n’ibindi ibyo byose bigatuma umuntu yamenya uwe cyangwa inshuti ye.

Umuyobozi wa IBUKA mu karere ka Gasabo Kabagambire Theogene aganira na Muhabura.rw yatanze ubutumwa bwihanganisha ababuze ababo muri Jenoside yakorewe Abatutsi 1994.

Yagize ati”Ndihanganisha ababuze ababo n’ubu batashyingura ariko tuzakomeza gufatanya n’ubuyobozi aho bazajya baduha amakuru y’ahaba hari imibiri dufatanye gushakisha kandi abacitse ku icumu muri rusange bakomere mu mitima kugirango tubashe kwiyubaka tukabera intangarugero n’abandi”.

Iyi mibiri yiyongereye kuyakuwe muri caraes igera ku 132 n’indi 36 yakuwe mu kagari ka Kaburumba hafi ya caraes nu bundi.Imibiri yabonetse hariya ni iy’Abatutsi bari bahahungiye baturuka mu bice bitandukanye birimo Rubungo, Gikomero na Kanombe.




Ruhumuriza Richard

  • admin
  • 16/05/2018
  • Hashize 7 years