Gasabo:Mu mezi 11 gusa abana b’abakobwa basaga 750 babyariye iwabo

  • admin
  • 06/06/2018
  • Hashize 6 years

Mu gihe ingengo y’imari y’umwaka wa 2017/2018 iri ku musozo,Ubuyobozi bw’Akarere ka Gasabo bwatangaje ko guhera muri Nyakanga 2017 kugeza muri Kamena 2018, bwabaruye abakobwa babyariye iwabo 764 barimo abana 28 batarageza ku myaka y’ubukure.

Iyi mibare yatangarijwe mu kiganiro aka karere kagiranye n’itangazamakuru,kuri uyu wa 6 Kamena 2018, ubwo haganirwaga ku migendekere y’umwaka w’ingengo y’imari wa 2017/2018 no gutegura uwa 2018/2019.

Nyirabahire Languida,Umuyobozi w’Akarere Wungirije ushinzwe Imibereho Myiza y’Abaturage, yagaragaje imibare y’abakobwa babyariye iwabo kuva muri Nyakanga kugeza muri uku kwezi anavuga icyo bafasha abana b’abakobwa bahuye n’icyo kibazo cyo kubyarirara iwabo, kuko ababyeyi babo bahita babanga akenshi bakabaca no mu rugo.

Nyirabahire yagize ati “Ku bijyanye n’abakobwa babyariye iwabo, kuva muri Nyakanga kugeza uyu munsi abakobwa babyariye iwabo twari dufite 764, […] Abari munsi y’imyaka 15, twagize abana 28. Icyo tubakorera rero, iyo batwise gutyo, ababyeyi babo ntabwo babakunda cyangwa ngo bakunde uwo mwana yabyaye, tugerageza kubegera kugira ngo tubumvishe ko ari umuntu bagomba kumwakira.”

Yakomeje atangaza ko abenshi baba bateshejwe ishuri, bagerageza kubasubiza uburenganzira bwo kwiga, abari mu cyiciro cya mbere cy’ubudehe bagafashwa kubona ibikoresho n’ibindi bibafasha kwiga, abana babo na bo bakura bagafashwa kwiga.

Ati “Ariko hari n’izindi nzego z’umutekano dufatanya, tugashakisha abo babateye inda, ndetse hari n’abo twabashije gufata ubu bakaba bafunze.”

Ikibazo cy’abana baterwa inda, bakavutswa uburenganzira burimo n’ubwo kwiga ni kimwe mu bihangayikishije u Rwanda. Mu 2016, Minisiteri y’Uburinganire n’Iterambere ry’Umuryango (Migeprof), yatangaje ko abana b’abakobwa bari hagati y’imyaka 16-19 bagera ku 17 444 batewe inda bibagiraho ingaruka zirimo no guta ishuri.

Polisi yagaragaje ko muri uwo mwaka, yakiriye ibirego by’abashinjwa ibyaha byo gusambanya abana bingana na 1362 gusa. Ukurikije iyo mibare uko imeze, usanga hari abantu barenga 16082 bateye abana inda batigeze bamenyekana, bitewe n’impamvu zitandukanye zirimo kudatanga amakuru. Itangaza ko ibyaha biza ku isonga mu bikorerwa abana harimo icyo gufatwa ku ngufu, gukuramo inda, kubata, kubica, kubashora mu buraya, kubacuruza no kubakoresha imirimo ivunanye.

Umwanzuro wa 22 w’umwiherero w’abayobozi wabaye ku nshuro ya 14, ugaruka ku kurwanya ihohoterwa rishingiye ku gitsina rikorerwa abana.

Yagize uti “Gushyiraho ingamba zishimangira uburere bwiza mu muryango n’izigamije gukumira no kurwanya ihohoterwa rishingiye ku gitsina no guca burundu ihohoterwa rikorerwa abana.”

Ingingo ya 145 y’igitabo cy’amategeko ahana ibyaha mu Rwanda iteganya ko umuntu wese usambanyije umwana, ahanishwa igifungo cya burundu cy’umwihariko.

Chief Editor

  • admin
  • 06/06/2018
  • Hashize 6 years