Gasabo:Guha amafaranga abazimurwa Bannyahe kwaba ari ukubahemukira – Meya Rwamurangwa Stephen

  • admin
  • 04/04/2018
  • Hashize 6 years
Image

Inzego z’ubuyobozi zatangaje ko nta mafaranga zizaha abaturage batuye mu Midugudu ya Kangondo I &II na Kibiraro I mu Kagari ka Nyarutarama muri Gasabo hazwi nka Bannyahe, mu bikorwa byo kubimura ngo hubahirizwe ibiteganywa n’igishushanyombonera Ngo ikizatuma batayabaha ni uko byaba ari uguteza akajagari, ngo ni n’ubuhemu Ngo inzu bazahabwa zizababeshaho.Gusa ngo hari n’abaturage bafite ishyari kubera ibizahabwa abandi bo badakwiye bitewe n’ibyo bazaba bafite mbere yo kwimurwa.

Inzu 1024 zizuzura mu kwezi ku Ukuboza 2018, nizo imiryango izimurwa muri Bannyahe nk’ingurane itaganyijwe kuzimurirwamo ubu zatangiye kubakwa Busanza mu Karere ka Kicukiro.Abagera kuri 90 % by’abafite inzu muri Bannyahe ntibemera guhabwa inzu nk’ingurane, ahubwo bifuza amafaranga bakajya kwishakishiriza. Izi nzu

Kuri uyu wa Kabiri, tariki ya 3 Mata 2018, inzego zitandukanye zirimo ubuyobozi bw’Akarere ka Gasabo; Meya w’Umujyi wa Kigali, Nyamulinda Pascal na Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu, Kaboneka Francis bagiranye inama n’abahagarariye abandi mu bazimurwa, bumvishwa ko bagomba kwemera inzu nubwo bamwe batashye batarabyumva.

Minisitiri Kaboneka yavuze ko umuturage utishimiye agaciro umutungo we wabariwe afite uburenganzira bwo kuzana umugenagaciro we.

Minisitiri Kaboneka ati “Buri muturage azabarirwa agaciro k’umutungo we kandi uzashaka azizanira abagenagaciro bigenga. Nyuma yo kubarirwa bazahabwa inzu hagendewe ku gaciro k’umutungo w’uwimuwe.”

Kaboneka yavuze kandi ko guha abo baturage amafaranga ari uguteza akandi kajagari kandi atari yo gahunda ya Leta.

Minisitiri Kaboneka ati “Turi kubaka umujyi ku buryo bugezweho kandi nk’ubuyobozi tugomba kubahiriza amategeko na politiki bya leta. Ntitwagera ku iterambere turi mu kajagari kandi amajyambere ntabangikanywa n’akajagari. Ntiwakwimura abantu mu kajagari ngo uteze akandi.”

Meya w’Akarere ka Gasabo, Rwamurangwa Stephen,yagize icyo avuga ku baturage batarumva neza inyungu zo kubimurira mu zindi nzu.

Rwamurangwa Stephen yagize ati “Bari mu nzu z’akajagari zinameze nabi, bagomba rero kubona izimeze neza ahantu heza, zubatse neza zifite imihanda, haca kaburimbo, hari amashuri, amavuriro […] ni umudugudu w’icyitegererezo ariko uruta iyi yindi dusanzwe tubona. Kubaha amafaranga kwaba ari ukubahemukira kuko inzu bazahabwa zifite agaciro karuta ak’umutungo babariwe.”

Meya Rwamurangwa yabajijwe impamvu abaturage batabyumva kandi Leta ibagaragariza ko babifitemo inyungu, avuga ko biterwa n’uko gutanga inzu nk’ingurane ari uburyo butamenyerewe.

Meya Rwamurangwa yagize ati “Uburyo basanzwe bamenyereye ni amafaranga, buriya rero umuntu kumukura mubyo amenyereye, ni nkuko ubona abantu barwanaga badashaka kuva muri nyakatsi. Inzu iciriritse irimo ni miliyoni 14.5 , umuntu baramubarira umutungo w’ibihumbi 800, akavuga ngo njye munyihere amafaranga inzu muyihorere, ubwo se urumva harimo imibare?”

Rwamurangwa yakomeje avuga ko badashobora kwemera guha umuturage amafaranga babizi ko nayamara azagaruka kuba umuzigo kuri Leta.

Rwamurangwa ati “Uriya muntu iyo ahawe amafaranga atari bugire icyo amumarira, icya mbere niyubaka akajagari tuzagasenya, nibirangira ahindukire ajye mu cyiciro cya mbere cy’Ubudehe atangire abe umuzigo kuri Leta. Nava mu mujyi akajya hanze yawo nabwo, icyamuzanyemo n’ubundi yari yaje gushaka imibereho, arajya gusubira muri bwa buzima yari yahunze.”

Meya Rwamurangwa yavuze ko iyo nzu bazahabwa izaba ifite agaciro kanini kandi ngo ushaka ko imubeshaho bizashoboka.

Rwamurangwa ati “Ziriya nzu utazakenera kuyibamo agashaka kuyikodesha, azabona amafaranga menshi arenze ayo yabonaga muri utwo tujagari kuko utwo twumba yakodeshaga wenda bamuhaga bitanu cyangwa icumi (ku kwezi) ahakabije ntiharenza 15. Uzakodesha iriya nzu azamuha amafaranga menshi. N’uvuga ati ‘sinshaka kuyikodesha ariko sinshaka no kuyibamo’, azayigurisha abone amafaranga menshi.”

Ngo ishyari ni ryose ku bazahabwa izo nzu

Inzu zizahabwa abatuye muri Bannyahe ziri mu byiciro bitandukanye bitewe n’agaciro k’umutungo wabaruwe. Urugero nk’abafite inzu zabariwe agaciro kuva ku bihumbi 800 kuzamura kugeza kuri miliyoni 10, bazahabwa inzu zose zinganya agaciro ka miliyoni 14.5 Frw. Hari n’ikindi cyiciro cy’abazahabwa inzu zifite agaciro ka miliyoni zisaga 30.

Rwamurangwa yavuze ko hari abatari kubyumva, bakavuga ko badakwiye guhabwa inzu zingana n’iza bagenzi babo.

Rwamurangwa yagize ati “Ibibazo byinshi biraterwa n’ishyari. Umuntu aravuga ati ‘njye inzu yanjye yari ifite agaciro ka miliyoni icumi, undi yari afite iya miliyoni n’igice abo bantu barahabwa inzu ifite agaciro kamwe, abandi bakavuga bati ‘n’uriya mutindi agiye kubona inzu nk’iy’anjye. Ni ukuvuga ngo Leta yongeyemo amafaranga kugira ngo uriya mutindi na we abashe kujya ku rwego rw’inzu nibura y’icyiciro cya mbere.”

Itegeko n°18/2007 ryo ku wa 19/04/2007 rivuga ko nta we ugomba kwitwaza inyungu ze bwite ngo abangamire ishyirwa mu bikorwa rya gahunda yo kwimura abantu ku mpamvu z’inyungu rusange. Rikomeza rivuga ko buri mushinga, ku rwego urwo ari rwo rwose, uteganya ibikorwa byo kwimura abantu ku mpamvu z’inyungu rusange ugomba guteganya amafaranga y’igikorwa cy’ibarura ry’umutungo w’uwimurwa n’ay’indishyi ikwiye.

Ahazimurwa abaturage muri Bannyahe hagiye kubakwa inzu zigezweho zijyanye n’igishushanyombonera cy’Umujyi wa Kigali.Uwo mushinga wose uzatwara miliyari 47.6 Frw.

Yanditswe na Habarurema Djamali

  • admin
  • 04/04/2018
  • Hashize 6 years