Gasabo:Agakiriro ka Kimironko kafashwe n’inkongi y’umuriro bimwe mu bikorerwamo birashya birakongoka[AMAFOTO+VIDEO]

  • admin
  • 13/07/2019
  • Hashize 5 years
Image

Inkongi y’umuriro yibasiye agakiriro ka Kimironko mu murenge wa Kimironko,bimwe mu bikorerwamo ndetse n’amafaranga ataramenyekana umubare birashya birakongo.

Ni inkongi y’umuriro yatangiye mu ma saa sita kuri uyu wa Gatandatu aho umuriro wibasiye ahokorerwa intebe n’ibindi bitandukanye.

Ababashije kuganira na Muhabura.rw bari bafitemo ibyo bakoreragamo bavuze ko inkongi y’umuriro batazi aho yakomotse kuko bagiye kubona bakabona mu gice cy’uwo witwa Daniel hatangiye kugurumana bagatabara vuba na bwangu bakuramo bimwe mu byari birimo ariko ntibabasha kubimaramo kuko umuriro wakajije umurego.

Nyuma yaho ishami rya polisi rishinzwe guzimya inkongi ryahageze n’imodoka zifashishwa batangira kuzimya ariko bimwe byari byamaze gushya.

Umwe mu batakarije ibintu bye muri uwo muriro witwa Daniel umurebye wabonaga yashegeshwe ni byamubayeho dore ko bibaye ku nshuro ya gatatu aburira ibintu bye mu nkongi y’umuriro.

Na kababaro kenshi umunyamakuru wa Muhabura.rw yashatse kuganira na Daniel amubwira ko amwihanganira kuko yumvaga atamerewe neza.

Umwe mu bamuranguza matera akoresha wari wazimuzaniye yahageze asanga ibyo bimaze kuba ahitamo kuzisubizayo kuko Daniel yamubwiye ko atabona icyo yamwishyura bitewe n’uko n’amafanga yaranguzaga yahiriyemo.

Aganira na Muhabura.rw yagize ati”Nkanjye rero ndaje nsanga ibibazo biravutse none nzisubijeyo kubera ko ambwiye ko adashaka kujya mu madeni kuko n’amafaranga yose yari afite ahahiriyemo hariya”.

Hahiriyemo intebe,amatera bifashishaga bakora intebe,matera zo bagurisha ndetse n’imashine zitunganya izo matera.Baravuga ko ibyahiriyemo bishobora kuba bifite agaciro ka miliyoni zisaga umunani.




JPEG - 239.3 kb
Ishami rya polisi rishinzwe kuzimya inkongi ryahageze rikora ibishoboka byose igerageza kuzimya umuriro wari mwinshi
JPEG - 139 kb
Iyi ni imodoka yari izanye matera za Daniel ariko yahise izisubizayo kubera ko amafaranga zari bwishyurwe nayo yari yahiriye mu bindi byahiye

Yanditswe na Habarurema Djamali

  • admin
  • 13/07/2019
  • Hashize 5 years